Miss Akiwacu Colombe arabarizwa mu Bubiligi
Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2014, ubu arabarizwa mu gihugu cy’ u Bubiligi mu bikorwa bijyanye n’akazi nyuma yo gutanga iryo kamba yari amaranye igihe cy’umwaka.
Ku wa 22 Gashyantare 2014 nibwo Akiwacu Colombe yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Aba umukobwa wa gatatu wambitswe iryo kamba mu Rwanda kuva icyo gikorwa cyatangira.
Ku nshuro ya mbere iryo kamba ryambitswe Bahati Grace mu mwaka wa 2009, muri 2012 iryo kamba ryambikwa Kayibanda Mutesi Aurore, muri 2014 Akiwacu Colombe, naho 2015 rifitwe na Kundwa Doriane.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Miss Colombe yatangaje ko gahunda zamujyanye ari akazi arimo ahubwo atari uko yagiye kubayo ngo abe ariho akorera ibyo bikorwa bye.
Yagize ati “Nagiye mu Bubiligi mu bikorwa bijyanye n’akazi nagombaga gukomeza gukora nyuma y’aho ubu mfite umwanya uhagije wo kuba nagakora. Ntabwo hari indi mpamvu runaka yatumye njya mu Bubiligi ahubwo ni ibikorwa ngomba gukomeza gukora nka Nyampinga w’ u Rwanda 2014”.
Abajijwe ibyo bikorwa yaba arimo muri icyo gihugu, yavuze ko atifuza kuba yatangaza ibyo bikorwa bitarakura, ahubwo ko yifuza kuzabona umusaruro uzavamo ariwo wivugira.
Akomeza avuga ko ku itariki ya 12 Werurwe 2015 azaba agarutse mu Rwanda ndetse ari naho agomba gukomeza gukorera ibyo bikorwa ko nta kindi gihugu yumva yakoreramo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
29 Comments
Ariko kuki iyo umuntu avuye mu gihugu agomba kwisobanura ko azagaruka ? Kujya hanze ni icyaha? Yagumayo, yagaruka, ibyo biramureba.
@KIM
Ibi nanjye byaranyobeye ku banyarwanda benshi!
Kugenda ngo ugiye bucece, umuntu aba agomba kubibwira nde? Ni ikihe cyiza abantu babona kujya hanze koko ku buryo ishyari ribegura iyo hari ugiye?
Kuko abantu iyo baciyeho ugomba kugenda bucece.Ni bangahe se bashatse gucaho bakabafatira ku kibuga? Ntbwo mvuga ko yaciyeho ariko bacaho niko babigenza.
Reka noneho uyu ntiyigeze aserukira urwanda, atira amakanzu amugaragaza wese kandi aziko urwanda rwose rugiye kumureba. nakomu magambo ye yivugiye ko akunda kwiyambarira impenure”mini”.Ariko yemwe kandi ubwo ngo ni bon AGAIN!!!!!!!!!!IMBUTO UMUNTU YAMA.Ariko nkunda ko ri umunyakazi/umunyamurava nubwo imyitwarire ye???Imfura/intwari biraharanirwa.Doriane nawe yumvireho.
komerezaho mukobwa wacu!! courage courage Imana izakurinde kandi izaguhereyo imigisha.courage tukuri inyuma kandi amahirwe bakubujije humura Imana ntirobanura kubutoni izaguhira mumigambi yawee yose.turagukunda!!!!!!!!
None se iyo adatira iriya kanzu ngo ayambare murumva yari kuvurwa ate mu bitangazamakuru ngo nawe yerekane ko yakoze agashya (Yabaye icyamamare nyarwanda daaa!!!!).Ariko jye mbona katanateye ubusambo .
Jean d’Amour: Wa gahungu we urumva hari ukeneye ko umwereka ko nta burere wigeze ? Jye nkwise gutyo kuko nibyo ukwiye! Uyu mukobwa uvuga gutya, binyereka ko uri agahungu k’imbwa rwose gashobora no kugira ubujajwa ndetse! Naho Jean Marie, gerageza kwirinda guca imanza kandi umenye ko abantu bose badashobora kubaho nk’uko wowe ushaka. Nkanjye ntaho mbona iyi kanzu iteye isoni kandi ujye umenya ko ibyo abantu bakora bihishe aribyo ahubwo biteye ubwoba.
Cyakora Dave ,mbaye nta burere ntigeze ndetse ndi na kajajwa (Usibye ko ntatari gato nkuko ubivuze ) ndumva twaba turi kimwe kuko ntacyo udushize muri ibyo byose umvuzeho .
Uyu mwali yarananijwe, ntiyigeze ashyigikirwa. Nizere ko ibyo agiyemo bizamuhira.
Hahahahahahah!! mbega Dave??? sha ntukihutire gutukana kuko ntacyo uba ukijije ahubwo uba ukosheje!! uzi ko ahubwo ushobora kuba wararezwe nabi?
Naho ubundi Colombe ni mwiza kdi yari yambaye neza cyaneee! ahubwo mwifurije amahirwe mu bikorwa bye byose
Muretse gukabya uyu mukobwa ni hehe mubona yambaye ubusa ???
Mukunda gutukana nta ni nyungu bitanga.
Si nkibyo byose,
Ukuntu bamutereranye kandi ari nyampinga ubwabyo byatuma ahunga. Erega guhunga si ukwanga urwatubyaye, no kuba nta opportunities zihari byatuma uhunga.
Byiza cyane.courage mwari wu Rwanda.ikanzu yo nta busa ikwambitse gusa nabonye atari nziza en general.good luck
Arakaza neza n’ubundi hano twebwe abasore dukeneye abakobwa bo kurongora kandi b’umwimerere.Ntabwo azanckika njyewe.
ntimugatukane sibyiza courage colombe
@Neza: Nasobanuye impamvu nasubije J. D’Amour kuriya kandi tujye tureka kuba hypocrites: umuntu uvuga umukobwa kuriya atari injajwa aba ari iki ? Naho J. D ‘Amour, ikosore kuko naho kuvuga ngo tumeze kimwe kuko navuze ko ibyo wavuze bidakwiye siho ukwiye guhungira! Nta soni ugatinyuka uvuga umuntu ufite kandi ukeneye dignité ngo ” ntikanateye ubusambo?” Ni agaki uvuga ? Ubwo busambo uvuga ni mvugo ki ? Jye nkwise agahungu kugirango wumve uko bibabaza kandi noneho ntibinangana kwita umwali “agakobwa!” Muri make: singamije kugutuka ariko iyo mba wowe nta yindi comment nari gukora! Isubireho rwose kuko abakobwa n’abagore mu muco wacu barubahwa by’umwihariko. Ibi mbikubwiye ndi umugabo kandi. Get a life!
ese DAVE ubwo umuntu mubana ntiyagowe urumva ukuntu utinda kubintu bidakomeye
@Innocent: Oya ntiyagowe. Ndamutetesha cyane ahubwo. Ahubwo se nta kibazo wumva kuba umuntu avuga ngo “nta busambo gateye?” avuga umukobwa atanazi akanabyandika ? None jye wavuze ko bidakwiye nijye uhindutse ikibazo? Kuri jye kuba utekereza gutyo birakomeye!!
Ariko wowe,uraburana urwandanze,aho kwihana gutukana,nogukoresha imvugo nyandagazi,uracyari muribyo!Deve Ni umwana mwiza,ukwiye kumva inama yakugiriye.
aahahahahahaaaaaa !!!!!!! Mbega Dave! Burya bwose ngo uri umugabo ? Gusa ndatangaye cyane ! Mu byukuri narinzi ko ari umugore cyangwa umukobwa wanditse iriya nyandiko mvugo nkiriya kuko nibo akenshi zibera .” Jean d’amour wa gahungu we k’imbwa ” ;’gashobora kugira ubujajwa “.iyo ntabwo ari imvugo y’umugabo nkuko wiyita ngo uri imigabo oya aho urabeshye .Naho kuvuga ngo ndabona katanateye ubusambo ndumva atari ikibazo cyagutera kugira umujinya nkuriya werekanye .
kwambara ubusa ni iki mu kinyarwanda? Ese miss ntakwiye kugaragaza umuco nyarwanda nkuko biri mu nshingano za ministeri yumuco? Nonese buriya uriya muco wo kwambara kuriya numuco w’i Rwanda? Iyo abantu banenga mujye mwumva ibyo banenga maze mukosore. Umuntu nka nyampinga numuntu igihugu kiba kigomba kureberaho mu mico no mu myifatire. Ariko se buriya iriya myambarire wayishyigikira ngo mu muco nyarwanda abari bajye bambara kuriya?
Courage Colombe. Turagushyigikiye kandi n’Imana iri kumwe nawe.
@ J. D’Amour: Hanyuma ko byakubabaje kandi wise umukobwa utanazi ” akantu kadateye ubusambo ” Mbisubiyemo: ubwo ni ububwa ni n’ubujajwa. Niba wumva nta kibazo biteye ahubwo ufite ikibazo gikomeye. Ese uwavuga atyo mushiki wawe, umugore wawe, fiancée wawe cyangwa mama wawe nabwo wakumva ntacyo bitwaye ? Niba ariko ubyumva noneho reka nkwihorere nta garuriro ufite. Erega J. D’Amour ntawe udakosa, ikibi ni ukuburana uguma muri ayo makosa kugira ngo wikure mu isoni!
@Dave rata njye ndagushyigikiye kandi ibitekerezo byawe bigaragaza ko ufite respect for women, ukaba uri n’umugentleman naho damur we ni a cyber-bully. komerezaho Dave, abagore dukeneye abagabo nkamwe mutudefenda apana abadusubiza inyuma.Alllah akwishimire
Urakoze cyane Vany. You deserve respect you know!
thanks a lot, we do deserve a lot of respect indeed but a lot of Rwandan guys don’t realize.nibaza ko either uba cg wabaye hanze cg se urajijutse tout simplement.the ladies in your life(lover, mom, sisters) are lucky to have you.keep it up.amahoro
Dave we uramwigishije ku jyero uhaye J. D’ Amour iba atamenye niyigendere.
Ese ubundi arashaka iki ku mukobwa wa bandi !!!!
For all your coments nshimiye uburyo Valens ya reactinze akurikije umuco nyarwanda.
Comments are closed.