MINEDUC yahagaritse amarushanwa yaba Miss mu mashuri abanza n’ayisumbuye
Minisiteri y’uburezi yasohoye itangazo imenyesha amashuri ya Leta, ayigenga n’amashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ko bibujijwe gutegura ibikorwa n’amarushanwa yaba Nyampinga muri aya mashuri mu Rwanda.
Muri iri tangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Uburenzi, avuga ko ngo impamvu ari uko yamaze “Kubona ko ayo marushanwa ashobora kugira ingaruka ku myigire n’imyigishirize y’abanyeshuri bakiri bato.”
Bityo aya marushanwa yari yatangiye gukorwa n’ibigo bimwe na bimwe ubu ngo arabujjwe mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.
UM– USEKE.RW
9 Comments
MINEDUC ifashe icyemezo cyiza cyane
Aya marushanwa ntacyo afasha umwana w’imyaka 16 uretse kumurarura kurushaho
Brovo MINEDUC
turabishimye cyane
Bari baratinze , umwana wanjye yigeze kubyiyandikishamo nari mubirinduye!!!
Bravo Mineduc
Dushimiye mineduc mubyukuri ibi bintu nuko ntakundi twabigenza ntabwo bikwiye rwose pe kuko umwana amara gutorwa agatangirana n’ibishuko uwo munsi bigatuma imyigire ye igenda nabi cyane.
Imana igira neza utu twana tw’udukobwa twambabazaga kdi two twabonaga ari byiza disi,ni hatari, Imana imuhe umugisha Hon. Minister of Education.
Voilà une décision qu’il fallait prendre bien avant. Mieux vaut tard que jamais comme les Français le disent. Byari bimaze kurambirana, Aho kugirango umwana yige ugasanga hari abandi birirwa bamutesha umurongo bamujyana muri ibi bya Beauty contest. On one side it’s ok when the student have rechead the Academic level (University), there is no problem – the matter will be the organisation of those events. We congratulate our Minister of Education, The Board of Directors , The parents, Teachers, etc… Merci
Oyyye mineduc. Ndayishimiye cyane peu Nshimiye nabashyizeho comment bose bayishyigikira kuko ari igikorwa cyiza. Ntakuntu Cantine zajyenda ngo has igare abamissi mu mashuri. YEEEESsss
oyee MINEDUC ibi byari korora uburaya ese ko nta mwana w’umuyobozi ujya ajya kubihatanira nuko se babyara abana babi cg abani b’injiji ? murubwire Jye mbona ari uburaya nta mwari wo kwirirwa yitunanga ngo aragaragaza uburanga ibyo byakorwa n’umwana w’undi tukihera amaso tukishimisha naho ubundi babyeyi tubyamagane, wenda bazashyireho ibindi nk’umukobwa w’umuhanga n’umuco naho ubundi Nyampinga nanuwamubonaga mumuhanda none ngo kurushanwa gutunenga utubuno? no no no!