Digiqole ad

Miss Doriane yishinganishije muri CID kubera umwiyitirira akarya amafaranga y’abandi

 Miss Doriane yishinganishije muri CID kubera umwiyitirira akarya amafaranga y’abandi

Miss Doriane yishinganishije muri CID kubera umwiyitirira akarya amafaranga y’abandi

MissRwanda2015 Kundwa Doriane yamaze kugeza ikirego mu rwego rushinzwe iperereza CID ku mukobwa wiyitiriye amazina ye akaba inshuti n’umusore uba hanze y’u Rwanda bikagera aho atangira no kurya amafaranga ye ubu akaba amushakisha.

Miss Doriane yishinganishije muri CID kubera umwiyitirira akarya amafaranga y’abandi
Miss Doriane yishinganishije muri CID kubera umwiyitirira akarya amafaranga y’abandi

Iki kirego bivugwa ko cyamaze kugezwa mu ba shinzwe iperereza, ngo ni uburyo bwo kugirango Miss Doriane yishinganishe ejo n’ejo bundi uwo musore atazaza kumushakisha cyangwa se akaba yanamugirira nabi dore ko we atanazi uko asa.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko hashize iminsi igera kuri itatu Miss Doriane abyukira kuri CID ku Kacyiru. Ibi byari byatumye hari abibaza ko hari ibyaha yaba akurikiranwaho n’urwo rwego rushinzwe iperereza.

Bruce Intore umujyanama wa Miss Doriane yabwiye Umuseke ko ibyo bintu bitari bimenyerewe cyane mu Rwanda aho umuntu yakwiyitirira mugenzi we batanaziranye mu buryo bwo gukora ibyaha.

Ati “Byari biteye ikibazo cyane. Ntabwo ushobora kwiyumvisha ko umuntu yakwigira umuteka mutwe akoresheje amazina yawe. Cyane cyane noneho iyo uri umuntu uzwi n’abantu benshi bishobora no kukwicira isura kandi mu by’ukuri ntacyo uzi kuri ayo makosa. Byatumye rero tugeza icyo kirego muri CID abe aribo bazabikurikirana”.

Ku ruhande rwa Doriane, avuga ko uwo musore yatangiye kumushakisha abicishije mu nshuti ze nyazo kubera kubona amafoto ye. Ibi bikaba byatumye agira ubwoba bwinshi bw’uko ejo yanatabwa muri yombi kandi arengana.

yakomeje atangaza ko kugirango amenye ayo makuru, ariko hari umukobwa w’inshuti ye washyize ifoto ye kuri facebook ubwo yari afite isabukuru. Noneho uwo musore abibonye ajya muri email atangira kumuneka niba yaba azi Miss Doriane.

Bityo iyi nshuti ye ntabwo yazuyaje kubera ko yahise ihamagara Doriane imubaza niba koko ariwe waba warateretanye n’uwo musore ngo mu gihe kingana n’amezi atatu yose. Bikaba byari bigeze n’aho atangira kumwoherereza amafaranga.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • UWOMUKOBWA BAMUFATEKABISA KWIYITIRIRA IZINA
    RYABANDI ANY WHERE BAMUFATE KABISA.

  • Ibi ntibishoboka. Uyu mukobwa si shyashya ahubwo yariye amafaranga y’abandi none ari kwitanguranwa. Mu Rwanda hari ba Kundwa Doriane bangahe ko western union igusaba irangamuntu mbere yo kuguha amafaranga? Ni we wayafashe.

Comments are closed.

en_USEnglish