Digiqole ad

Misiri: Abashakashatsi bavumbuye izindi mva zerekana uko ba Pharaon babagaho

 Misiri: Abashakashatsi bavumbuye izindi mva zerekana uko ba Pharaon babagaho

Abashakashatsi basanze iyi mva ifite ubutunzi bwinshi mu by’ubushakashatsi ku mateka ya kera ya Misiri

Itsinda ry’abahanga mu byataburuwe mu matongo bo muri USA  (archaeologists) bataburuye imva zo mu Misiri ziherereye mu kibaya cya Luxor  basangamo inkuta zitangaje, zifite ibishushanyo bigaragara neza byerekana uko ubuzima bwa Pharaoh Amenhotep bwari bumeze kimwe n’abandi bare baruye hafi aho. Uyu mwami yabayeho guhera ahagana muri 1543 kugeza 1292 mbere y’uko Yesu aza ku Isi.

Abashakashatsi basanze iyi mva ifite ubutunzi bwinshi  mu by'ubushakashatsi ku mateka ya kera ya Misiri
Abashakashatsi basanze iyi mva ifite ubutunzi bwinshi mu by’ubushakashatsi ku mateka ya kera ya Misiri

Amafoto yashyizwe hanze na Minisiteri y’ubushakashatsi mu mateka ya  Misiri yak era yerekana inkuta nini kandi zishushanyijeho amashusho yerekana uko abantu ba kera bizihizaga iminsi mikuru mu Misiri.

Igitangaje kurushaho ni ukuntu amashusho akigaragara neza kandi amaze imyaka irenga ibihumbi bitanu ashushanyijwe.

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri ushinzwe amateka ya kera ya Misiri Mamdouh al-Damaty  avuga ko hari bimwe mu byari muri izi mva byibwe muri byo ngo harimo isanduku yari ibitsemo ibikomo n’imirimbo(jewelries) bashyinguranaga abantu bakomeye harimo naba Pharaon.

Kuri bimwe muri ibi bishushanyo usangamo amashusho yerekana ukuntu umugabo n’umugore bari ku meza basangira ahandi ukabona  ‘Imanakazi’(goddess)iri guha umwana w’ibwami icyo kurya n’ibindi bishushanyo byinshi.

Ikibabaje ni uko hari inyuguti zimwe zari zanditse mu nyandiko y’udusaraba( hieroglyphic texts) zasibwe bituma abahanga batabasha gusoma ngo bameneye uko ubuzima bwari bumeze neza neza muri uwo muryango.

Imva ya kabiri yo babashije kumenya nyirayo n’izina ry’umugore we. Iyi mva yari iy’uwitwaga  Sa-mut n’umugore we Ta-Khaeet.

N’ubwo bwose abahanga bataremeza neza ny’iri imva ya mbere, bavuga bakekeranya ko yari iya Se wa Sa-Mut ariwe umwami Amenhotep.

Kuri ubu umujyi wa Luxor utuwe n’abantu ibihumbi  500,000 ukaba uherereye mu nkengero z’Uruzi rwa Nili mu Majyepfo ya Misiri.

Ni agace k’ingenzi cyane mu bushakashatsi bw’abanyamateka bashaka kumenya uko abaturage ba Misiri ya kera babagaho ariko cyane cyane ba Pharaon.

Ubwinjiriro bwo mu mva bwabaga ari bunini bihagije
Ubwinjiriro bwo mu mva bwabaga ari bunini bihagije
Kera mu Misiri bashyinguraga mu mazu akoze neza kandi akomeye yo munsi y'ubutaka
Kera mu Misiri bashyinguraga mu mazu akoze neza kandi akomeye yo munsi y’ubutaka
Amateka ndangamurage ni kimwe mu bikurura abahanga naba mukerarugendo mu gihugu cy Misiri
Amateka ndangamurage ni kimwe mu bikurura abahanga naba mukerarugendo mu gihugu cya Misiri
Aya mashusho yo ku nkuta yashushanyijwe mu kinyejana cya 16 mbere ya Yesu ariko ragaragara neza. Arerekana uko abaturage bororaga inka ndetse n'ubuzima bwabo bwa buri munsi
Aya mashusho yo ku nkuta yashushanyijwe mu kinyejana cya 16 mbere ya Yesu ariko aragaragara neza. Arerekana uko abaturage bororaga inka ndetse n’ubuzima bwabo bwa buri munsi

Mailonline

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • urabonako bari abirabura ,ureke ibyo abazungu babanje kubeshya ngo bari abazungu,hah kwishyirahejuru.com usibyeko amazina yabo bayagoramisha ukuntu bagakuramo inyuguti zimwe na zimwe kugirango hatumvikana isano ryayo n ayamanyafurika y abirabura,ahubwo humvikane isano n ayabarabu,lol urubyaro rw’aba banyamisiri ni aba banyafurica bo mubihugu byo munkengero za Nil kuko imico yabo irasa cyane,njye nabiboneye ku muco w abanyarwanda nko gusimbuka,kubyina ufite ingabo n icumu,amasunzu etc ibi hari aho bishushanyije muri Egypt ku bikuta nk ibi.

Comments are closed.

en_USEnglish