Menya uko wagabanya umubyibuho ukabije w’inda
Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukoreshwa kwa muganga mu kugabanya ibinure) bushobora ndetse kuzanira nyiri kubukoresha izindi ngorane zitandukanye ku buzima.
Nyamara kumenya ibiribwa ukwiye kurya ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ngo byagabanya umubyibuho ukabije w’inda.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet: naturalnews.com, baravuga ko kurya neza bitavuga kurya ibyo umuntu yiboneye, ahubwo kurya neza ngo n’ukurya indyo gakondo kandi ikungahaye ku ntungamubiri umubiri zishobora gukoreshwa neza n’umubiri bitawugoye kandi zitamuzanira ingorane zirimo umubyibuho ukabije w’inda.
Dore rero bumwe mu bwoko bw’ibiribwa bavuga bwafasha umuntu kugabanya ibinure byo mu nda ,mu gihe afite umubyibuho ukabije w’inda ibyo bakunze kwita agasozi indatwa.
Imbuto za Pomme: Inyigo nyinshi zakozwe mu gihugu cya BRAZIL kuri zi mbuto ngo zagaragaje ko abantu barya byibuze imbuto za pomme 3 ku munsi batakaza ibiro byinshi kurusha abatazirya .ng’uretse kandi ibi ,imbuto za pomme zikungahyemo intungamubiri zitwa pectin zirinda umuntu kanseri y’amara.
Umuneke: kimwe n’imbuto za pomme, umuneke ubamo intungamubiri zitwa pectin zirinda umuntu kanseri y’amara, vitamin zitandukanye nka A, C, E, B6, imyunyu ngugu ya potassium, magnesium, ndetse n’ibinyamavuta bicye byose bishobora kurinda umubyibuho ukabije w’inda.
Inyanya: Nk’uko bitangazwa mu nyigo yakozwe na Dr Teruo Adawa ku nyanya, bavuga ko mu nyanya habonekamo intungamubiri idasanzwe yitwa 9-oxo-octadecanoic igabanya amavuta menshi mu maraso.
Avoka: Izi mbuto zo ngo zibonekamo ibyitwa lecithin birinda umwijima gukora akazi kenshi, bigafasha umuntu gufata mu mutwe ndetse bigatuma agira ibiro biringaniye kandi biri mu rugero.
Mu bindi bavugamo:
- Imboga za celery zikoreshwa nk’ibirungo
- Imboga zitwa kelp noodles ziboneka mu Nyanja
- Imbuto z’inkeri
- Inyama z’intama
- Ibintu bishobora kuribwa byose biva mu nyanja
Source: UMUGANGA.COM
5 Comments
ni be na mwe muratugira inama yo kuu tiyicira ubuzimaa
murakoze cyane, mukomeze kugira inama uburyo babaho, ariko mu bagire niyo gukora cyane n’uko bakwiteza imbere
Ni byiza kutugezaho izi nama,ese kurya inyama zokeje neza ni byiza? izirimo amavuta? izitetse zirimo amazi nta kindi kintu kirimo?
muraoze cyanee kubwinama mutugira ariko twifuza kumenya intungamubili ziboneka munyama y’umwijima esekoko waba wongera amaraso ku baagira ikibazo cyamaraso make
none c byababituma umuntagabanyukinda gusa cg nihose?
Comments are closed.