Digiqole ad

Minisitiri w’ubutabera wa Congo yemeje ko bagiye kohereza Ntaganzwa mu Rwanda

 Minisitiri w’ubutabera wa Congo yemeje ko bagiye kohereza Ntaganzwa mu Rwanda

Alexis Thambwe Minisitiri w’ubutabera muri Congo Kinshasa yatagnarije ibiro ntaramakuru Reuters kuri uyu wa kane ko igihugu cye kigiye kohereza Ladislas Ntaganzwa uregwa ibyaha bya Jenoside. Thambwe ahakana ibivugwa ko Congo nayo yasabye u Rwanda kubanza kwohereza abo yifuza bari mu Rwanda.

Ladislas Ntaganzwa amaze gufatwa mu Ukuboza umwaka ushize
Ladislas Ntaganzwa amaze gufatwa mu Ukuboza umwaka ushize

Ntaganzwa yafatiwe muri Kivu ya ruguru mu Ukuboza umwaka ushize, asanzwe ari ku rutonde rw’abashakishwaga cyane ku byaha bya Jenoside ndetse yari yarashyiriweho igihembo cy’amadorari menshi na Leta ya USA, nyuma yo gufatwa yahise ajyanwa i Kinshasa.

Ntaganzwa mu 1994 yari Burugumestre w’icyahoze ari Komini Nyakizu (ubu ni mu karere ka Nyaruguru), akekwaho kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu, guhamagarira abaturage gukora Jenoside no kurimbura imbaga, ashinjwa urupfu rw’imbaga y’Abatutsi bari bahungiye kuri Paroisse ya Cyahinda

Tariki 19 Gashyantare Minisitiri Alexis Thambwe yari yemereye itsinda ry’abagize urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rurebana n’ibyaha bya Jenoside ko uyu mugabo azoherezwa mu Rwanda bitarenze ukwezi.

Kuri uyu wa kane yagize ati “Nibyo nabemereye ko tuzamwohereza mu gihe cy’ukwezi, ubu hasigaye ibyangombwa bike (akoherezwa). Byaba igihe icyo aricyo cyose.”

Nyuma yo gufatwa kwa Ladislas Ntaganzwa hari amakuru yavuzwe ko abayobozi ba Congo bazamwohereza mu Rwanda ari uko narwo rwohereje Laurent Nkunda.

Kuri uyu wa kane Minisitiri Thambwe yavuze ko uko kugurana kutakora kuri Ntaganzwa kuko we arebana n’inzandiko zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Ntaganzwa ari ku rutonde rumwe na ba Kabuga na Mpiranyi bagishakishwa
Ntaganzwa yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga na Mpiranyi bagishakishwa

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • papasatani( pilato)

  • Nibyiza cyane, gusa hakomeza gufatwe uruhande rumwe gusa.

    • UWARIRAYE rero arashaka kuvuga nka mwene wabo Ingabire Victoire washakaga n’urwibutso rw’Abahutu? Ariko UWARIRA sha ubwo ngo nawe uravuze, Kuri wowe génocide ni zingahe? urundi ruhande ni urwande? erura se ? Abantu mupfobya génocide ntawe mugikomeretsa sha abarokotse babaye urutare nta wugihungabana kubera ayo magambo y’urwango mukoresha! Ngo URUHANDE RUMWE GUSA??? Ubwo comment yawe ifashe ubusa uramwaye shame on you!! Urwo ruhande rundi uzatange impapuro zo ku ruta muri yombi wa muswa we!!

  • Nibazane umurambo we USA
    In

  • Harya wowe uwariraye ngo murashaka bafate abababujije kumara abatutsi sha uwica imbwa ziryana ntakosa aba afite.Kuko barasaga interahamwe zabaga zasaze amaraso zigashaka kurya abasirikare bafite imbuda ra!!!

  • Dear,
    Ibi byose ni Umusaruro mwiza wavuye mugutegura ndetse no kwakira neza ikipe ya RDC muri CHAN. Naho kubyereke uwo uvuga ngo hakomeje gufatwa uruhande rumwe, amenye ko ahubwo batarafatwa kandi ko amaraso yi Inzirakarengane za Abatusti mwishe atazabaha amahoro aho muzajya hose. Ngaho nimukomeze mwomongane muvuga amahomvu, gusa twe turakomeza twiyubakire Igihugu na President kandi twese kuko turi ABANYARWANDA tutakiri muri yamyanda yanyu ya amoko.

  • Nibazane izo nkoramaraso tuzereke Difference , Hahahaaa ngo bashakaga kumara Abatutsi yeweee, nibakizane kirebe uko Igihugu kiyobowe neza kandi ko Abatutsi bashakaga kurimbura bakiyoboye neza bafatanyije na bagenzi babo ABAHUTU. Mbega isura ,ariko buriya uriya aserukiye igihugu ntimwakumva mufite ipfunwe koko n’isoni zo kujyana nawe. Urakoze Imana waduhaye KAGAME, ni impano tutazibagirwa.

  • Uwariraye we,urwo ruhande rudakurikiranwa bwo urwarwo rusigaye rubyikorera!Nta manza ze z’amazimwe n’amatiku umaze iminsi wumva?Jya wicecekera nta mahoro y’umena amaraso ubwoko yaba avamo bwose!

Comments are closed.

en_USEnglish