Miss Jolly yatangiye ingendo i Burayi muri gahunda yise ‘Agaciro kanjye campaign’
Ku wa gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016 nibwo Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yerekeje mu Budage mu mujyi wa Frankfurt aho yari afitanye ibiganiro n’abayobozi b’uruganda rukora amavuta n’ibindi bitandukanye rwitwa Seba Med.
Ku munsi wa mbere akigerayo, yahuye na bamwe mu bakozi w’urwo ruganda ndetse n’ubuyobozi bwarwo n’abanyamakuru batandukanye nk’uko byari kuri gahunda.
Nyuma yo gutambagizwa muri urwo ruganda, akaba yaragombaga guhita afata indege akerekeza mu mujyi wa Berlin aho yagombaga guhura na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage.
Miss Jolly atangiye izi ngendo aho mu minsi ishize yari avuye muri Amerika mu imurikagurisha ryiswe ‘USA/AFRICA EXPO’ aho yagombaga kuvuga ku bukerarugendo mu Rwanda (Tourism in Rwanda) nka kimwe mu bihugu biri mu nzira y’iterambere muri Afurika.
Iyi gahunda yise ‘Agaciro kanjye campaign’, akaba agomba kuyiganiraho n’abanyarwanda baba mu Budage ari naho yahereye, akazakomereza mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Buholandi, aho hose akazajya agenda ashishikariza abanyarwanda kurangwa no kumenya indangagaciro z’abanyarwanda.
Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up bari kumwe muri ibyo bikorwa mu Burayi, yabwiye Umuseke ko nibarangiza izo ngendo zose bazagaruka mu Rwanda kwitegura kujya muri Miss World.
Abajijwe kuba iryo rushanwa rizatangira mu mpera za 2016 ritazasanga Miss Jolly agifite umunaniro w’izo ngendo amazemo iminsi bigatuma atakwitwara neza, yavuze ko nta kintu na kimwe bizamuhungabanyaho.
Ahubwo ko ari n’amahirwe yo kuba ashobora kuzagira ubufasha azahabwa n’abanyarwanda bo mu Burayi bazaba baramaze kumumenya neza. Bityo bagafatanya n’abari mu Rwanda kumushyigikira.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ko mbona atari muri mission yamujyanye ra? Simbona ahubwo asa nuri kwamamariza SEBAPHARMA??!
Comments are closed.