Miss Aurore na Vanessa banejejwe n’ibyo Miss Colombe yagezeho
Ba nyampinga b’u Rwanda batandukanye, abifuza kujya muri aya marushanwa n’abagaragaye mu yandi marushanwa atandukanye y’ubwiza mu Rwanda, bagaragaje amarangamutima y’ibyishimo n’akanyamuneza batewe n’ubwiza bw’ibikorwa bya Miss Colombe Akiwacu wabaye Miss Rwanda 2014.
Mu gihe habura iminsi micye ngo hatorwe Nyampinga uzambikwa ikamba ry’umwaka wa 2016 dore ko ikamba rizatangwa ku itariki ya 27 Gashyantare 2016, ibikorwa bya bamwe mu bagiye bambikwa iri kamba bikomeje gushimwa no gutera abakobwa amarangamutima yo gushyigikira iki gikorwa.
Nubwo abantu benshi nanone kandi batamenye imirimo yakozwe na Miss Colombe Akowacu mu gihe yari yambaye ikamba, n’igihe yari amaze kuritanga. Mu 2014 nibwo uyu mwali wari ufite imyaka 20 y’amavuko yabaye Nyampinga wa 3 w’u Rwanda nyuma ya Genicide yakorewe abatutsi.
Mu nshingano yari afite kimwe n’abandi banyampinga bose batorwa, hari harimo kuba ijwi rya rubanda cyane cyane urubyiruko, guhagararira u Rwanda mu mahanga no kugaragaza umuco warwo no kuba intangarugero abandi bashobora kwigiraho.
Miss Colombe abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, ku itariki 20 Mutarama 2016 yavuze ko yakoze ibishoboka mu kubahiriza inshingano ze ndetse anakora ibikorwa abantu benshi batamenye birimo kubakira incike za Genocide, gukusanya imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’abana b’imfubyi 114 ba Kimisagara, anatanga umusanzu we mu kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Ubu ngo hari amazu abiri ari mu mirimo ya nyuma azababwamo n’incike.
Miss Colombe yanavuze ko yahagarariye ubyiruko rw’u Rwanda ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga ku bidukikije ku butumire bwa Ban Ki-Moon.
Uyu mwali yanashinze umuryango witwa Three Cords Organisation izajya ushinzwe guteza imbere uburezi, ibidukikije n’ubuzima.
Agendeye kubyo yumba abantu bajya batangaho ibitekerezo, Miss Colombe yongeye kwibutsa ko kuba Nyampinga ntaho bihuriye n’ubwiza, ikimero cyangwa kuberwa gusa, ahubwo ko kugira ubumenyi bwo gusubiza no kwigirira icyizere nka Nyampinga ari ibintu by’ingenzi byatuma umukobwa ahagararira abandi nka Miss Rwanda.
Benshi muri ba Nyampinga n’abandi bitabiriye amarushanwa atandukanye y’ubwiza ntabwo bigeze bahishira amarangamutima yabo bakimara kubona ibi bikorwa miss Colombe yakoze. Miss Aurore Kayibanda, Miss Vanessa, ntibahishe amarangamutima yabo.
Ubutumwa bwa Miss Colombe Akiwacu akimara kubunyuza kuri Instagram abantu benshi bamukurikira batangiye kubukunda abandi bagira icyo babuvugaho ndetse bamwe bagaragaza amarangamutima yabo.
Miss Aurore KAYIBANDA yashimiye cyane uwamusimbuye Miss Colombe amubwira ko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa, anasaba abandi banyampinga kumureberaho.
Miss Uwase Vanessa igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 yashimiye cyane ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe na Miss Colombe.
Miss Colombe uri mu bufaransa kuri ubu avuga ko nubwo amaze umwaka urenga atanze ikamba rye ariko imishinga ye yatangiye ari miss ayikomeje kandi ko anashishikariza abakobwa bose bifuza kujya muri Miss Rwanda kugira imishinga miremire izagirira igihugu akamaro n’igihugu bazaba baratanze amakamba yabo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
10 Comments
Harya uyu Akiwacu yarangije amashuli abanza? Ntabwo se bigeze bamusobanulira ko interuro yose ibanzirizwa n’inyuguti nkuru? Rwanda we, genda warakubititse.Ngaho aho ireme ry’u Rwanda rihagaze muri 2016.Nizereko Doriane we najya kwandika azasaba abamugira inama kumukosora mbere yo kugira icyo atangaza.
Mucyo, ibyo ntabwo ari byo na mba!
Imyandikire Inoze y’ikinyarwanda ni ngombwa. Nyamara ubutumwa Nyampinga yatanze burivugira kandi burumvikana! Keretse niba ari bya bindi bavuga ngo:”Ubuze icyo atuka inka, agira ati:Dore icebe ryayo!”
Bosco ntabwo nemeranywa nawe.Kuba Miss ni inshingano yo kubera abandi urugero. Umunyarwandakazi wiga amashuli arenze abanza wandika ikinyarwanda kuriya ntabwo nabyihanganira kuko byerekana ubuswa.Njyewe ndi we najya mbanza kubaza inshuti zanjye, maman ,papa, cousine uko byandikwa.Erega iyo ubaye umuntu public ugomba no kumenya uko ubyitwaramo, kereka niba amaze kuba miss ibyo batari barabimusobanuriye.
Ubu se yakoze iki cyo gushimwa? Biyereke abarongozi ibindi babyihorere
Icyo miss yakora chose biterwa nabemeye kumuha ubufasha kugirango ibyo yemereye abantu abikore mwese mwa bakobwa mwe ntawikoze kumufuka nabagiye bababa hafi.
Ikingenzi mwirinde ko hari ababajyana za Congo Braza…… nahandi mu ma soiree abatesha agaciro ibyo babaha byose ntibiruta ubuzima bwanyu cg umuco wacu gakondo wo kwiyubuha.
Mwese mwarakoze kd neza nuyu mushya uzatorwa azakora neza kd ababishinzwe bazamube hafi icyo nicyo kingenzi!
@Mucyo. Wanze kugenda utanenze??? Inyuguti nkuru.
nah @Kamana we,;natubwire icyo yigejejeho we ubwe, umwaka ushize. Niba yumva umwana wa 20ans ntacyo yakoze.
Kariya kana , ndavuga Miss Colombe , kashoboraga gukora byinshi iyo kabona ubufasha . Ikintu nanenze abakamushyigikiye n’urudaca rw’amagambo atamufasha , amagambo yo kumuca intege, ibyo byose mubona mwaramufashije? Ahubwo ndetse, Colombe wagaragaje ko ushoboye rwose ariko ntiwabonye uburyo bwo gushyira ku mugaragaro ibintu byose watekerezaga. Ntacyo ntuzacike intege , uwo musanzu wo kubaka urwanda n’urubyiruko ukomeze ubyigeho neza , abaterankunga bashobora kubigufashamo, na nyuma yo kuba miss Rwanda uracyari umunyarwanda wifuza guteza imbere u Rwanda.
Kuki tutanyurwa koko,ngo inyuguti nkuru yarari mukizamini se,ahaa nzaba mbarirwa hanze aha hari ba Ntibanyurwa benshi!!!!
Bravo bravo Miss Akiwacu Colombe jye rwose nabonye iyo ugira ubufasha wari gukora byinshi ark nta rirarenga uracyari muto uzabigeraho. Courage chérie!
njyewe ahubwo mbona Colombe ari we wakoze cyane muba misses bose kukowe ntanubwo bamuhembye bigaragara.imodoka ishaje, nta cash,…Colombe rwose did her job very well. njye ndagufana cyane
Comments are closed.