Miss Mpogazi Vanessa agiye kwerekeza muri Korea y’Epfo
Miss Vanessa Mpogazi, igisonga cya kabiri cya MissRwanda 2016 agiye kwerekeza muri Korea y’Epfo mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri ku ikoranabuhanga nk’umwe mu mishanga arimo kwigisha urubyiruko hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu wa kabiri nibwo biteganyijwe ko ahaguruka i Kigali yerekeza muri Korea. Ibi bikaba biri mu mushinga yerekanye ubwo yiyamamarizaga kuba nyampinga w’u Rwanda.
Si we gusa rero werekanye umwe mu mishinga yakora aramutse abaye nyampinga, ahubwo ni umwe mu bamaze kuyishyira mu bikorwa.
Kuko guhera muri Gashyantere 2016 amaze gusura ibigo by’amashuri yisumbuye bisaga 26 abishishikariza gukoresha ikoranabuhanga.
Miss Mpogazi abajijwe niba kuba agiye kujya hanze bitazatuma nawe aherayo nk’abandi banyampinga batakibarizwa mu Rwanda, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma agumayo kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu ku isi umuntu yakwifuza kubamo.
Ati “Ngiye mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri gusa. Narangira nzagaruka neza cyane!!Kuko inshingano nihaye ngomba kuzazisoza kandi ku kigero kitari gito”.
Miss Vanessa yabyinjiyemo bwa mbere muri 2014 ahita aba Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba anayihagararira muri Miss Rwanda ariko ntiyabasha gutsinda.
Muri 2015 yongeye guhagararira iyi Ntara ku rwego rw’igihugu nabwo agera ku cyiciro cya nyuma nabwo ntiyabasha kugera ku mwanya wa nyuma.
Ubu arimo arasoza amasomo ye muri Mount Kenya Universty mu ikoranabuhanga. Ari nabyo aheraho avuga ko no mu buzima bwo hanze azakomeza gukora uwo mushinga we.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
7 Comments
Aramaze ushaka gusohoka igihugu wese azajya abimenyesha abanyanyarwanda?
Naho ba miss babuze uyu rwose wapi
Aliko se gukora ikintu bisaba ko ujya kwiyandikisha ngo bamenye icyo ugiye gukora? mwagiye mukora mukareka ibikorwa bikivugira.mumeze nkababandi bitirirwa amakosa harangiza hagasobanurwa ngo ni Showbiz nyine. njye hari ibyo mba mbona bisekeje
@Kay, Ndabona arya wawundi wanyu uhagarariye igihugu. Nta Ruka nta Matayo
Ariko se ko numva amagambo yabashize ivuga uyu mwana koko abatwaye iki?uretse anger na jealousy abanyarwanda mugira? Vanessa rata courage mukobwa mwiza.njye ngukundira ko you never give up
ariko abantu mwabaye gute? nintamunoza nkawe mutesa iyo ba nyampinga bavuga imishinga bayigaragaza kumugaragaro iyo umwaka uragira nibwo muvuga ko ntaco bakoze kuko muba ntaco mwamenye sinumva ikibazo ufise kuba yishimiye intabwe arikugeraho mugukora project ye ndetse nitangazamakuru rikabigaragaza plz be positive ntukabone ibintu uko bitari cg nishari ko batakuvuze wowe courage Miss mpogazi turagukunda kdi tunezerewe niterambere ugenda ugeraho
mwese murapfa ubusa iyo mureka mugategereza umusaruro wibyo azakora uko uzagaragara mukabona kugira icyo mwandika kuko wa mugani nubundi twumva ngo bagiye aliko nyuma ntitugire icyo tubona.
Comments are closed.