Digiqole ad

Minisiteri y'urubyiruko yahindutse iy'Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru n’itangazabumenyi.

Ashingiye ku ngingo y’116 y’itegeko nshinga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nsengimana umuyobozi wa Minisiteri nshya y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru n’itangazabumenyi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru n’itangazabumenyi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru n’itangazabumenyi.

Bwana  Jean Philbert Nsengimana, abinyujije  ku rubuga rwa Twitter, yishimiye imirimo mishya yahawe ashimira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yakomeje avugako iyi mirimo mishya ahawe azayifatanya n’urubyiruko mu ngufu zarwo n’ikoranabuhanga bikazatanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’u Rwanda.

Bwana Dr. Ignace Gatare
Bwana Dr. Ignace Gatare

Uwari Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Isakazamakuru n’itangazabumenyi Bwana Dr. Ignace Gatare yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Komisiyo y’ikoranabuhanga n’isakazamakuru muri Perezidansi.

Ubwanditsi 
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ah ah ego!

  • ICT kuri bose,twigire ku mateka twubake urwanda, turi kwandika abifuza kwiga, HARDWARE aribwo buhanga mu gusana (reparation & maintenance) no guteranya za mudasobwa,ku bindi bisobanuro ushobora kutwandikira kuri e-mail: [email protected]
    cg ushobora kuduterephona kuri MTN TEL: 0782589848

  • Muraho neza,

    mu by’ukuri, intambwe iwacu tumaze gutera mu byerekeye ICT iteye ubwuzu peeeeee….,

    Birashimishije cyane. Aha H.E Paul KAGAME yabaye koko icyo bita mu Cyongereza “DISRUPTIVE INNOVATOR”.

    KAGAME yaratimbiye arasimbuka, maze atinyura buri Munyarwanda wese, cyane cyane URUBYIRUKO. None ABANYARWANDA, hafi ya bose, basigaye biyumvamwo ubushobozi buhagije, bwo guhangana na buriya buhanga.

    Jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulinda na Nyirarukundo, ndamushimira mbikuye k’umutima. Ubu n’ejo hazaza, mama weeeeeee. Kuko yatumaze ubwoba.

    UBWOBA BURAGATSINDWA. UBWOBA NI UBUROZI BW’UBWONKO.

    Nizeye kandi ko, bariya Bagabo bombi, NSENGIMANA na Dr. GATERA, bazegerana kandi bakegeranya abakozi babo, maze bagasenyera k’umugozi umwe sawa sawa. Cyane cyane ya programu ya za “CLUSTERS” izakenera ingufu nyinshi, mu minsi iri imbere…..

    THAT IS THE RIGHT WAY. THE WAY OF HIGH PERFORMANCE AND HIGH QUALITY. THE WAY OF EXCELLENCE.

    PROSPERITY, THY NAME IS RWANDAN. ABSOLUTELY!!!

    Murakoze mugire amhoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Uyu mugabo ni umunyabwenge peee!!!!!!!! ministeri eshatu akaba arazihuje pe. umva ko atazaruyibora ra a vie ndakakuroga

  • muraho tubifurije amahoro yimana,

    twagirango tubatumire mumuhango wokwakira imihigo yabamwe mubayobozi ba LOVELY PEOPLE ASSOCIATION CINEMA CLUB LPACC,kubwibyo rero tubatumiye nkabayobozi tuzinezako bitabira guteza imbere ama club yURUBYIRUKO acyizamuka kugirango muduhereshe club agaciro,muzaba mukoze cyane.mutumiwe nubuyobozi bwiyo club le tariki 11/08/2013/KU ISHURI RYACYAHAFI I SAA TATU ZUZUYE.muzaba mudufashije natwe kwihesha agaciro.MURAKOZE CYANE

Comments are closed.

en_USEnglish