Digiqole ad

Ministeri y’ubuzima iratungwa agatoki!

Nyuma yaho ministeri y’ubuzima ifatanije na Ministeri y’imari n’igenamigambi y’u Rwanda bashyiriye umukono ku masezerano n’ikigega cy’isi ku nkunga ingana na miliyoni zirenga 22 z’amadorali y’amerika kuri uyu wa Gatanu mucyumba cy’inama cya  ministeri y’imari n’igenamigambi,  bamwe mu baturage bo mumujyi wa Kigali baratangaza ko ayo mafaranga ngo atajya abageraho naho bimwe mubigo byigenga by’ubuvuzi na za farumasi byo ngo birirengagizwa.

Iyi nkunga yari ifite intego yo kurwanya Malaria kuburyo burambye
Iyi nkunga yari ifite intego yo kurwanya Malaria k'uburyo burambye!

Ubwo Ministre w’ubuzima hamwe na Ministre w’imari bashyiraga umukono kuri aya masezerano, Minisitiri w’ubuzima yavuze ko iyi nkunga igiye gufasha mu kurandura byimazeyo indwara ya Malariya ndetse no gushishikariza abaturage uburyo bayirinda.

Iyi nkunga ikaba ingana na miliyoni 22.886.309 z’amadorali y’amanyamerika, ikaba ikubiye mu ngingo igira iti: ”Kurwanya malariya ku buryo burambye mu Rwanda.”

Nkuko Dr. Ngamije Daniel, umuhuzabikorwa w’imishinga muri ministeri y’ubuzima yabitangarije umuseke.com, ngo aya mafaranga azanakoreshwa mubindi bikorwa bijyanye n’ubuzima bw’abaturage, bikubiye mu ntego z’ikinyagihumbi harimo no kurandura indwara ya malariya.

Dr. Ngamije ati: “Aya mafaranga azagera ku baturage bose nkuko n’ubundi byari bisanzwe. Uyu mushinga rero ibyo uzadufashamo cyane cyane nko kwigisha abaturage gukomeza kwirinda indwara ya Malariya, hari imiti izatangwa cyane cyane kubajyanama b’ubuzima, bazanahugurwa.”

Nubwo ariko atari ubwa mbere ministeri y’ubuzima yakira inkunga z’ikigega cy’isi, Dr Ngamije akavuga ko amafaranga azagera kubaturage bose n’’ibisanzwe, bamwe mubaturage batuye umujyi wa Kigali bavuga ko ministeri y’ubuzima isa naho ibika ayo mafaranga cyangwa se ngo agakoreshwa ibindi bavuga ko bitabagenewe cyane ko ngo na gahunda y’ubwisungane mu buvuzi kuri ubu iri mubyiciro ihenze kandi ngo ikabavuna.

Uwamaliya Alice uri mukigero cy’imyaka 42 y’amavuko, akora isuku mu mujyi wa Kigali. Yatangarije umuseke.com ko ngo ayo mafaranga atarazi niba atangwa kuko ngo rubanda rugufi rutagerwaho.

Uwamaliya ati: “Ntakitugeraho kubwange. Ntacyo rwose. Nk’ubushobozi umuntu aba afite numvaga nk’iyo mutuweri yatugeraho nk’ubungubu bagiye kujya batanga bitatu n’ubushobozi tuba dufite, amafaranga dukorera ni make cyane ntabwo yakwishyurira abana mituweri, ngo ubone ayo kwishyura inzu, ngo ubone nayo kurya pe!

Naho Ntakirutimana Emmanuel ukora akazi ko kwishyuza imyanya imodoka zihagararamo mu mujyi wa Kigali avuga ko ubwisungane mu buvuzi kuri ubu buvunanye.

Ntakirutimana ati: “Njyewe mbona biriya bintu bya mituweri ntacyo bimaze. Uti kuki, niba urwariye nk’ahangaha wenda mituweri warayifatiye mubiryogo ni ngombwa ko ujya kwa muganga mu biryog0; cyangwa se niba uri Kimironko ntibashobora kukwakira ngo umuntu ajya kwivuriza aho yafatiye mituweri, kandi wenda utaha Kimironko. Jye byambayeho kenshi. Naho se ayo mafaranga muvuga, ubwo se bazayaha bande? Ubwo se ibyo bihumbi bitatu niko buri muturage wese azabibona?

Amafarumasi acuruza imiti n’ibigo by’ubuvuzi byigenga bivuga ko bitahwemye gusaba Leta kubyibuka. Abakorera muri ibi bigo batunga agatoki ministeri y’ubuzima ko ngo ibafata nkaho nabo batagira uruhare ku buzima bw’abaturage.

Umwe muri aba wavuganye n’ umuseke.com gusa akaba atashatse ko amazina ye n’aya farumasi akorera bimenyekana kubera impamvu z’inyungu ya farumasi akorera, avuga ko n’imisoro bishyuzwa ku miti ngo itagakwiye kw’ishyuzwa iri hejuru.

Ati: “Iyo nkunga yasinywe ni amafaranga menshi. Twe duhura n’abarwayi kuburyo bw’ako kanya. Wenda ikibazo gihari n’uburyo bayakwirakwiza ku buryo yagera no mubigenga. Biragoye cyangwa ntibibaho. Natwe dushobora kugira uruhare rushoboka mukubafasha iyo gahunda yo kurwnya malariya, ariko basa nkaho batwirengagiza. Ubundi imiti yose ntisoreshwa ariko twe turasora, udasoze byonyine ibyo Rwanda Revenue yagukorera, badufungira. Biragoye ko leta isoresha indi.”

Ese niba Ministeri y’ubuzima ivuga ko inkunga ihawe izagera kuri buri wese kandi atari ubwa mbere ihawe inkunga nk’izi, ni iki gituma uruhare rw’ibigo by’ubuvuzi byigenga ku buzima bw’abaturage rutagaragara

Dr. Ngamije asobanura ko ngo hakurikijwe igenzurwa ryakozwe ibikoresho byose biteganijwe mu mushinga w’iyo nkunga bizahabwa abafite serivisi mbi avuga ko bababaye kurusha abandi.

Ibi bigo bikaba bisaba ministeri y’ubuzima kugira uruhare mu kubagabanyiriza imisoro, kuko ngo iyo imisoro iri hejuru n’ibiciro by’imiti byiyongera bityo ngo service zakabaye nziza zigapfa.

Ministeri y’ubuzima isinyiye iyi nkunga mugihe ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ibice 60% bigaragaza ko malariya yagabanutse uhereye mu mwaka wa 2006.

Claude Kabengera

Umuseke.com

 

2 Comments

  • uburyo aya mafaranga agera ku baturage si ukuyabaha mu ntoki,ahubwo anyuzwa muri gahunda z’ubuzima nka mutuelle de sante,kutera imiti irwanya udukoko dutera indwara,gutanga inzitiramibu ku buntu,kugurisha udukingirizo kuri make cyane tukagera kuri bose,inkingo,,ngewe mbona hari gahunda nyinshi zigera ku baturage usanga batanabishyuza,nkibaza ko izi nkunga ari cyo zimariye abaturage.

  • abanyakigali se bibaza aho ariya mafaranga ajya bibaza ko inzitiramibu z’ubuntu bahawe ziba zavuye hehe?cyangwa abafata imiti igabanya ubukana bwa sida ku buntu n’ukuntu ihenda,si ariya mafaranga ayigura.

Comments are closed.

en_USEnglish