Digiqole ad

Misiri Ministri w’intebe yeguye

Ahmed Shafiq washyizweho na Hosni Mubarak umunsi umwe mbere y’uko arekura ubutegetsi,  tariki 11 z’ukwa mbere 2011 amaze kwegura ku mirimo ye. Akaba ahise asimbuzwa Essam Sharaf wasabwe guhita ashyiraho guvernoma nshya.

Ahmed Shafiq akaba yashinjwaga n’abanya Misiri kuba yaragifite amatwara nk’aya Hosni Mubarak wamugize minisitiri w’intebe amasaha make mbere y’uko arekura ubutegetsi. Naho uyu Essam Sharaf wamusimbuye akaba yarasanzwe ari minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu.

Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Misiri rukaba ubu arirwo ruyoboye iki gihugu kuko ari rwo rufata ibyemezo byose ubu. Umuvugizi warwo akaba ariwe watangaje i saa tanu zo kuri uyu wa kane ko bemeye ubwegure bwa Ahmed Shafiq kandi ko urukiko rwahise rumusimbuza Essam Sharaf.

Uru rukiko rukaba kuwa mbere rwarategetse ko nta muntu wo mumuryango wa Hosni Mubarak uzongera kujya hanze y’igihugu cya Misiri.

Umuseke.com

en_USEnglish