Digiqole ad

Minisitiri w’Intebe arashima Koreya uburyo ikomeje gufasha u Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda  Dr Pierre Damien Habumuremyi arashima guverininoma ya Korea uburyo ikomeje gufasha u Rwanda muri gahunda zitatunye zirimo  guteza imbere uburezi cyane cyane ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro.

Minisitiri n'intebe aganira na Park Byenong-Seug n'itsinda bazanye
Minisitiri n’intebe aganira na Park Byenong-Seug n’itsinda bazanye/Foto Twitter

Minisitiri w’Intebe ubwo yakiraga Park Byenong-Seug, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Korea y’Amajyepfo kuri uyu wa 22 Mutarama,  yavuze ko igihugu cya Korera ifasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuhinzi no kongerera igihugu imbaraga zo gukomeza  kwiyubaka.

Yakomeje avuga ko igihugu cya Korea ari igihugu u Rwanda rwakwigiraho byinshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, gukora cyane ndetse no guteza imbere ubukungu.

Hon. Byeong-Seug yavuze ko ashima ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko imikoranire iri hagati y’u Rwanda na Korea ikora k’ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage .

Park Byenong-Seug  uri  mu ruzinduko mu Rwanda we n’itsinda bazanye kuri uyu wa kabiri bakiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basura  urwibutso rushyinguwemo azize Jenoside yakoreye Abatutsi ruherereye ku Gisozi n’ishuri Korea iteramo inkunga rya IPRC-Kicukiro.

Igihugu cya korea gifite amateka yenda gusa na y’u Rwanda kuko intambara yo mu mwaka w’1950 yasize iki gihugu gitakaje  ibintu byose nk’u Rwanda mu w’1994 ariko ku bw’ubuyobozi bwiza ibintu bikaba byarongeye gusubira mu buryo nyuma y’imyaka 30.

Byenong-Seug  rero arifuriza u Rwanda kuzagera ku nteko rwihaye mu mwaka w’2020.

Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish