Digiqole ad

Micheal Ross yanenze itangazamakuru ryavuze ko afite ubukwe

 Micheal Ross yanenze itangazamakuru ryavuze ko afite ubukwe

Michael Ross ngo ntiyanejejwe n’amakuru amaze iminsi amuvugwaho n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe kandi bitaramubajije iyo nkuru

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda uzwi nka Michael Ross Kakooza wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Senorita’ ahagana mu mwaka wa 2002 , yatangaje ko atigeze yishimira amakuru yagiye atambuka mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko agiye gushaka umugore kandi nta n’umwe yigeze abitangariza.

Michael Ross ngo ntiyanejejwe n'amakuru amaze iminsi amuvugwaho n'ibitangazamakuru bimwe na bimwe kandi bitaramubajije iyo nkuru
Michael Ross ngo ntiyanejejwe n’amakuru amaze iminsi amuvugwaho n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe kandi bitaramubajije iyo nkuru

Michael Ross wavukiye muri Uganda ahagana muri 1982, avuka mu muryango w’abana 14 kuri Se na Nyina bitwa Joseph na Immaculate Kasibante. Kuri ubu ngo ntabwo yigeze ashimishwa n’amakuru amaze iminsi amuvugwaho.

Mu kiganiro na Isango Star, Michael Ross yavuze ko yanenze cyane ibitangazamakuru byavuze inkuru y’uko agiye gushaka kandi nta n’umwe yabitangarije.

Yagize ati “Si uko ntujuje imyaka yo gushaka, ahubwo sinanejejwe n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe byakwirakwije inkuru ivuga ko ngiye gushaka kandi bitambajije.

Uretse rero kuba baravuze ko ngiye gushaka umugore, nta n’ubwo iyo gahunda indi mu mutwe vuba. Hari gahunda ngomba kubanza kwitaho mbere yo gufata umwanzuro wo gushaka umugore”.

Uyu muhanzi yakoze indirimbo zo mu rurimi rw’ikigande zirimo ‘Yooyo’,’Nze Akwagala’ na ‘Ndi nowange’. Nyuma aza no gukora izo mu rurimi rw’icyongereza zirimo, ‘Tell me’ yakoranye n’umuraperi witwa Navio ndetse n’indi yitwa ‘Gimme tonight’.

Mu minsi ishize Michael Ross aherutse mu Rwanda aho yari aje mu bikorwa bye bijyanye na muzika ndetse aza no gusiga akoranye indirimbo n’umuhanzi Mani Martin.

Joel Rutaganda & Iras Jalas

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Media ya Uganda mu cyumweru gishize ntiyemezaga yuko yabuze niyo arara bamwirukanye mu nzu kubwo kutabasha kuyishyura!!!!!

    None aje guteteza muri media yi Rwanda ate ???
    Kimara uzareke kurongora mbarongore.

Comments are closed.

en_USEnglish