Minisitiri w’ Urubyiruko arakangurira Urubyiruko gukora rukiteza imbere
Ibi ni bimwe mu byasabwe na Minisitiri w’ Urubyiruko Bwana Nsengimana Jean Philbert ubwo yasuraga Itorero ry’ Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge mu kigo cya St Andre kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2011aho bari mugitaramo.
Yabagaragarije ko ubu barangije mashuri yisumbuye ari igice cy’ Ubuzima kirangiye bagiye gutangira ikindi abasaba kugira icyerekezo bakamenya icyo bashaka mubuzima kuko aribyo bizatuma bagira ejo hazaza heza, kandi ko mubuzima hagenda haba inzitizi ariko iyo uzi icyo ushaka naho ushaka kugera ugira n’ ingufu zo kurwanya ibikurushya. Yabemereye ko Igihugu kizakomeza gukora ibishoboka mu kubafasha kugera kubyo biyemeje ikingenzi bagomba kugira ni ibitekerezo.
Yashimye kandi abateguye Itorero asoza asaba urwo Rubyiruko guhorana Morale mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse no mu buzima.
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu Mukasonga Solange yashimye ubumwe bugaragara muri urwo rubyiruko aho yagaragaje ko nubwo bahuye bataziranye ariko uyu munsi bagaragara ko bafite icyerekezo kimwe mu bikorwa byabo bya buri munsi basaba amagambo baririmbye bavuga ko bafite Igihugu kimwe, Umuturage umwe, Ikipe imwe n’ icyerekezo kimwe yaba ingiro mu bikorwa byabo bya buri munsi bagateza imbere igihugu cyababyaye.( one Nation, one People, one Team, one Vision).
Muri icyo gitaramo kandi hakaba habaye umuhango wo Gutora Nyampinga n’ Umusore uhiga abandi mu rubyiruko ruri mu itorero kuri site ya St Andre ahatowe Nyampinga MUTAMULIZA Illumine umusore uhiga abandi akaba yabaye GISA Chriss.
Itorero ry’ Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka rikaba ryaratangiye kuwa 27 Ugushyingo rikazasozwa ku wa 14 Ukuboza mu Karere ka Nyarugenge hakaba haratorejwe Intore zigera 2284.
Iri Torero rikaba ribaye irya mbere risuwe na Minisitiri w’ Urubyiruko kuva yatangira imirimo ye.
SERUGENDO Jean de Dieu
Ushinzwe Itumanaho/ Nyarugenge
5 Comments
Ariko ibi bintu n’ibiki koko!!! aba bana muba mubatoza ingeso mbi bakiva ku ntebe y’ishuri, umwana arangije Secondaire batangiye kumuteza za Shuga dady na basore barihanzaha bameze nkibirura biteze umuhigo, nibanyampinga, ngo ni beza, ntimuziko uwo mwana azavaho numero ze za telephone ibyo bigabo byamaze kuzibikaho, bitangire bimushukishe amafaranga, mujye mumenya ko Umuntu ananira umuhana ariko ntawunanira umushuka!!!!!Utwo twana twirangirije amashuri yatwo mwaturetse byibura tukagera muri za kaminuza bakazatubonera iyo ariko mudatangiye kubakorera Negative Advertisment.
ntako bisa kubona abana bahurira mu gikorwa kimwe bakacyunva kimwe ndetse bakanakibona kimwe,ibi bitanga ikizere cy’ejo hazaza ku rwanda ko amateka yatanze ikigisho ku banyarwanda.
Izingando zirasekeje pe!!! cyangwa mwagiye mu marushanwa y’ubwiza!!!hahahahahah!!! muzasya mvome!!!!!
Mureke abana bige mes chers amis, Itorero ni ryiza cyane pe!!!! ndarikunda cg rifitiye akamaro abana b’U Rwanda, ariko se murabona nkabo bana bangana batyo mutangiye guteza rubanda barihanzaha batwawe n’uburaya n’irari, ubwo murumva icyangombwa cyaricyo koko!!!
Ubwo se mwabuze nandi marushanwa mwakoresha wenda nkimbyino, imikino,tele genie, indirimbo za Kinyarwanda, njyewe nibuka ingando zo muri za 2002,2003,2004,2005,2006,2007…, twararushanwaga, mubintu bijyanye n’umuco nyarwanda,ibyo byubwiza rero n’imico yahandi mwashatse kuzana mu Rwanda kandi baravuga ngo
”Agahugu umuco akandi umuco””
”
ubutore n’uburanga n’ibintu 2 bitandukanye ,ubanza aha baratandukiriye.
VUBI!!!
Ibyo uvuze nukuri kuzuye mutoze intore ukunda igihugu, umuco,mubigishe amateka yarwo, mubatoze gukundana,mubajyane gufasha abatishoboye bakurane umuco wo gukunda igihugu n’abanyarwanda.
Naho kubashuka ngo nibeza, mukabajyana kurushanwa mu bwiza n’amakosa mabi cyane, nizere ko mu itorero ry’ubutaha bitazongera n’agato.kandi ndabizi neza ko ibyo bintu President wacu dukunda twese nako twiherewe n’Imana, Imana ikomeze imurinde ntabwo ibyo bintu bya ba Miss abikunda.
Comments are closed.