MINISPOC izakomeza gufasha amakipe y'igihugu n'ubwo nta buzimagatozi amashyirahamwe agira
Taliki 31 Ukuboza 2013 nibwo MINISPOC yari yaratanze umunsi ntarengwa ko amashyirahamwe yose ya siporo adafite ubuzimagatozi ahagarikiwe inkunga , ariko ubu iyi Minisitiri ishobora kuba yisubiyeho kuko yatangaje ko amakipe y’igihugu azajya afashwa niyo nta buzimagatozi amashyirahamwe yayo yaba afite.
Ibi byatangajwe na Bugingo Emmanuel ushinzwe imikino muri MINISPOC, aganira na Times Sport yagize ati”amakipe y’igihugu ntago ari aya mashyirahamwe tuzakomeza kuyafasha n’ubwo amashyirahamwe akomokaho yaba adafite ubuzimagatozi.
Guverinoma yacu igomba gushyira mu nshingano amwe ma marushanwa amakipe y’ibihugu agomba kwitabira bivuze ko ikipe y’igihugu itagiye mu marushanwa natwe guverinoma yacu yabigenderamo.
Tuzakomeza gutanga ubufasha kuri ayo makipe yose y’igihugu igihe bibaye ngombwa mbere ya taliki 31 Ukuboza uyu mwaka ”
Bugingo yongeyeho kandi ko n’ubwo ubwo bufasha bazabubaha ariko ayo mashyirahamwe nayo agomba gushaka ubuzimagatozi kuko icyo twifuza twebwe n’uko yajya akora neza biciye mu mategeko.
Amashyirahamwe adafite ubuzima gatozi harimo na FERWAFA iherutse gutora umuyobozi mushya ari we Nzamwita Vincent Degaule, uyu na we yavuze ko ingamba ya mbere afite ari ugushakira ubuzimagatozi iri shyirahamwe agiye kuyobora.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibi ni ukwinyuramo mu gufata ibyemezo. None se amakipe y’ibihugu abarizwa mu ma federations atazwi( nta buzima gatozi)…Yewe ibi simbishyigikiye kuko bizatuma badashyira ingufu mu gushaka ubuzima gatozi!
Comments are closed.