Digiqole ad

MININFRA yagize icyo ivuga ku ibura ry’amazi n’amashanyarazi

 MININFRA yagize icyo ivuga ku ibura ry’amazi n’amashanyarazi

Germaine Kamayirese ushinzwe iby’amazi n’amashanyarazi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko ibibazo by’amazi n’amashanyarazi byugarije Umujyi wa Kigali muri iyi minsi byaturutse ku zuba ryinshi ry’impeshyi, gusa ikizeza ko mu mwaka utaha bitazaba bikomeye kuri uru rwego.

Germaine Kamayirese ushinzwe iby'amazi n'amashanyarazi muri Minisiteri y'ibikorwa remezo
Germaine Kamayirese ushinzwe iby’amazi n’amashanyarazi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo

Umunyamabanga wa ushinzwe ingufu z’amashanyarazi n’amazi muri MINIFRA, Germaine Kamayirese yemera ko muri iyi minsi u Rwanda, n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko bifite ikibazo cyane cyane cy’amazi, ngo kubera ko umujyi wa Kigali ugenda ukura cyane n’abawutuye biyongera.

Kugeza ubu, Umujyi wa Kigali ukenera Meterokibe 110 000m3  ku munsi mu gihe inganda z’amazi zishobora guha Umujyi wa Kigali 65 000m3 gusa ku munsi, izi rero mu kuzisaranganya niho havuka ikibazo, ibice bimwe bikayabona, ibindi bikayabura.

Kamayirese avuga ko impamvu n’ayo mazi ahari agaragara nk’adahari ati  “Ni uko muri iki gihe cy’iki (impeshyi), amazi yabaye macye kubera impamvu zirimo n’uko abayakenera babaye benshi, hakaba n’abayakoresha (ibidakenewe cyane) nk’aboza imodoka, abuhira ubusitani,…ibyo byose byatumye amazi aba macye, kubera kuyakoresha cyane ugereranyije n’igihe cy’imvura.”

Germaine Kamayirese kandi avuga ko impeshyi yanagize ingaruka ku mashanyarazi, ati “Ikibazo cy’amashanyarazi nacyo cyaturutse kuri iki kibazo cy’izuba, amashanyarazi yacu akomoka ku migezi ku kigero cya 50%, ni ukuvuga ngo iyo izuba ribaye ryinshi nk’iri tumazemo iminsi, byagiye bigabanya ikigero cy’amazi bituma, umusaruro w’inganda zitanga amashanyarazi uragabanuka.”

 

Leta irakora iki mu gukemura ikibazo cy’amazi?

Germaine Kamayirese avuga ko kugeza ubu Leta yamaze kumvikana n’abashoramari babiri, bazayifasha kubona izindi 65 000m3 ku munsi ku buryo byakemura ikibazo cy’amazi mu burambye nibura mu mujyi wa Kigali.

Abo bashoramari barimo Ikompanyi yitwa Metito yagiranye amasezerano n’u Rwanda, ikazajya utunganya 40 000m3 ku munsi bazakura ku mugenzi wa Nyabarongo, ku gice cya Kanzenze, aya mazi azahabwa abatuye Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera.

Hakaba n’undi mushinga uzakorera ahitwa Nzove,  ukazatanga ku munsi 25 000m3

Ministeri y’Ibikorwa remezo ivuga ko hari imishinga yo kubaka ikigega kinini ku musozi wa Kigali (mont Kigali) uri ku butumburuke bwo hejuru, icyo kigega kikazajya cyakira amazi avuye kuri Nzove, kikayohereza Kimisagara, Nyakabanda, ndetse no mu kindi kigega kizaba kiri ku musozi wa Rebero, nacyo kigaha amazi abatuye Gikondo, Kimisange na Kagarama.

