Digiqole ad

Miss Rwanda arashima Sebamed yamutembereje mu Budage

 Miss Rwanda arashima Sebamed yamutembereje mu Budage

Miss Rwanda na manager we Bruce Twagira bari kumwe na Yvonne Uwimana ushinzwe marketing ya Sebamed mu Rwanda bakiriwe na Larak Samir ushinzwe marketing ya Sebame muri Africa

Mu cyumweru gishize nibwo Doriane Kundwa Miss Rwanda 2015, yagarutse mu Rwanda avuye mu Budage mu ruzinduko yari yajyanywemo na Sebamed nka kimwe mu bihembo uru ruganda rutunganya amavuta yo kwisiga n’ibijyana nayo rwamwemereye ubwo yambikwaga ikamba mu ntangiriro za 2015.

Miss Rwanda yakiriwe na Mayor w'umujyi wa Boppard mu Budage
Miss Rwanda yakiriwe na Mayor w’umujyi wa Boppard mu Budage

Doriane yabwiye Umuseke ko yagize urugendo rwiza, yasuye ahantu henshi hatandukanye, yitabiriye  n’amahugurwa yari agenewe abakozi ba Sebamed bari baturutse impande zitandukanye z’isi harimo no mu Rwanda.

Usibye gusura uruganda rwa Sebamed rukorera mu mujyiwa Boppard mu Ntara ya Renanie Palatinat, yasuye Inteko inshinga amategeko y’iyi Ntara, asura ambasade y’u Rwanda mu Budage ndetse anakirwa na mayor w’umujyi wa Boppard.

Ati “ Ndashimira cyane igihembo Sebamed yampaye, byanyongereye ‘connection’ n’abantu batandukanye dushobora kugira ibikorwa dukorana.”

Sebamed yahembye Miss Rwanda kumutembereza mu Budage ni uruganda rukora ‘cosmetic products’ z’abana n’abakuru. Rufite ikicaro mu Budage n’amashami mi bihugu byinshi ku isi. Ibicuruzwa byayo biboneka muri za pharmacies zitandukanye henshi mu Rwanda.

Miss Rwanda na manager we Bruce Twagira bari kumwe na Yvonne Uwimana ushinzwe marketing ya Sebamed mu Rwanda bakiriwe na Larak Samir ushinzwe marketing ya Sebame muri Africa
Miss Rwanda na manager we Bruce Twagira bari kumwe na Yvonne Uwimana ushinzwe marketing ya Sebamed mu Rwanda bakiriwe na Larak Samir ushinzwe marketing ya Sebame muri Africa
Miss Rwana na manager we kandi babonanye na Mme Koeckner umuyobozi w'Inteko ya Renanie Palatinat
Miss Rwana na manager we kandi babonanye na Mme Koeckner umuyobozi w’Inteko ya Renanie Palatinat
Miss Rwanda yakoranye amahugura n'abakozi ba Sebamed ahatandukanye ku isi
Miss Rwanda yakoranye amahugura n’abakozi ba Sebamed ahatandukanye ku isi
Miss Rwanda yakira bimwe mu bihembo yagenewe na Sebamed
Miss Rwanda yakira bimwe mu bihembo yagenewe na Sebamed
Ibicuruzwa bitandukanye bya Sebamed
Ibicuruzwa bitandukanye bya Sebamed
Harimo amavuta akesha mu maso
Harimo amavuta n’amasabune bikiza ibishishi mu maso
Harimo kandi amavuta meza yagenewe abana
Harimo kandi amavuta meza yagenewe abana
Ndetse n'amavuta yagenewe abagore
Ndetse n’amasabune yagenewe abagore

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish