Digiqole ad

Misiri: Ban Ki-moon yasabye igisirikare kurekura Morsi

Uyu wa gatanu ni umunsi udasanzwe mu Misiri, aho biteganyijwe ko abaturage bari ku ruhande rwahiritse uwahoze ari Perezida Mohammed Morsi bigaba imihanda yose bagamagana “abagamije ibikorwa by’iterabwoba” nk’uko byasabye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Abdel Fattah al-Sisi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon.

Nubwo bimeze gutya ariko, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon yasabye igisirikare cyakuye uyu muperezida ku buyobozi kumurekura ndetse bakarekura n’abandi bayozI bakuri b’Ishyaka Muslim Brotherhood batawe muri yombi.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Ki-moon yasabye ko Mohammed Morsi arekurwa vuba na bwangu cyangwa se igisirikare kigatangaza ibye mu maguru mashya dore ko kugeza ubu iki gisirikare aricyo cyonyine kizi aho aherereye.

Uyu muyobozi mukuru wo ku rwego rw’isi asabye ibi, mu gihe umuryango wa Morsi mu ijwi ry’umuhungu we, uherutse kuvuga ko igirikare cy’igihugu cyasimuse umubyeyi umubyeyi wabo.

Morsi ndetse n’abayobozi bakuru bo mu ishyaka Muslim Brotherhood” batawe muri yombi ndetse barafungwa kuva kuwa 3 Nyakanga. Ni nyuma y’aho abaturage bari bamaze igihe bigaragambya basaba ko Morsi ava ku butegetsi kuko ngo atari ashoboye; icyo gihe igisirikare cyavuze ko natumvikana nabo bazagira icyo bakora mu rwego rwo kugarura ituze n’umutekano mu gihugu.

Ntibyatinze gato amasaha 48 yahawe ashije bamukuraho, ariko umutekano usa n’uwasubiye irudubi, kuko abashyigikiye Morsi bigabye imihanda ibintu baramenagura ndetse benshi bamaze kuhasiga ubuzima. Ubu benshi bakaba bibaza amaherezo y’iki gihugu.

Umuvugizi wa Ban Ki-moon yagize ati “Umunyamabanga Mukuru yasabye ko ubuyobozi bw’inzibacyuho gukurikiza amategeko ndetse bakagarura ituze ku banyagihugu bose. Yasabye kandi ko habaho ibiganiro ku rwego rw’igihugu, ndetse asaba ko habaho ubuyobozi bwa gisivile bugendeye ku itegeko nshinga ndetse hakubahirizwa amahame ya demokarasi n’imiyoborere myiza.”

©AFP

UM– USEKE.RW

en_USEnglish