Mu gihe iyo mishinga yose itarajya mu bikorwa, Umunyamabanga wa ushinzwe ingufu z’amashanyarazi n’amazi muri MINIFRA, Germaine Kamayirese avuga ko Minisiteri yatangiye kugeza amazi ku baturage batuye ibice isaranganywa ry’amazi ritageraho, hifashishijwe amakamyo.

Ati “dufatanyije n’umujyi wa Kigali n’inkeragutabara, kugira ngo tugeze amazi muri bene ibyo bice bikunze kutabona amazi, ubu twubatse ahantu hatandukanye ibigega, ku buryo abaturage babasha kubona aho bavoma hafi.”

Ibyo bice ngo byamaze kubakirwa ibigega ni mu Busanza hubatwe ibigega bibiri, Rugarama muri Nyamirambo, Munanira ya Kabiri muri Nyakabanda, Kanserege, Karurayi, Karama, Murambi, no hafi ya ADEPR Gikondo.

Kamayirese ati “turizera ko byibura umwaka utaha tutazongera kugira ikibazo gikabije cy’amazi nk’ikiriho ubu.”

Inzego zishinzwe amazi, zahigiye Perezida wa Repubulika kubaka imiyoboro y’amazi mishya ku burebure bwa Kilimetero (KM) 751 mu bice by’icyaro, na KM 143 mu bice by’imijyi bikazatuma abaturage 640,627 batari bafite amazi meza bayabona muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/16.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ese ko mwongeza ibiciro mwitwaje no mozutu y’imashini ntimuhora muvuga ngo ingomero nshya zavutse? nka mukungwa zimaze kugera kuri 4, Nyabarongo, Kivu power, solar n’indi migezi none mukavuga ngo impeshyi ese nirangira muzagabanura ibiciro? cyangwa azaboneka Hose wakweuruye mukemeza ko ari inflation y’ money ko atari icyaha cy, abayobozi gus mukareka kubeshya abaturarwanda kandi namwe mwibeshya

  • Amazi ni macye kandi Zimwe mu mpamvu zirumvikana kandi n’ingamba zigenda zifatwa zishobora kuzatuma ikibazo kigabanya ubukana mu myaka itaha.
    Icyo uyu muyobozi atavuze kandi nacyo gikomeye ni uko n’amazi macye ahari asaranganywa nabi ku buryo hari abayahorana n’abandi batabona namba. Niba atari bya bindi ngo amazi iyo abaye macye aharirwa impfizi, ni ukureba neza ko hatazamo na ruswa ihabwa abashinzwe iryo saranganya!

    • Amazi asaranganyijwe neza, bose bayabona byibuze rimwe mu minsi 2 cg 3 kandi bigenze uko, yacungwa neza kandi akagera ku baturage bose. Mu duce tudatuyemo abayobozi/abantu bakomeye, abaturage barahagorewe kandi nihagera amatora ni abo birirwa birukanka ibirometero n’ibirometero muzaba mutezeho amajwi kuko ari bo benshi. Nibicwa n’umwuma muzajya kubakura aho barembeye? Abo citerne zaramenetse kubera ko zimaze amezi zitageramo amazi se bo? Kandi baraziguriye kwiteganyiriza mu gihe cy’impeshyi!!!

    • Murabeshya cyane ,kuva mu kwezi kwa gatatu, imvura yaragwaga kandi amazi ntiyabonekaga.Jye nibaza ukuntu hamwe atabura na rimwe ahandi amezi 4 agashira atahageze. Wasake yo wagirango yazanywe no kwima amazi abaturage. Nibyo twemere ko amazi ari make, ariko byibuza mu rwego rwo gusaranganya mugereageze byibuze aho mu baciriritse, mubapangire nka 2 fois mu cyumweru byibuze.Nko kuri side yo kwa Lando hashize 3 mois nta n’igitonyanga kihagera, ntibyumvikana na gato.
      Mubyigeho naho Germaine we yibereye muri politiki ni ugushaka kuhikura ntazi iyo biva niyo bijya!!

  • Nyamara iki kibazo kimaze kuba agateranzamba. WASAC na REG batumize abandi batekinisiye abasanzwe ubanza bashaje. Wasobanura ute ukuntu mu mujyi wa Musanze twabura amazi mugihe Mutobo itemba. Amashanyarazi nayo aboneka abantu bagiye kuryama.

    • ikigaragara cyo REG na WASAC byarabacanze, wagirango ntibazi inshingano zabo!!Kandi twari tubitezeho ibyiza gusa, ndabona icyo bashoboye ari ukwirukana gusa!

  • Amafaranga yose mwayashyize mu miturirwa mwibagirwa kwita ku ngomero zitanga amashanyarazi n’amasooko y’amazi hirya no hino mu baturage. N’ibyariho 94 ntibyavuguruwe cyangwa byongerwe (n’ibyo mugeregeje mwitabaza abashinwa), abaturage ntibasiba kwiyongera, nka Kigali irakura buri munsi kandi bose bakenera amazi n’amashanyarazi mu mazu yabo.

  • Ibyo bavuga byose nta excuse babona. Dufite imigezi ihagije rero amazi n’amashanyarazi byagombye kuba bihari bihagije. Nukuvuga ko akazi kabananiniye !!!!!! Ntakigenda kuko hari cartiers zihorana amazi abandi ntibayabone. Abariho ubu bararutwa na ELECTROGAZ cyangwa EWASA. Byarabacanze pe!

  • Aliko mubigo bituma umuntu yanakwanga iyi leta n’ukuntu dusanzwe tuyishima halimo electrogaz kubera ikibazo cy’amazi, n’umujyi wa kigali kubera gusenyera abaturage na ruswa mugutanga ibibanza.

    Ni ukuli ukuntu twabuze amazi Kimironko biteye isoni n’agahinda ibidon tukaba tuyigura 300 nabwo iyo ugize Imana ukayibona. Kubona twirirwa dutaaka isuku yo mu Rwanda twarangiza tukagira ikibazo nk’iki cy’amazi mu mujyi wa Kigali koko Capitale, biteyisoni pe!!

    No mubihugu biba muli desert mu butayu si uko bimeze narahabaye babona amazi kuturusha pe, ikibazo cyacu nta kindi ni mismanagement.

    n’ikindi kibazo kijya kindya mu mutwe ni ukuntu mu mujyi rwagati rwose muli centre ville kuli za UTC, mille collines, La bonne adresse muri ibyo bice byo mum ujyi rwagati hirirwa hanuka amabyi umunsi wose byaremewe rwose nta n’ugikoma, abirirwayo niyo myanda twilirwa duhumeka none umujyi wa kigali wananiwe kumanaginga kiliya kibazo ngo n’umwanda witumwa n’abanyaKigali wabaye mwinshi urenga ubushobozi bw’Umujyi! muzabamwumva indwara tuzarwara muminsi iza kubera kubihumeka.

    Ubu ntanukivuga ikikibazo byaremewe ntanaho waregera cyangwa ngutakire.

    Yewe nzaba mbarirwa iby’iyo suku yanyu mutaaka

    • Aba ni abatukisha Mzee wacu,ariko nizeye ko azagikemura. Hari imishinga myinshi, irimo n’itavuzwe kandi minini, izakemura ikibazo mbere ya 2020 kd igakumira ibibazo by’amazi kongera kubaho

      Vive Kagame

  • Twasabaga MININFRA kugurikirana neza ikibazo cy’isaranganya ry’amazi, bagasura abaturage, amazi arimo business, kuko iyo yabuze 20lts zigurishwa FRW 200 – 300. kandi ayo mazi azanwa muri za quartiers n’imodoka zifite tank, ziyakuye mu bigega bya WASAC. Ese ayo mazi anyujijwe mu ma tiyo ntiyagera ku baturage?
    Ikindi nakongeraho, hari ingengabihe y’uburyo amazi azatangwa buri cyumweru, ariko nta narimwe ikurikizwa, ibaye ikurikijwe amazi yasarangwanywa, twese tukabona amazi.

  • Aho ndabyumva. Nkatwe i Kinyinya societe ikora umuhanda ya Horizon yaciye amatiyo yose yagezaga amazi kubaturage yewe nuwo muhanda wagombaga kumara amezi 9 umaze umwaka nigice utararangira kandi amatiyo barayaciye abaturage bari kuvoma amazi atameze neza naho bayafite ijerekani ni 50frw mwibaze nkumuturage wumukene uko abigenza. mbona haramutse hagarutse yandwara bita iyabatindi mutabarenganya kuko ikibazo kiri i Kinyinya si izuba ahubwo niba ntibindeba baciye amatiyo ntihagira ubibabaza kandi muhari. Nyakubahwa muyobozi ndakuzi wize KIST iyo ntamazi yabaga ahari urabizi. Musure Kinyinya muzasanga Van zamazi ziteretse kumunda bazikuyemo kuko babona abaturage ntacyo bavuze.

  • Mwerure muvuge ko munaniwe ! Mwitwaza izuba kuko muzi ko rizahoraho…ejobundi mwarimo mutubwira ko ngo kubera imvura, amatiyo yuzuyemo ibyindo araziba….none ngo kubera izuba…!! INCOMPETENCE

  • Puuuuu!!!! Harabaye ntihagapfe, hapfuye WASAC, hasigaye Electrogaz! Nta soni? Israel, Libya, Soudan, Ethiopia, ….. tubarusha kuba mu butayu!??? Ariko abantu biga za Ingenierat zo kubeshya muri za Kaminuza???

  • Mana kuki mutubeshya mutaretse uwabizeye akaba akazi: HE? Amazi ntayo kubera kudakunda igihugu n’abanyarwanda: Mininfra n’ibigo byayo bizareka kutubeshya ryari? Amazi ntayo kubera ko muhugiye mu bindi kandi mwese: muve muri commissions dore ko iyo Ministry aricyo cyayishe!
    Mwatubwiye impamvu urugomero rqa Nyabarongo rudakora? Amazi se yakura hehe amashamyarazi ayakurura ko yabuze? Harya ngo tuzagera kuri 70% muri 2017! Mbega ikinyoma: ariko mwabeshye abahinde twe mukatureka?
    HE nabareke mubeshye, mushushanye muzashyira musange bagenI banyu babanjirije!! Bimuvane amaboko mu mifuka mukore, muve mu masalo mureke kubeshyera abandi, mushake ibisubizo by’ibibaxo igihugu gifite!

  • Ibi birutwa no guceceka aho kugerageza gutanga ibisobanuro bidakenewe. Dukeneye amazi and fuĺl stop. Izuba, imvura, ni ibisobanuro byahabwa incuke. Murakoze

  • Ikibazo njye mbona atari icyo gusaranganya amazi kuko mu mujyi mukuru nka Kigali ibikorwa byo kuvomera ubusitani no kwoza amamodoka ari bimwe mu byibandwaho mu guteganya no kubaka inganda z’amazi. Ministeri yagombye kumenya ko hakenewe izindi nganda z’amazi n’uburyo bwo guteganyiriza ibihe nk’ibi by’impeshyi. Kuko birababaje kubona mu gihe cy’itumba imivu idutwara byagera no mu mpeshyi amapfa nayo akaduhitana!

  • Ubwo se uzi gute uko izuba rizaka umwaka utaha ???nirihera mu kwa kane se ??????amazi se natiyongera?????nihabaho se gahunda yo kongeera amazi hanyuma frw mukayavungurira mu mifuka????ibyo tubizi kukurusha igipindi tuuuuu,ngo ubutahaaaa,hari ngamba ki se?????mujye mureka shaaa,amazi arabuze,amafranga arabuze!!!ubuse dufite iki?????IMANA Irengere ubwoko bwayo gusa

  • Najye rwose sinumva ukuntu mu bihugu byegereye ubutayu ,bagira amazi naho twebwe turi mu karere kibiyaga bigari tukayabura bikabije .Igitangaje nukuntu abayobozi bavuga icyo kibazo bicaye mu biro,ubundi nkurikije ubukana bwikibazo cy’amazi muri uno mujyi wa kigali,aba bishinzwe ntibagobye kuba banatinyuka kubivuga.Nawe se amazi asigaye ahenda kurusha gushaka ibyo kurya!Muri za 1998-2000,muri togo no muri Benin bagize ikibazo cyigabanuka ry’amazi y’ikiyaga cya VOLTA cyakoreshaga barrage yatangaga amashanyarazi muri ibyo bihugu.

    Ndababwiza ukuri uretse na ba MINISTRES BAREBWA NIcyo kibazo,nabamenyeshaga yuko na ba Premiers ministres bibyo bihugu batagohekaga bashakisha ukuntu abaturage bava vuba muri icyo kibazo .Ibi binyibukije uwari Secretaire d’ETAT muri iyo ministre muri 2006.2007,nabwo yavugaga yuko muri 2008 mu mujyi wa kigali tutazongera kubura amazi ,le riducule ne tue pas.

    Programme y’isaranganya ry’amazi imaze iki ,mugihe idakurikizwa? Abashinzwe iryo saranganywa simbashira amacyenga kabisa.Ndasaba abo bayobozi gutegeka aba bishinzwe bakajya basaranganya amazi nkuko programme bo biteguriye imeze.

  • Muraho twebwe Samuduha – Kanombe twarakakaye pe!!!!
    Mudutabare tunywa amazi arimo imboga z’urubobi tuvoma muri baraderi. Ariko ubanza abacuruza mazi batanga ruswa. Mugenzure rwose
    Rwanda rw’imisozii n’ibisiza; Rwanda rw’ibiyaga n’ibishanga, Rwanda rw’inzuzi n’imigezi inyonyomba mu mabanga y’imisozi yawe,
    habura iki ngo bibyazwe umusaruro.

  • Tuba mubutayo ariko amazi (water service) amasha 24 araboneka .

    Amazi mu Rwanda nimeshi nugokoresha high tech amazi akaboneka mugo amasaha yose.

    EWASA niyokurya imisoro yishurwa na ba nya Rwanda.

  • This is ridiculous ubu umujyi wa kigali niyo ugiturwa kuburyo amazi ahise abura numuriro izuba se hari igihe ritavuye twemere rero ko mu mpeshyi tuzajya tubaho gutya birababaje kubona abantu nta mazi yo gukaraba no gukoresha murugo bagira imyaka 3 igashira nta mazi ngo habaho isaranganya riba kuri bamwe se? Mubaze umuturage utuye hariya karumuna wambutse ikiraro ujya Bugesera hashize imyaka hafi 5 nta mazi na make ngo ingomero zigiye kuhubakwa imyaka igashira indi igataha iryo saranganya twe ntituzi ko rinabaho.Wasac itubeshya ko ngo hari amaiyo mato EWSA yashyizemo adashobora kugeza amazi hariya EWSA yo yavugaga ko hahanamye atahagera gute se ubwira abaturage ngo ntabwo amazi yabageraho. ubu ijerekani imwe ni 200 RFW ngaho mbwira kubona amafranga nibura 1200 Frw yijerekani 6 kumunsi akaba umaze imyaka irenga itanu ubaho gutyo none ngo ni izuba. Ubu turindiriye ko Nyakubahwa perezida wa republika azadusura tukamubwira ibibazo dufite abandi bo ubona ntacyo bibabwiye rwose

  • Iryo ngo ni iterambere.com twe ntitukivuga abanyarwanda mujye mwicecekera ntacyo tubuze turihagije

Comments are closed.

en_USEnglish