Digiqole ad

Miliyoni 8.5$ k’Umunara Kalisimbi

Banki ny’Africa itsura amajyambere (Africa Development Bank, ADB) yageneye inkunga COMESA ya Miliyoni 8.5 z’amadolari kugira ngo harangizwe umunara wa kalisimbi uzafasha  gucunga ikirere n’ingendo z’indege zica muri aka karere ka COMESA.

Iyi nkunga yatanzwe na Bank ny’Africa itsura amajyambere,  ikaba yashyikirijwe umunyamabanga mukuru wa COMESA Sindiso Ngwenya. Naho umuyobozi wa Kalisimbi Project Augustine Iyako akaba yatangaje ko haburaga ibitari byinshi ngo iyi project irangire, akaba yavuze ko ubwo babonye iyi nkunga iyi project ubundi yitwa  “The centre, the Communications, Navigation Surveillance/Air Traffic Management systems (CNS/ATM)” izihuta ikarangira vuba.

Iyi project yatangijwe na Leta y’u Rwanda, ariko bikaza kugaragara ko izagirira akamaro ibihugu 19 bigize COMESA, ni project izatuma ikoranabunhanga rishingiye kuri uriya munara uri ku Kirunga cya Kalisimbi, rizajya ribasha kureba ikirere cyose cy’akagace, kikareba ingendo z’indege zica muri ako karere ndetse kikanatanga amakuru afatika ku ndege mpuzamahanga zishaka gukoresha iki kirere. Uyu munara ukaba uzaba ufite n’izindi gahunda nyinshi zizawukorerwaho ahanini mu bijyanye n’itangazamakuru ku buryo bugezweho bwifashishije iminara.

Umuseke.com

en_USEnglish