Digiqole ad

MINIJUST inenga abunganira abana mu manza kubahatira kwemera, kutabajuririra,…

 MINIJUST inenga abunganira abana mu manza kubahatira kwemera, kutabajuririra,…

Isabelle Kalihangabo anenga abanyametegeko bunganira abana babahatira kwemera ibyaha bataburanye

Mu nama nyunguranabitekereza yahuje abanyamategeko bunganira abana na Minisiteri y’Ubutabera, umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yungirije Isabelle Kalihangabo yasabye abunganira abana mu manza kwikubita agashyi kuko bamwe muri bo bakomeje kurangwa n’amakosa arimo guhatira abana kwemera ibyaha bataburanye, kutabajuririra mu gihe batsinzwe, ananenga police kuba hari abana bagifungirwa hamwe n’abantu bakuru.

Isabelle Kalihangabo anenga abanyametegeko bunganira abana babahatira kwemera ibyaha bataburanye
Isabelle Kalihangabo anenga abanyametegeko bunganira abana babahatira kwemera ibyaha bataburanye

Umwana wese utaruzuza imyaka y’ubukure (18) ntashobora kuburanishwa atunganiwe, Leta ifite inshingano mu gufasha umwana wese wajyanywe mu nkiko kubera icyaha akurikiranyweho ikamugenera umunyamategeko ku buntu. Naho umwana uri munsi y’imyaka 14 nta ryozwacyaha ribaho.

Isabelle Kalihangabo avuga ko mu bufasha mu by’amategeko buhabwa abana hakirimo bimwe mu bibazo bihonyora uburenganzira bwabo.

Avuga ko bamwe mu banyamategeko bunganira abana badasura abana aho bafungiye kugira ngo bige ku rubanza, ndetse ko badakora imyanzuro y’imanza baba bunganiyemo aba bana.

Iyi ntumwa nkuru ya Leta yungirije ivuga kandi ko hari n’abanyamategeko batajuririra ibyemezo byafatiwe aba bana mu gihe baba batsinzwe.

Kalihangabo ugaruka kuri ibi bikorwa bisa nk’ihohoterwa rikorerwa abana, agira ati “ Ntitwifuza ko avoka ahura n’umwana mu rukiko akabwira umwana ngo ‘byose ubyemere ni byo byihuta’.”

Avuga ko benshi muri aba banyamategeko bakora ibi baba bafite izindi gahunda zibabyarira inyungu ntibite kuri ubu bufasha buhabwa abana ku buntu.

Asaba aba bakomeje guhohotera abana nyamara baba bagenwe kubarenganura kwikubita agashyi. Ati “ Uwumva atabishobora yabyihorera tukabiha ababishobora.”

Isabelle Kalihangabo ananega ubugenzacyaha (police) kuba hari bamwe mu bana bagifungirwa hamwe n’abantu bakuru, gusa akavuga ko biterwa n’ubuso buto bwa cacho (aho ubugenzacyaha/Police bufungira abakekwaho ibyaha).

Me Kavaruganda uyobora urugaga rw'Abavoka avuga ko byinshi byicwa na Police n'Ubushinjacyaha
Me Kavaruganda uyobora urugaga rw’Abavoka avuga ko byinshi byicwa na Police n’Ubushinjacyaha

 

Urugaga rw’abavoka rutanga agatoki Police n’Ubushinjacyaha

Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka, Me Julien Kavaruganda avuga ko amakosa akorwa na bamwe mu banyamategeko bahabwa inshingano zo kunganira abana aturuka ku bushinjacyaha bushobora kubaza umwana ukekwaho icyaha atari kumwe n’umwunganizi.

Ati “ Rimwe na rimwe Umupolisi ahamagara avoka yarangije kubaza umwana kuko iyo bamufashe baba bashaka guhita bamenya icyo avuga ku cyaha yakoze (akekwaho), bakabikora batamenyesheje avoka ngo amwunganire cyangwa bakamumenyesha ikibazo cyageze mu rukiko.”

Naho kutajuririra abana mu gihe batsinzwe, Kavaruganda avuga ko biterwa n’uburyo umwana aba yisobanuye.

Ati “ Ushobora kubona ujuriye bitari mu nyungu z’umwana, niba umwana yemera icyaha bakamuha igihano gikwiye nta mpamvu yo kujurira, byaba ari ugutinza imanza kandi n’umucamanza mu bujurire ashobora kuvuga ngo ‘ko ujurira kandi mbona ubutabera bwari bwatanzwe’.”

Mu bitekerezo aba banyamategeko bagejeje ku nzego zibashinzwe basabye ko bajya bahabwa agahimbazamusyi muri izi manza bunganiramo abana, bakavuga ko bagahabwa gusa iyo bagiye kunganira abatishoboye (bakuru) mu rukiko rw’ikirenga.

Abanyamategeko bunganira abana mu manza barasaba agahimbazamusyi muri izi manza
Abanyamategeko bunganira abana mu manza barasaba agahimbazamusyi muri izi manza

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ati “ Rimwe na rimwe Umupolisi ahamagara avoka yarangije kubaza umwana kuko iyo bamufashe baba bashaka guhita bamenya icyo avuga ku cyaha yakoze (akekwaho), bakabikora batamenyesheje avoka ngo amwunganire cyangwa bakamumenyesha ikibazo cyageze mu rukiko.”

    Iyi statement ntabwo nemeranya nayo kuko igihe ukekwaho icyaha afite umwunganira mu mategeko, ibyo yavuga byose umwunganira adahari ntagaciro biba bigomba guhabwa imbere y’ubucamanza. (Les aveux obtenus sans presence d’un avocat en pricinpe seraint irrecevable.
    Niko byumva ariko niba atari byo mu nyunganire.

Comments are closed.

en_USEnglish