Miss Jolly n’abo bari kumwe mu irushanwa basuye abamugariye ku rugamba
Kuri uyu wa gatanu mu Mudugudu wa Kibaya, Akagali ka Kamashashi mu Murenge wa Kanombe, abakobwa 25 bari mu irushanwa ryo kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016 na Mutesi Jolly ufite iryo kamba basuye imiryango y’abasirikare bamugariye ku rugamba.
Icyo gikorwa cyo gusura iyo miryango biri muri bimwe mu byo babasezeranyije ubwo bajyagayo hataramenyekana Nyampinga w’u Rwanda iryo kamba rikaba ryaraje kwegukanwa na Mutesi Jolly.
Muri bamwe mu basirikare bamugariye ku rugamba bagerageje gufata ijambo , bashimiye cyane abo bakobwa ndetse batanga impanuro kuri Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly n’abo ahagarariye.
Kayitare Gaetan wavuze ijambo nk’uhagarariye abandi basirikare, yavuze ko kuba baramugaye batabyicuza. Ngo bajya kwinjira mu gisirikare bari bazi ko bataje kwidagadura ahubwo bari hagati yo kubaho cyangwa gupfa.
Ati “Iyo tubonye abantu batwereka ko badutekerezaho, ni kimwe mu bintu biduha imbaraga no kurushaho kumva ko tutamugariye ubusa ahubwo hari abazi akazi twakoze.
Ibi bijye biba urugero ku rubyiruko rurimo kubyiruka ubu kuko nimwe mufite imbaraga zo kuba mwarinda igihugu mu binyujije mu mbaraga n’ubumenyi mufite”.
Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016 wari muri icyo gikorwa, yashimiye cyane abo basirikare kandi ababwira ko batavunikiye ubusa bajya kumugara.
Ahubwo ko ubwo butwari aribwo bugomba kuba urugero ku bana bato barimo kubyiruka. Bakamenya neza ko gukunda igihugu bisaba kwitanga.
Ati “Nta kintu na kimwe umuntu afite yakora ngo abereke ko ubwitange mwagize ari urugero rukomeye ku muntu wese uzi kandi ukunda igihugu cye.
Icyo twabasezeranya nk’urubyiruko, ni uko aho igihugu kigeze ubu tudashobora kuba twaha umwanya umuntu n’umwe ushaka kudusubiza mu bihe twanyuzemo”.
Uretse gusura iyo miryango igera kuri 59, abo bakobwa bahagarariwe na Mutesi Jolly bahaye inkunga y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu abagore babo babarizwa mu ishyirahamwe bise ‘Bene urugo’.
Photo:Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW