Digiqole ad

Michael Jackson yari yarabaye inkone

Nkuko bitangazwa na dogiteri Alain Branchereau umuganga mu bitaro byo mu mujyi wa Marseille (mu bufaransa)  ibanga ry’ijwi rya nyakwigendera Michael Jackson, wabaye icyamamare muri muzika cyane cyane munjyana ya POP, ngo ryaba ari uko yaba yari yarabaye inkone ariko atarabigizemo uruhare ahubwo bitewe n’ubwoko bwinshi bw’imiti yafataga ndetse bigatuma ahura n’ibibazo bikomeye mubugimbi bwe ariko nanone byatumye agira ijwi rigoroye neza  ndetse ridasanzwe.

Nyuma yokwitaba Imana, abantu  bibajije ibintu byinshi bataranabonera ibisubizo magingo aya k’ubuzima bw’uyu muhanzi  harimo n’ikibazo ku ijwi ridasanzwe ry’uyu mugabo akaba ari nabyo dogiteri mukuvura imitsi, Alain Branchereau, yagerageje kubonera igisubizo. Mu gitabo ateganyije  gushyira ahagaragara ku itariki 9 Werurwe 2011 yise mu rurimi rw’igifaransa «Michael Jackson, le secret d’une voix » mu Kinyarwanda ‘’ Michael Jackson , Ibanga ry’ijwi’’ dogiteri Alain Branchereau aho avuga impamvu zamuteye kubikoraho ubushakashatsi.

Mwarimu Alain Branchereau asobanura ibyerekeranye n’ijwi rya Jackson avugako kuba yarabaye inkone yabitewe n’imiti yafataga ivura ibishishi ku maso. Dogiteri Alain Branchereau yemezako ntabimenyetso simusiga afite yatanga ngo kuko umuryango wanyakwigendera ariwo wonyine ufite ibyo bimenyetso byose kandi mukwandika igitabo cye akaba ataraganirije uyu muryango ahubwo yarakoresheje ibimenyetso n’amakuru yarafite we ku giti cye.

Ariko mbere yokwandika igitabo cye Dogiteri Alain Branchereau yifashishije impuguke zitandukanye ndetse na bimwe mubyaranze ubuzima bw’iki cyamamare . Dogiteri Alain Branchereau agira ati : « ubushakashatsi bwanjye bushingiye ku ijwi ridasanzwe ry’uyu muhanzi n’uburyo ki yashoboraga kuririmba mu buryo butatu butandukanye ava ku ijwi ryo hasi  ajya ku ijwi ryo hejuru kandi nkaba ntarigera numva ijwi ry’umugabo ribikora ahandi ». Ni kindi nuko mu bugimbi bwe, Umwami wa Pop ntiyigize ahagarika n’umunsi n’umwe kuririmba ari nacyo kimenyetso ko batigeze bamukona.

SABITI R. Eddy
Umuseke.com

7 Comments

  • VIVE king of POP!

  • Sinzi niba uwanditse iy’inkuru ubutaha yazadusobanurira muri make niba uyu muhisi niba ntacyo byaba byarahungabanyije ku myororokere ye kuko tuzi ko yaba yari afite abana kandi tuzi ko inkone zaba zitabyara!! Murakoze!!

  • Ko bavuga ko King of Pop yari afite abana, mwazadusobanurira neza kuri iyo ngingo? Ese ni ubuhe buryo yakoreshaga kugira ngo abone urubyaro? Ese byaba byari bizwi ko ari inkone mbere y’uko apfa? Murakoze.

  • Sha wagiye nkigukunda!!

  • Nanjye ndibaza icyo kibazo cyangwa abo bana si abe kuko bigeze no ku bijyaho impaka sinamenye iherezo ryabyo.

  • NTAWUNDI MUNTU UZABAHO NKA KING OF POP MICHAEL JACKSON.

  • sinumva neza uburyo king of pop yari inkone kandi yarabyaraga ahubwo umuntu wanditse iyinkuru yashatse kwivumburira nawe ngo abe umustar!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish