Digiqole ad

Menya ubuvumo butangaje bwa Samatare i Rwamagana

 Menya ubuvumo butangaje bwa Samatare i Rwamagana

*Ni ubuvumo bwahishe umwami ku rugamba
*Ngo aho burangirira munsi y’ubutaka hari ikiyaga
*Ni ahantu bamwe ngo bajya guhurira n’Imana
Ubuvumo bwa Samatare buherereye mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Gahengeri, Akagari ka Kagezi, Ni ubuvumo burebure kuburyo n’ahabatuye batazi uko bureshya ndetse abo twahasanze bose bavuze ko batazi uko bwabayeho. Buri mu musozi w’amabuye menshi,buteye ubwoba n’amatsiko cyane.

Ukimara kwinjira muri ubu buvumo ureba hanze
Ukimara kwinjira muri ubu buvumo ureba hanze

Kugirango ubugereho uvuye I Kigali, uhagarara ahitwa mu kabuga ka Musha, ugacyama umucyamo wose usa nkuberereka intangiriro z’Umurenge wa Gahengeri, ukamanuka ahitwa mu Kaniga aho Umurenge wa Gahengeri uhana imbibi n’Umurenge wa Nzige.

Ku manuka umusozi werekezayo, nabwo ntibyoroshye kuko ari ukwitwaza ikibando, kuko ni umusozi muremure uriho n’amabuye, ndetse haramanuka cyane.

Jean Paul Ntibezwa twahasanze, yatubwiye ko uyu musozi ufatwa nk’Umurage w’abakurambere kuko hari n’amazi (Ivomero) y’umwimerere bakoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse bakanayanywa kuko ari meza.

Amateka y’ubuvumo bwa Samatare

Ugiye kugera ku mwinjiro w'ubu buvumo hari insina zishishe
Ugiye kugera ku mwinjiro w’ubu buvumo hari insina zishishe

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 avuga ko amateka y’Ubuvumo ababyeyi be ndetse n’abandi bakurambere basanze buriho, ariko bakumva ko bwahanzwe n’Umwami Ruganzu, bavuga ko ariho yaseseye ari kurugamba, agahingukira mu kabuga ka Musha.

Ntibezwa avuga ko nawe nkuko yabibwiwe, hari abazungu, mu myaka y’1900, bigeze kuhinjira ngo barebe uko bungana, bakamaramo igihe gisaga amasaha atandatu bakagaruka bataburangije.

Abo bazungu ngo bakaba baragarutse ari uko bazitiwe n’ikiyaga kiri mu buvumo kuko batabonaga aho banyura, ndetse n’imuri bari bitwaje zigiye kuzima.

Ubwo twageraga ku buvumo bwa Samatare twasanze ari ahantu h’amahumbezi, ariko uko winjira mu buvumo niko urushaho kugira ubwoba kuko aba ari umwijima gusa ndetse n’inzira idasukuye.

Ni ubuvumo nyabagendwa ku ntangiriro zabwo kugera kuri za metero nke ugenda, harimo ibyumba (inzira zibushamikiyeho) ndetse benshi ngo baza gusengeramo nubwo ubuyobozi bubibuza kubera impamvu z’umutekano w’abajyamo.

Muri ubu buvumo twasanze udupapuro twanditseho ibyifuzo abasengaga banditse batura Imana, abaza kuhasengera abenshi ngo ni abaturuka kure baza bagafata amajoro atari make.

Iyo ubonye ubu buvumo usanga buteye amatsiko cyane ku buryo buramutse bukozweho ubushakashatsi bugatunganywa bukitabwaho bwahinduka ahantu nyaburanga hakurura amatsiko y’abantu ari nako hinjiza imari n’iterambere hafi yabwo.

Ku mwinjiro wabwo ni ahantu hateye amatsiko n'ubwoba
Ku mwinjiro wabwo ni ahantu hateye amatsiko n’ubwoba
Imbere uhasanga udupapuro tw'abaje kuhasengera bagira ibyo basaba Imana
Imbere uhasanga udupapuro tw’abaje kuhasengera bagira ibyo basaba Imana

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Muraho, Abayobozi ba Museke namwe basomyi…Mureke mbahe agatekerezo,iyo usomye umutwe w’iyi nkuru,ikintu kikuza mu mutwe bwa mbere s’amagambo wasoma,ahubwo n’amashusho umuntu aba yifuza kureba…nibyo byatuma abasomyi bagira amatsiko yo kureba na kuhasura…none aha muduhaye ibitajyana pee:amashusho y’insina,umwinjiriro,n’ibaruwa…kuli njye,rwose ntabwo bihagije! mwari kutwereka n’imbere yaho uko hasa…murakoze,naho ubutaha.

Comments are closed.

en_USEnglish