Digiqole ad

Menya ITEGEKO NSHINGA rivuguruye uzatora muri Referendum: Ingingo ya 88 >> 105

 Menya ITEGEKO NSHINGA rivuguruye uzatora muri Referendum: Ingingo ya 88 >> 105

Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy’Itegeko Nshinga

Muri gahunda yo kubamenyesha Itegeko Nshinga rivuguruye Abanyarwanda bazatora, bemera cyangwa banga, muri Referendum ya tariki ya 17 na 18 Ukuboza, tugeze ku ngingo ya 88 kugeza kuya 105. Iri tegeko Nshinga rigizwe n’ingingo zose hamwe 177.

Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy'Itegeko Nshinga
Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy’Itegeko Nshinga

Ingingo ya 88: Uburenganzira bwo gutangiza no kuvugurura amategeko
Gutangiza amategeko no kuyavugurura ni uburenganzira bwa buri Mudepite na Guverinoma iteraniye mu Nama y’Abaminisitiri. Icyakora, umushinga w’itegeko ngenga rigenga imikorere ya Sena utangizwa na Sena.
Utangije umushinga w’itegeko awushyikiriza Perezida w’Umutwe w’Abadepite.

Ingingo ya 89: Umushinga w’itegeko rishobora kugira ingaruka ku mutungo w’Igihugu
Iyo umushinga w’itegeko cyangwa ivugururwa ry’itegeko bishobora gutubya umutungo w’Igihugu cyangwa kukibera umutwaro, uwawutangije agomba kwerekana uburyo Leta izinjiza cyangwa izazigama umutungo ungana n’uteganywa gusohoka.

Ingingo ya 90: Isuzumwa ry’imishinga y’amategeko muri za Komisiyo
Imishinga y’amategeko Inteko Rusange yemeje ko ifite ishingiro ibanza koherezwa muri Komisiyo y’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibishinzwe kugira ngo iyisuzume mbere y’uko yemezwa mu Nteko Rusange.
Mu gihe cyo gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora kugena ko uwo mushinga w’itegeko wemezwa mu Nteko Rusange utagombye kunyuzwa muri Komisiyo ibishinzwe.

Ingingo ya 91:Uburyo itegeko ritorwa
Amategeko asanzwe atorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye inama.
Amategeko ngenga atorwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye inama.
Uburyo bukoreshwa mu itora n’uko itora rikorwa bigenwa n’itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe w’ Inteko Ishinga Amategeko.

Ingingo ya 92: Ishyirwaho n’iyemezwa ry’amategeko-teka
Iyo bidashoboka rwose ko Inteko Ishinga Amategeko iterana, Perezida wa Repubulika ashyiraho muri icyo gihe amategeko-teka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, kandi ayo mategeko-teka agira agaciro k’amategeko asanzwe.
Ayo mategeko-teka ahita ata agaciro iyo atemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ishoboye kongera guterana mu gihembwe gikurikira.

 

Ingingo ya 93: Gusuzuma ku buryo bwihutirwa umushinga w’itegeko cyangwa ikindi kibazo
Gusuzuma ku buryo bwihutirwa umushinga w’itegeko cyangwa ikindi kibazo bishobora gusabwa n’uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Guverinoma, bigasabwa Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bireba.
Iyo bisabwe n’uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bireba ufata icyemezo kuri ubwo bwihutirwe.
Mu gihe bisabwe na Guverinoma biremerwa iyo hari impamvu zumvikana.
Iyo byemejwe ko umushinga w’itegeko cyangwa ikibazo byihutirwa bisuzumwa mbere y’ibindi biri ku murongo w’ibyigwa.

Ingingo ya 94: Komisiyo ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko
Imishinga y’amategeko Sena ifitiye ububasha bwo gusuzuma, iyigezwaho ibanje kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite.
Iyo umushinga w’itegeko utemewe na Sena cyangwa iyo igorora Sena yawukozeho ritemewe n’Umutwe w’Abadepite, hashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’umubare ungana w’Abadepite n’Abasenateri, igatanga umwanzuro ku ngingo zikomeje kugibwaho impaka.
Komisiyo ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ishobora kandi gushyirwaho, byemejwe n’Inteko Rusange ya buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo ifate umwanzuro ku kindi kibazo kigaragaye mu itegeko ryatowe n’Imitwe yombi igihe cyose ritaroherezwa gutangazwa.
Inteko rusange ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko imenyeshwa umwanzuro wumvikanyweho na komisiyo ikawufataho icyemezo.
Iyo umwanzuro utemewe n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, umushinga w’itegeko usubizwa uwawutangije.

Akiciro ka 5: Ubusumbane bw’amategeko n’isobanurampamo ryayo
Ingingo ya 95: Ubusumbane bw’amategeko
Amategeko asumbana mu buryo bukurikira:
1° Itegeko Nshinga;
2° Itegeko ngenga;
3° Amasezerano mpuzamahanga yemejwe n’u Rwanda;
4° Itegeko risanzwe;
5° Amateka.
Nta tegeko rivuguruza iririsumba.
Amategeko ngenga ni amategeko iri Tegeko Nshinga rigena nk’amategeko ngenga kandi riha ububasha bwo kugena indi mirongo y’ingenzi mu izina ry’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 96: Isobanurampamo ry’amategeko
Isobanurampamo ry’amategeko rikorwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa na Guverinoma cyangwa Urugaga rw’Abavoka.
Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku Rugaga rw’Abavoka.

Icyiciro cya 3: Ubutegetsi Nyubahirizategeko

Ingingo ya 97: Ushinzwe Ubutegetsi Nyubahirizategeko
Ubutegetsi Nyubahirizategeko bushinzwe Perezida wa Repubulika na Guverinoma.
Akiciro ka mbere: Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 98:Inshingano za Perezida wa Repubulika
Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu.
Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Perezida wa Repubulika yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.
Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze.

Ingingo ya 99: Ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba:
1° afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;
2° nta bundi bwenegihugu afite;
3° indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;
4° atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6);
5° atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;
6° afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;
7° aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya


Ingingo ya 100
: Igihe n’imigendekere y’itorwa rya Perezida wa Repubulika
Itorwa rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga mirongo itandatu (60) mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira.
Itegeko ngenga rigenga amatora riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n’igihe ntarengwa cyo kubitangaza. Iryo tegeko ngenga riteganya n’ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo.

Ingingo ya 101: Manda ya Perezida wa Repubulika
Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.

Ingingo ya 102: Indahiro ya Perezida wa Repubulika
Mbere yo gutangira imirimo, Perezida wa Repubulika arahirira mu ruhame, imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri aya magambo:
« Jyewe, ……………….., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:
1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;
2° ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;
3° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;
4° ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu;
5° ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda ;
6° ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite;
7° ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.
Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko.
Imana ibimfashemo.»
Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 103: Imirimo itabangikanywa n’umurimo wa Perezida wa Repubulika
Umurimo wa Perezida wa Repubulika ntushobora kubangikanywa n’undi murimo wo mu nzego za Leta zitorerwa, indi mirimo ya Leta, ya gisiviri cyangwa ya gisirikare cyangwa se n’undi murimo w’umwuga.

Ingingo ya 104: Inzibacyuho ya Perezida wa Repubulika
Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza gukora kugeza igihe Perezida wa Repubulika umaze gutorwa atangiriye imirimo.
Muri icyo gihe ariko, ntiyemerewe gukora ibi bikurikira :
1° gutangiza intambara;
2° kwemeza ibihe bidasanzwe cyangwa by’amage;
3° gukoresha itora rya referandumu ;
4° gutanga imbabazi ku baciriwe imanza burundu n’urukiko
Muri icyo gihe kandi Itegeko Nshinga ntirishobora kuvugururwa.
Mu gihe Perezida wa Repubulika watowe apfuye, agize impamvu zimubuza burundu gukora imirimo yatorewe cyangwa adashatse kujya ku mwanya yatorewe, hategurwa andi matora.

Ingingo ya 105: Isimburwa cyangwa isigarirwaho rya Perezida wa Repubulika
Perezida wa Repubulika ahagarika imirimo ye iyo yaciriwe urubanza burundu n’Urukiko rw’Ikirenga kubera kugambanira Igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga.
Icyemezo gitanga uburenganzira bwo kurega Perezida wa Repubulika mu Rukiko rw’Ikirenga gifatwa binyuze mu matora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteraniye hamwe.
Gukurikirana Perezida wa Repubulika bikorwa n’Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Umushinjacyaha Mukuru wungirije cyangwa bombi.
Iyo Perezida wa Repubulika ahamwe n’ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi Mu gihe Perezida wa Repubulika avuyeho mbere y’uko manda ye irangira, amatora yo kumusimbura akorwa mu minsi itarenze mirongo cyenda (90). Umusimbura atorerwa manda iteganywa n’ingingo ya 101.
Mu gihe Perezida wa Repubulika atari mu gihugu, arwaye cyangwa adashoboye by’igihe gito gukora imirimo ye, asigarirwaho na Minisitiri w’Intebe.

Ejo tuzakomereza ku ngingo ya 106….

UM– USEKE.RW

en_USEnglish