Digiqole ad

Min.Busingye yibukije abatanga ubutabera gutanga ububoneye

 Min.Busingye yibukije abatanga ubutabera gutanga ububoneye

Min Johnston Busingye aganira n’abashinzwe ubutabera mu nzego zitandukanye mu gihugu

Kigali – Kuri uyu wa kane nimugoroba, afungura umwiherero w’iminsi itatu w’abakozi ku nzego zose z’ubutabera kugera ku rwego rw’Akarere aho bari gusuzuma ibyo bagezeho mu kubaka ubutabera mu gihugu, Minisitiri Johnston Busingye yasabye aba bakozi gutanga ubutabera nyabwo buboneye.

Min Johnston Busingye aganira n'abashinzwe ubutabera mu nzego zitandukanye mu gihugu
Min Johnston Busingye aganira n’abashinzwe ubutabera mu nzego zitandukanye mu gihugu

Nubwo hari imibare igaragaraza byinshi byagenze neza mu gutanga ubutabera, mu nkiko n’izindi nzego zitanga ubutabera, abaturage bamwe bagaragaza ko batabona ubutabera (uko babwifuza) kubera impamvu zitandukanye bagatunga urutoki ruswa ihabwa abacamanza. Ibi babivugira mu bibazo bageza ku itangazamakuru.

Minisitiri Johnston Busingye yabwiye izi nzego zishinzwe ubutabera ko iyo umwe akoze nabi yangiza n’isura y’abandi bose.

Ati “(ndamutse) Ndi umushinjacyaha mwiza (wowe) uri umushinjacyaha mubi umunyarwanda ukeneye ubutabera ntiyabubona. Imirimo dukora igomba kuzuzanya kugirango abanyarwanda babone ubutabera buboneye.”

Minisitiri Busingye avuga ko inzego zose zitanga ubutabera nta na rumwe rwitwa ubutabera.

Ati “Bwaba ubushinjacyaha, bwaba ubucamanza, bwaba ubugenzacyaha, yaba MAJE, yaba Abunzi…buri rwego  ni urwego rufite izina ryarwo. Ariko zose zishyize hamwe zigakora zuzuzanya nibwo byitwa ubutabera.”

Avuga ko u Rwanda rukeneye ubutabera bukwiye ku munyarwanda ubukeneye.

Aba bakozi mu butabera bagaragaje ikibazo cy’uko hari abaturage bajarajara muri ziriya nzego z’ubutabera bafite ikibazo kimwe kandi hari urwego rumwe muri zo rwamaze kugitorera umwanzuro.

Abakozi mu nzego z'ubutabera baganiraga na Min Busingye
Abakozi mu nzego z’ubutabera baganiraga na Min Busingye

Minisitiri Busingye iki ari ikibazo iyo umuturage yumva ko buri gihe ikibazo cye kizakemukira ahandi ataragera.

Ati “Hari n’abaturage  usanga umuturage afite imyanzuro itanu itandukanye yafatiwe mu nzego zitandukanye ku kibazo kimwe.”

Busingye avuga ko yifuza ko habaho kunoza imikoranire hagati y’izo nzego zigafata imyanzuro ikwiye kandi yuzuzanya buri rwego rushingiye ku mwanzuro w’urundi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW   

3 Comments

  • Mwirenganys abacamanza niko amategeko yigihugu cyacu ameze bariya ba iriya kipe y abahorande ifite ukuli kubyo bavuga nonese hari indi nkuru nahoze nsoma ijya gusa niyi Aho mwabajije aba banyahorande muti kuki urangije igihano yakatiwe atoherezwa mu Rwanda ? Kubera ko aba yarangije igihano cye U Rwanda rwaba rumukurikinaho iki? Kandi yamaze guhanwa ?afite uburenganzira bwo kuba mu gihugu kimwerera kuhaba none namwe ni Mwibaze kandi murabona igisubizo kuki bataza i Rwanda?

  • Abo bacamanza se muvuga mwisomeye umwanzuro bahaye ikirego cya Frank Habineza?

    • Umbaye kure. Busungye asanga ibyo bakoreye Habineza biboneye. Bajye bivugira, abanyarwanda turareba.

Comments are closed.

en_USEnglish