Digiqole ad

Miss Keza Joannah arasaba abanyarwanda kumushyigikira akabahagararira muri Miss Heritage World

 Miss Keza Joannah arasaba abanyarwanda kumushyigikira akabahagararira muri Miss Heritage World

Bagwire Keza Joannah ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage Word 2015

Bagwire Keza Joannah ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Iryo rushanwa riza kurangira yegukanye umwanya wa Nyampinga w’Umuco ‘Miss Heritage’. Kuri ubu arasaba abanyarwanda kuba bamushyigikira mu irushanwa ryo ku rwego rw’isi rya banyampinga b’Umuco.

Bagwire Keza Joannah ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage Word 2015
Bagwire Keza Joannah ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage Word 2015

Uburyo bwo kumuha amahirwe akaba ari ugukoresha internet kuri telephone zigendanwa cyangwa se na computer. Wandika http://431130.tbits.me/ bityo ubona ahantu hari amafoto y’abakobwa bahanganye ukamuhitamo.

Ayo matora akaba yaratangiye kuri uyu wa kane aho umuntu ashobora gutora inshuro zigera kuri ebyiri ku munsi.

Mu kiganiro na Umuseke, Miss Keza Joannah yatangaje ko ari umwanya wo kugaragariza amahanga ko u Rwanda rufite Umuco ururanga ndetse n’indangagaciro na kirazira nk’abanyarwanda.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye. Ariko nizera ko nk’abanyarwanda dushyize hamwe nta kintu cyatunanira. Ariyo mpamvu nsaba buri munyarwanda wese ko yampa amahirwe yo kuzerekana ko i wacu dufite ibituranga”.

Keza Joannah akaba aje akurikira Mutoniwase Marlene wabashije kwegukana ikamba rya Miss Ludodiversity mu marushanwa ya Miss Heritage ku rwego rw’isi.

Ayo marushanwa biteganyijwe ko azabera muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2015. Keza Joannah akaba azahaguruka mu Rwanda ku itariki ya 30 Ukwakira 2015.

Hano ni ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Heritage 2015
Hano ni ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Heritage 2015

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Keza uri keza pe izina Niryo muntu

  • Uyu mudada baramwibye niwe wari kuba miss rwanda walah

  • Uyu mwana ni mwiza peee…, defaut turabatora tukabaha umwanya wacu bamara kubona inzira yo gutera imbere bakarengwa bikarangirira mu bibyendaro batwara bya bahungu ba nta kigenda babicira ubuzima !!!!

    Please ba Miss mukanguke !!!

Comments are closed.

en_USEnglish