Digiqole ad

Menya ubumara bukaze bwitwa VX bwicishijwe umuvandimwe wa Kim Jong

 Menya ubumara bukaze bwitwa VX bwicishijwe umuvandimwe wa Kim Jong

Uko uburozi bwa VX busa mu icupa

Kim Jong Nam, umuvandimwe wa Perezida Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru  yicishijwe ubumara bwitwa VX. Umuhanga mu butabire kirimbuzi Olivier Lepick yasobanuye ku by’ubu bumara busanzwe buri ku rutonde rw’intwaro kirimbuzi rw’Umuryango w’Abibumbye.

Uko uburozi bwa VX busa mu icupa
Uko uburozi bwa VX busa mu icupa

Police yo muri Malaysia yatangaje kuwa gatanu ko Kim Jong Nam  uyu mugabo yicishijwe buriya bumara kuwa 13 Gashyantare ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur.

Olivier Lepick avuga ko VX cyangwa se “Venomous agent X” ari ubumara bukomeye cyane bukubye inshuro 10 ubukana ubwitwa ‘Gaz sarin’ busanzwe buzi ko nabwo bukaze bikomeye.

10mg gusa za VX zakwica umuntu mukuru mu minota 15.

Ntibufite ibara, ntibugira impumuro cyangwa icyanga bufite imisusire nk’iya gaz iba idashyushye kandi itanakonje ariko nanone bukajya kuba nk’amazi afashe.

Amashusho yerekana ko abagore babiri aribo bahuhiye VX mu maso ya Kim Jong-nam, ubu burozi ngo bari babufite mu ntoki ariko zikingiye n’uturindantoki twabugenewe kuri ubu burozi.

VX umuntu ashobora kuyihumeka iyo inyanyagijwe mu kirere ikaguhitana, ariko yica vuba cyane uramutse uyitamiye nk’unywa amazi macye.

Ako kanya ihita itera imikorere y’ubwonko n’itembera ry’amaraso, ibice bituma amategeko avuye mu bwoko agera ku ngingo (neurotransmetteurs) bigahita byangirika.

Mu kanya gato cyane ikugezemo, umuntu ahita agira iseseme, imitsi n’ingingo bigahagarara, ubwenge (command) bugatakara kugeza bigeze mu bwonko bwose, umutima uhita nawo uhagarara ‘inzogera zikirenga.

Ubu burozi bufite kirogoora

Hari umuti wa VX (antidote) witwa Atropine, ikibazo ni ukuwubona muri iyo minota. Kubera uburyo VX inyarutsa cyane kwica iyo igeze mu mubiri ni gacye cyane yaboneka butarakurangiza.

Aho VX bayimennye kandi nk’aha ku kibuga cy’indege barogeye Kim Jong Nam ibitonyanga byayo bishobora kuhamara ibyumweru runaka mu gihe hatarogowe (decontamination)

Mu myaka ya 1950 nibwo VX yavumbuwe mu Bwongereza, mu myaka ya 60 Abanyamerika batangiye kuyikoresha mu ntwaro zabo, mu ntambara y’ubutita Ubufaransa, URSS n’Ubwongereza nabo ngo bari bayifite mu ntwaro bateguje kujyana mu isibaniro.

Gukora ubu burozi ibihugu bicye ngo nibyo bibishobora nk’uko Olivier Lepick akomeza abivuga kuko ngo bisaba abahanga benshi muri science ngo babukore.

Ariko gutunganya no gukora ubushakashatsi kuri VX ntabwo byemewe na gato ku bihugu hafi ya byose by’isi byasinye amasezerano ku ntwaro za kirimbuzi mu 1993, yasinywe n’ibihugu byose ku isi uretse Misiri na Korea ya ruguru. (Na Sudan y’Epfo itarabagaho asinywa).

Kuva kuri ayo masezerano kugeza Kim ong Nam apfa ku isi nta bwicanyi buzwi bwakoreshejwe VX.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Utuzi nk’utwo, ndumva hari abanyafrika batazuyaza kutugura bamenye aho tugurirwa n’igiciro? Noneho ntawabakira batubonye.

  • Abanyabubasha b’iyi si, bakora ubushakashatsi ku burozi nk’ubungubu mu rwego rwo kubungabunga inyungu z’abatuye isi koko? Baradushushanya bagakabya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish