Digiqole ad

Menya ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum: Ingingo ya 71 – 87

 Menya ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum: Ingingo ya 71 – 87

Ingingo ya 9 y’Itegeko Nshinga (rivuguru) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda

Muri gahunda yo kubamenyesha Itegeko Nshinga rivuguruye Abanyarwanda bazatora, bemera cyangwa banga, muri Referendum ya tariki ya 17 na 18 Ukuboza, tugeze ku ngingo ya 53 kugeza kuya 70.

Ingingo ya 9 y'Itegeko Nshinga (rivuguru) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda
Ingingo ya 9 y’Itegeko Nshinga (rivuguru) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda

Ingingo ya 71: Inama zihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko
Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ntishobora guteranira hamwe, keretse iyo hari ibibazo iri Tegeko Nshinga cyangwa andi mategeko biyitegeka gusuzumira hamwe, cyangwa iyo hari imihango y’Igihugu igomba kwitabira.

Iyo Inteko Ishinga Amategeko isuzumira hamwe ikibazo Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yateranye, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ni we uyobora inama, yaba adahari ikayoborwa na Perezida wa Sena.

Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga, ashobora kugena ibindi bibazo Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko isuzumira hamwe.

Uburyo ibyemezo bifatwa iyo Inteko Ishinga Amategeko isuzumira hamwe ikibazo Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yateranye buteganywa mu itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ingingo ya 72: Ibihembwe by’Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko
Inama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ziterana mu gihe cy’ibihembwe bisanzwe n’ibihembwe bidasanzwe.
Mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ibihembwe bisanzwe bitangirira igihe kimwe kandi bikamara igihe kingana.

Ibihembwe bisanzwe bitumizwa na Perezida wa buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Ibyo bihembwe bibera ku matariki ateganywa mu itegeko ngenga rigenga imikorere ya buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterana mu gihembwe kidasanzwe utumijwe na Perezida wawo abyumvikanyeho n’abandi bagize Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa abisabwe na Perezida wa Repubulika na we abisabwe na Guverinoma, cyangwa bisabwe na kimwe cya kane (1/4) cy’abagize buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Inteko Ishinga Amategeko yose ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe byumvikanyweho na ba Perezida b’Imitwe yombi, bisabwe na Perezida wa Repubulika cyangwa na kimwe cya kane (1/4) cy’abagize buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu gihembwe kidasanzwe higwa gusa ibibazo byatumye gitumizwa kandi bibanje kumenyeshwa abagize Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Inteko Ishinga Amategeko yose mbere y’uko icyo gihembwe gitangira.

Igihembwe kidasanzwe ntigishobora kurenza iminsi cumi n’itanu (15).

Ingingo ya 73: Imikorere ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko
Imikorere ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko iteganywa n’itegeko ngenga.

Ingingo ya 74: Ubwisanzure bwa buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko
Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ugira ingengo y’imari yawo n’ubwisanzure mu micungire y’imari n’abakozi byawo.
Akiciro ka 2: Umutwe w’Abadepite

Ingingo ya 75: Abagize Umutwe w’Abadepite n’itorwa ryabo
Abagize Umutwe w’Abadepite ni mirongo inani (80). Baturuka kandi batorerwa mu byiciro bikurikira:
1° mirongo itanu na batatu (53) batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo. Batorwa mu matora rusange ataziguye ku buryo busaranganya imyanya;
2° makumyabiri na bane (24) b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu ;
3° babiri (2) batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
4° umwe (1) utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.
Itegeko ngenga rigenga amatora rishobora kongera cyangwa kugabanya umubare cyangwa ibyiciro byavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagize Umutwe w’Abadepite bagomba kuba ari abagore.

Ingingo ya 76: Manda y’Abagize Umutwe w’Abadepite.
Abagize Umutwe w’Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu (5). Bashobora kongera gutorerwa izindi manda.

Ingingo ya 77: Ivanwa mu mwanya ry’Umudepite
Umudepite ava mu mwanya w’Ubudepite ku mpamvu zikurikira :
1° yeguye mu Mutwe w’Abadepite;
2° yirukanywe mu Mutwe w’Abadepite;
3° asezeye mu mutwe wa politiki yatorewemo;
4° yirukanywe mu mutwe wa politiki yatorewemo, mu buryo buteganywa n’itegeko ngenga ryerekeye imitwe ya politiki;
5° iyo icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa Politiki yatowe aturutsemo giteshejwe agaciro;
6° agiye mu wundi mutwe wa politiki;
7° apfuye;
8° agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze.
Impaka zishingiye ku cyemezo cyo kwirukana Umudepite mu Mutwe w’Abadepite cyangwa mu Mutwe wa Politiki ziburanishwa n’Urukiko rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 78: Isimburwa ry’Umudepite
Umudepite uvuye mu mwanya nk’uko biteganywa mu ngingo ya 77 y’iri Tegeko Nshinga, asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora.

Ingingo ya 79: Iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora
Ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.

Itorwa ry’abagize Umutwe w’Abadepite rikorwa mu gihe kivugwa mu gika kibanziriza iki, mbere y’uko manda yabo irangira.

Akiciro ka 3 : Sena

Ingingo ya 80: Abagize Sena
Sena igizwe n’Abasenateri makumyabiri na batandatu (26) batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira:

1. cumi na babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu;
2. umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu;
3. Bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ;
4. Umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo;
5. Umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Abasenateri bavugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo biyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, babisabye Perezida wa Sena, bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30).

Uburyo Urukiko rw’Ikirenga rwemeza urutonde rw’abakandida b’Abasenateri, ibyo basabwa n’itorwa ryabo buteganywa n’itegeko ngenga rigenga amatora.

Itegeko Ngenga rigenga amatora rishobora kandi kongera cyangwa kugabanya umubare cyangwa ibyiciro byavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Abasenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika ntibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri batorwa n’abashyirwaho n’izindi nzego.

Inzego zishinzwe kugena abagomba kujya muri Sena zigomba kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ihame ry’uburinganire.

Nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’Abasenateri batorwa n’Abasenateri bashyirwaho bagomba kuba ari ab’igitsina gore.

Impaka zivutse zerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngingo zikemurwa n’Urukiko rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 81: Manda y’abagize Sena
Abasenateri batorwa n’Abasenateri bashyirwaho bagira manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe.
Abasenateri bahoze ari Abakuru b’Igihugu nta manda bagira.

Ingingo ya 82: Uko Umusenateri ava mu mirimo y’ubusenateri
Umusenateri ava mu mirimo y’ubusenateri iyo:
1° yeguye;
2° apfuye;
3° avanwe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko; cyangwa
4° agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze.

Ingingo ya 83: Isimburwa ry’Umusenateri
Mu gihe Umusenateri watowe avuye mu mirimo ku mpamvu zivugwa mu ngingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga, asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ngenga rigenga amatora.

Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura.
Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye. Ashobora kongera gutorerwa indi manda.

Ingingo ya 84: Inshingano y’umwihariko ya Sena
Sena ifite umwihariko wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10, iya 56 n’iya 57 z’iri Tegeko Nshinga.

Ingingo ya 85: Ububasha bwa Sena mu gutora amategeko
Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora :
1° ivugururwa ry’Itegeko Nshinga;
2° amategeko ngenga;
3° amategeko yerekeye amasezerano
mpuzamahanga ajyanye no kurangiza intambara, ayerekeye kujya mu miryango mpuzamahanga, ahindura amategeko y’Igihugu cyangwa ayerekeye abantu ku giti cyabo ;
4° amategeko yerekeye kurinda Igihugu n’umutekano;

Ingingo ya 86: Ububasha bwa Sena mu kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi
Sena ifite ububasha bwo:

1° kwemeza ishyirwaho rya Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, ba Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije;
2° kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abagize za Komisiyo z’Igihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, ba Guverineri b’Intara, abayobora ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi;
3° kwemeza ishyirwaho ry’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta, igihe bibaye ngombwa, bagenwa n’itegeko.
Guverinoma ishyikiriza Sena amazina n’imyirondoro y’abayobozi bavugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 87: Iyoherezwa ry’Imishinga y’amategeko muri Sena
Perezida w’Umutwe w’Abadepite yoherereza Perezida wa Sena imishinga y’amategeko yatowe n’Umutwe w’Abadepite yerekeye ibivugwa mu ngingo ya 85 y’iri Tegeko Nshinga.

Ejo tuzahera ku ngingo ya 88….

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mukomere akazi keza Umuseke.
    Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish