Digiqole ad

Menya inyamaswa zitwa KOMODO, Dragon za nyuma zisigaye ku isi

 Menya inyamaswa zitwa KOMODO, Dragon za nyuma zisigaye ku isi

Muri Indonesia niho gusa zisigaye, hashize imyaka 37 bashinze Pariki yo kuzirinda ngo zidashira kuko zariho zikendera kandi ari inyamaswa zimaze imyaka miliyoni na miliyoni muri kariya gace ka aziya y’amajyepfo.

Komodo, dragon za nyuma zisigaye ku isi
Komodo, dragon za nyuma zisigaye ku isi

Dragons bita Komodo ni ibikururanda binini rwose biteye amatsiko mu buryo biremwe.

Ni inyamaswa ziteye ubwoba zifite imiterere nk’iy’umuserebanya cyangwa ingona ariko kandi n’imigirire nk’iy’inzoka z’inziramire.

Komodo zirya ibintu byose bishoboka yewe n’umuntu ngo zamumira.

Ibi bisimba birya mu buryo butangaje kuko kurya rimwe kwabyo kimwe gishobora kumira ibintu bingana na 80% by’uburemere bwayo ubwayo.

Zifite umubiri w’ibizigira by’imbaraga, umurizo muremure, umutwe usongoye, amaguru n’amaboko binini n’ururimi rumeze neza nk’urw’inzoka.

Zifite inzara zityaye ku maboko n’amaguru n’amenyo mato nk’aya kamongo bizifasha kwivugana umuhigo wazo.

Mu gihinga kandi zifashisha amacandwe yazo y’ubumara bukarishye ashobora kwica uwo zaciriye mu masaha 24.

Komodo dragons nicyo gikururanda kiremereye ku isi kiba gifite ibiro bigera ku 150Kg n’uburebure bushobora kugera kuri 3m.

Iki kinyamaswa cyakoza ntabwo kinyaruka cyane kuko kigira umuvuduko wa 20Km/h iyo kiri kuvuduka.

Izisigaye ku isi ubu zibarirwa hagati ya 3 000 na 5 000 zose ziba ku birwa byo muri Indonesia muri Pariki babyitiriye.

Abanyarwanda baravuga ngo ‘Zirarema’

Ziba muri Pariki yazishyiriweho muri Indonesia kuva mu 1980 ngo zidacika. Ni inyamaswa z'imiterere iteye ubwoba
Ziba muri Pariki yazishyiriweho muri Indonesia kuva mu 1980 ngo zidacika. Ni inyamaswa z’imiterere iteye ubwoba
Zifite imiterere y'uruvange rw'izindi nyamaswa, n'ururimo nk'urw'inzoka
Zifite imiterere y’uruvange rw’izindi nyamaswa, n’ururimo nk’urw’inzoka
Komodo ishobora kurya ibintu binganya uburemere na 80% by'ibiro byayo
Komodo ishobora kurya ibintu binganya uburemere na 80% by’ibiro byayo

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Bituma nshima YEHOVA,waremye isanzure ndetse ni birimo. http://www.jw.org

  • There are roughly 3,000 to 5,000 Komodo dragons left in the world, all of which live on the islands of Komodo, Gila Motang, Rinca and Flores in Indonesia, outside of the ones in captivity. This low population qualifies Komodo dragons as an endangered species.

    • What about Homo Sapiens ? By all indications, it appears that Humans are also an endangered specie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish