Miss CBE yahaye abatishoboye 60 Mituelle de Santé
Gasana Darlène nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa ‘SFB’ ariko ubu ikaba ari Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu CBE, yahaye imiryango igera kuri 60 Mituelle de Santé ndetse afasha n’abakobwa babyariye i wabo 11 abaha amafaranga y’u Rwanda 30.000 frw yo kwiteza imbere.
Icyo gikorwa cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo 2015 mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Remera Akagali ka Ndekwe. Iyo akaba ari imwe muri gahunda ngo Miss Darlene yihaye mu gihe cyose agishoboye kugira icyo akora ku muryango nyarwanda.
Abinyujije mu muryango yise ‘Ihumure Foundation’ watangijwe n’abantu bagera kuri batatu muri Ukwakira 2013. Gahunda bafite ni ukurushaho gukura abagore batishoboye mu bwigunge byanashoboka bakaba babahuriza mu kigo kimwe kizajya kirushaho kubahugura mu myuga
Hon Irambona Liberata umuhuzabikorwa mu by’amatora mu Mujyi wa Kigali nk’umwe mu bafatanya bikorwa b’uyu mushinga Miss Darlene afite, yasabye abashyikirijwe ayo mafaranga ko bagomba kuyakoresha imishinga izabateza imbere ndetse nabo bakazafasha abandi mu gutera imbere.
Yagize ati “Aya mafaranga bahawe ntabwo bagomba kuyakoresha mu mago yabo. Oyaaaa!!!ahubwo ni ukuyakoresha imishinga ibateza imbere nyuma y’igihe nabo bakazayaha abandi batishoboye bakayabyaza umusaruro”.
Miss Darlene yasabye abo bakobwa babyariye i wabo ko badakwiye gucibwa intege n’ibyababayeho. Ahubwo ko bakwiye gushaka icyatuma barushaho gutera imbere.
Nambaje Aphrodise Mayor w’Akarere ka Ngoma umwe mu bari abashyitsi muri uwo muhango, yasabye abari aho bose ko bakwiye kujya bagira umutima ufasha abo barusha imibereho. Ndetse ashima igikorwa cya Darlene avuga ko ari urugero rwiza abantu benshi bakarebeyeho.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Miss ni uyu icyampa na miss Rwanda akareberaho.congrats Gasana abagusebyaga ngo nturi mwiza babone ko ubwiza bwa mbere ari ku mutima
ugomba kuba uri nyina!
Big up Miss Gasana, Imana iguhe umugisha
Comments are closed.