Digiqole ad

Miss Akineza Carmen mu rukundo na Kitoko?

Igisonga cya mbere cya Missrwanda 2014  Akineza Carmen yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick ubu uba mu gihugu cy’u Bwongereza aho yagiye mu mashuri.

Akineza Carmen na Kitoko Bibarwa/ photoshopped
Akineza Carmen na Kitoko Bibarwa/ photoshopped

Carmen aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yaciye ku ruhande ibyo kuba ari mu rukundo na Kitoko. Gusa ati “Ni umushuti wanjye bisanzwe.”

Ku ishusho iranga Akineza Carmen kuri WhatsApp ye, hagaragaraho ifoto y’umuhanzi Kitoko.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu mukobwa amaze igihe cy’amezi hagati y’ane n’abiri ari mu rukundo n’uyu muhanzi wahoze yamamaye cyane mu Rwanda ubu akaba aba hanze.

Twagerageje kuvugana na Kitoko ku rukundo rwe na Carmen ntibyashoboka. Carmen ariko yemereye Umuseke ko bavugana na Kitoko kandi ko ameze neza (Kitoko) nta kibazo afite.

Inshuti zimwe za Carmen zemeza neza ko bombi bamaze iminsi bakundana.

Carmen yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya CEB (yahoze yitwa SFB)

Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda2014 cyabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko nyuma ya gahunda za MissRwanda2014 ubu amaze kuruhuka mu mutwe ari guhangana n’amasomo.

Abajijwe impamvu afite ifoto ya Kitoko kuri ‘Profile’ ye kuri WhatsApp ati “Icyo kibazo kiragoye, ndumva ntacyo nabitangazaho.”

"profile" ya Carmen kuri WhatsApp
“profile” ya Carmen kuri WhatsApp
Carmen ashimira kandi abamufashije kugera ku mwanya yabonye
Carmen ashimira kandi abamufashije kugera ku mwanya yabonye

 

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mbirire se ? Hoya nibicurangire

  • ubwo nabo murabazanye ,urukundo niwogere gusa ntazamuteshe igihe

  • mubihorere bikundanire !

  • Kitoko umaze imyaka aba hanze koko bahuriyehe ko carmen atararenga umupaka ajya hanze ibyo mubizanye mute? cyakora ntimuzatinda kubona ko rimwe narimwe mwibeshya ku makuru mutanga. murakoze

    • iby’imipaka cg kurenga u rwanda ubwo bihuriye n’urukundo ra?wansobanurira?

  • Ikibi nukwangana…never gv up…

  • Bishobora no kuba ari ugushakisha uburyo BWO KUMENYEKANA…

  • Byiza cyane ,ahubwo courage

  • ubu se yabuze undi mukobwa ? ariko niba barahuje ubwo ni sawa.

  • Nta kibazo rwose ni mubareke bikundanire,uzi kuntu ari byiza baranaberanye maze.

  • mubareke ,mubaveho nuburenganzira bwabo gukundana,ntawuhenze undi nimba bivuye mumitima yabo.

  • Ahaaaaaa narumiwe gukundana nta kibazo gusa aba ba miss ntibagakore ibiteye isoni kuba ubaye miss ntibikuyeho ko ugomba no kwihesha agaciro ibi mbivugiye ko batwara indqa zindaro kdi muzi ko mu muco nyarwanda bizira bityo ntabwo baba batowe ngo bashimishe imibiri yabo bibagiwe agaciro karanga umunyarwandakazi kdi reka nkome ningasiore n abagabo nabo bazibatera bibuke ko nabo nta kwiyubaha kurimo kwitwa ngo nabyariye miss rwanda mutabana nk umugabo n umugore biragayitse ni bibi cyaneeeeeeeeeeeee

  • Ababizi neza mumbwire!simperuka ubushize bavuga ngo ni inshuti ya Miss Aurore?noneho akunda ba Miss?gusa! ahaaaa!

  • Ubwo se ishyano rayguye ni irihe? Icya ngombwa ni uko bamenya ko inkono itarashya. bagomba guhesha umwari w’u Rwanda agaciro.Bose si abana bamenye ko abanyarwanda babahanze amaso, biyubahe kugeza igihe bazabonera uburenganzira bwo kubana.naho gukundana byo ni kamere muntu.

    • Deo Ndatekereza ko mu ibyo umuseke wanditse ntaho bavuze ko ishyano ryaguye!!. Tujye dusoma neza tutazabeshyera abanditsi.

  • ni uko biza iyo abamiss bacu bagiye kubyara imburagihe.abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi atangiye kwihakana umukunzi da

    • Ariko nkubaze nkawe?bakubwiye ko gukundana bisobanuye gutwara inda?ariko mwagiye mumenya gukaraga ururimi inshuro 7 mbere yo kuvuga ko n’ijambo ry’Imana ribivuga.Muzahera mukuvuga abandi batera imbere.Amahoro…..

  • Bigeraho bikavanga umuntu,NONE SE NUMVA BOSE BASHIMIRA IMANA, NKUMVA BOSE ARI ABA KRISTU, NKUMVA BOSE BAFITE INCUTI”UBWOSE NTIBARYAMANA?”,Imana se iba yabibimereye cg iyo hageze gushaka incuti””ITARI FIANCE VYO GUSUKUMA IMINSI…kuryohera umubiri…kuba umujene nkabandi””YA MANA UBA WABANJE KUYIREKA, NAHO UMUCO…IMYAMBARIRE…MINISTERE Y´UMUCO WAGIRANGO IBAMWO MINISTER GUSA NIWE MBONA ATAJYA ASINZIRA ..ARAKORA PE! ARIKO BAKWIYE KWIGISHA ABANA BAKIRI BATO…BAKABIKURANA..BAKAZATORAMWO BA NYAMPINGA…NKA IMBUTO FUNDATION(GUSA NUKO IVANGURA IYABA YAFATA NABAHUNGU BABAYE ABA MBERE.NAHO BARIYA BANA BAZAVAMWO LEADERS/NI NYANGAMUGAYO NIBAKOMEZA BABAKURIKIRANA KURIYA….

  • Oohh wowwww nibabareke bikundanire di. Jewel ndabashyigikiye kabisa. Courage rate.

  • ndabashyigikiye cyane pe,nkuko Imana yabahuje muziyubahishe kdi Amahanga azahinduke kubwanyu….Imana ibafashe turabakundaaaaa

  • niba Imana ibona bakwiranye izabahuze kuko amaherezo y,inzira ni mu nzu

  • Nta wundi mwenda twasigiwe sauf uw’urukundo, ikigaragara imyaka yabo ibemerera gukundana gusa nta kintu wagura agaciro meme n’izina ryubakitse neza, en peu de mots nababwira ngo courage bazarutware neza kugirango bibaheshe ishema, biriheshe igihugu cyababyaye n’amazina yabo agumane agaciro babifashijwemo n’Imana yabakunze kera batarabaho. all the best for them. cao

  • Nn birabujijwe kobokwi kundanira bose sa ba jene?

Comments are closed.

en_USEnglish