Digiqole ad

Menya imiterere y’umugore benshi bita Ntamunoza

Abarushinze (urugo) bamwe usanga bivovota ngo iyo babimenya ntibari gushakana, abatarashaka nabo bafite impungenge nyinshi kuko babona ko bamwe mubarushinze bifuza gutana.

.
.

Nyamara hari ahashigukira ibirori by’ubukwe ngo biraryoha nabo bifuza ko bakora ibirori amamodoka menshi akabaherekeza nyamara nuko izisenyuka sizenyuka mu ibanga naho iyo baba batumiraga abantu umubyigano ntawawukira kuko zigiye gushira.

Uyu munsi rero twabakusanyirije imwe mu myitwarire ituma ingo zisenyuka ariko tukaba tugiye kwibanda ku bagore bita ba Ntamunoza, akaba ari bamwe bagaya umugabo ibyo yakora byose. Ubutaha tuzabagezaho imyitwarire y’abagabo isenya ingo.

Isomere nawe:

Iyo umusomye avuga ko utitonda, Iyo utamusomye avuga ko utari umugabo.

Iyo umutatse avuga ko umubeshya, Iyo utamutatse akavuga ko nta cyo umaze

Wemera ibyo ashaka akibwira ko uri ikigoryi, wabyanga akavuga ko utamwumva

Iyo umusura cyane avuga ko urambiranye, utamusura agakeka ko wabonye abandi

Wambara neza akavuga ko uri umwirasi wakwambara nabi akavuga ko utiyitaho

Uramufuhira akabyanga utafuha ati “ntunkunda”

Ushaka kumereka urukundo akavuga ko umusuzugura, utabikora ati “ntunkunda”

Ukererwa umunota umwe ati “warayeyo” We yatinda ati “ni ko abakobwa/Abagore turemye”

Iyo usuye undi mugabo uba urata igihe yasurwa n’undi mugore ati “ni ibisanzwe”

Umusoma gake ati “urakonje” wahora umusoma ati “warambonye”

Wanga kumwambutsa umuhanda ati “ntiwarezwe neza” wamufata akaboko ngo umwambutse ati”Wagira ngo ubone uburyo bwo gukora ku mukobwa”

Ureba ku wundi mugore ati”uramwifuje” Abagabo bamurabukwa ati “banshimye”

Iyo uvuga aba ashako wumva wakumva agashaka ko uvuga

Muri make

Umugore aroroshye kandi ni insobe asa n’umunyantege nke, ariko agira imbaraga nyinshi
Akubuza uburyo ariko arakenewe aragucyaha ariko ni igitangaza.

 

Ineza Douce
Umuseke.com 

21 Comments

  • Sibyo gusa wamugurira akantu ati nanjye ngezweho se,
    wamusohokana ati nagize ngo ninijuru unjyanyemo,
    ariko rero umugore /umugabo mwiza umuhabwa n’Imana gusa,ubu couple zifeta 50ans de Mariage ntizibaho?ziba zarakoze zite?kwihangana, gucira bugufi mugenzi wawe,kubaha no kumwubahisha mubandi,kandi byose n ugusenga.

  • Uramubwira ngo wambaye neza akagusubiza ngo iyo umbona ejo (Hashize). Abagore ce sont des mal necessaires, kandi bari vastes ntushobora kuba metriza(kubamenya)

  • yes, no woman no cry

  • Yewe ni amayobera pee baraza gufatwa hehe se?

  • Nukujya tubafata uko bari ntakundi twabigenza ariko hari uwigezaae kuvuga ngo” NIKINTU KIBI GIKENEWE MUBUZIMA”.

  • Aha ntibizoroha pe, gusa
    umugore ni icyintu cyiza

  • Niyo mpamvu,nta kindi wakora atari ku kumukunda tuuuu!!! Ari uwambyiye ko akunda umugabo ufite igituza kinini. Sukwihata tizi, maze kubigeraho arambwira ngo: Ko ufite igituza kinini nk’umukarani wikorera imizigo i nyabugogo? Nawe nyumvira kabisa peee!

    • ufite igituza kinini ninde?

  • Ariko rwose siko twese duteye. Erega igituma babagora baba barabahisemo bataraguje ku Mana yo mu ijuru, ngo ibahe ababakwiriye.

  • sha naramwigeze oho yarangejeje aahhhh!!1

  • uzabishobora azibere nka Paul

  • Sha uko baba kose ariko badufitiye akamaro peeeeeee!!!! Uzi umugore cy Umukobwa warezwe neza cg w’Umutima mwiza iyo wamubonye akakubera umugore cg inshuti uba wageze mw’ijuru rito.
    Nkuko iyo wahuye n’umubi cg uwarezwe nabi dore ko kurerwa nabi k’umukobwa bimugiraho ingaruka mbi cyane kurusha musaza we.
    Nakundanye n’umukobwa ndamukunda peee! ariko ntiyigeze na rimwe anyereka ko ankunda cg anyibonamo ariko njye namwitagaho bishoboka byose ariko nabonye nsa nkugosorera mu rucaca ndangije ndamusezerera. Ariko burya abakobwa n’abagore bakunda guteteshwa no gukundwa cyane ku buryo maze kumusezerera ntabwo yigeze abyakira mbese muri make yabaye nkuwo ijuru riguyeho, ariko birumvikana ko nkumuntu twaritwarakundanye kandi mukunda cyane pee byageze aho numva bimvuyemo bitewe n’uburyo yangoraga, ariko natangajwe nuko yahamagaye inshuti zanjye zose ngo zinsabe imbabazi dusubirane kandi njye ubwo nagiye kumusezerera naramaze kurambirwa mbega ibyo yakoraga ni nka byabindi bita mu kinyarwanda ngo “”” HOBE IBYANSIZE””” NUKO MINSI MIKE NINKUNDANIRA N’UMWANA MWIZA WAREZWE NEZA ASANGA NANJYE NDUMUHUNGU WAREZWE NEZA KANDI UKUNDA BY’UKURI UBU NDANEZEREWE BIHAGIJE NABONYE UMUKUNZI WUKURI.

    MUSABE IMANA ICYO MUSHAKA CYOSE MU KWIZERA MUZAHABWA.

  • maze gusoma ibibyose byavuwe hejuru na experience nfite, Nagira umusore wese utararongora gutarongora pe kandi no muri bibilia barabivuga ngo kurongora nibyiza ariko kutarongora bikaba akarusho. kurongora ninko ukuntu waba wikoreye ibuye urumusore wamarakurongora bakakugereka ababuye 10 umugore yaramberabeje sinzi uko nabivuka ariko ntacyoooo nzamuta muhe amahoye.kuburyo nsigaye mbona umukobwa cg umugore nkunva nkashaka no kumuvugisha ntatekereza ibindi bibi bakora.

  • UBUSHAKASHATSI BWAGARAGAJEKO NABO BATAZI ICYO BASHAKA SO………..

  • Ndabona abagore ari mystere!

    Ariko njye numva ari beza kuko iyo batabaho natwe ntitwari kubaho. Gusa njye nibaza ko kenshi bagorana kuko butaba muhuje. Ibanga k’umukobwa nukuta mwereka ko umwemera cyane, muce amazi bizatuma we akwemera!

    Naho iyo umuzaniye ibyo kuba gala! amour courtois, bonne maniere,… aragutuka

    Byose bisaba akariro gake na frein.

    Abakobwa barahari nakugora mureke wifatire undi.

  • ARIKO SE KUKI MUVUGA UBUBI BWABAGORE MUDATEKEREZA KO AKENSHI BABUTERWA NABAGABO UWAVUGA AYINZUKI UBUKI NTIBWANYOBWA UBUTAHA MUZATUBWIRE KU BAGABO

  • merci kubw’iyi nkuru…
    ndagira ngo nibutse abashyizeho amacomments ngo barebe umutwe w’iyi nkuru!bavuze abagore bitwa ba Ntamunoza!!!kandi abagore bose siko bameze!aba bo batera umujinya!maze iyo umugabo amubwiye ngo ndagukunda atangira kumubwira ngo yeeeee!!ibyo uba ubikuye mu ndaya nizo zabikwigishije…ahaaa ntiboroshye

  • umukobwa abumwe agatukisha bose gusa nugusenga Imana ikaguhitiramo neza

  • Urugo rwubatswe n’Imana ntirusenyuka ibanga ry’urukundo n’urugo rurabye riba muri Kristo kuko ariwe wenyine uhindura 2bakaba umwe byukuri n’imico mibi igahinduka myiza. Murakoze Yesu abashoboze kuba Ibyaremwe bishya nyabyo.

  • takundi nuguse ngimana ikaba ariyo iguha uwo mukwiranye kuko bose ntabwo ari bantamunoza.

  • Umugore nuwo kubahwa nkuko umugabo ari umutware w’urugo ese ubundi abagore na abagabo bapfa iki? (soma neza iyi nkuru) ese wabonye ibyo bapfa! Umva mfite imyaka igera 18 ndanjya mu s5 haricyo mbona gitera gatana kwingo nyinshi 1. Kubana bataziranye neza <> 2. Kuba badahuje <> 3. Kutare kure cg kutare ikibitera <>. Negere ibya bagabo ndabakunda

Comments are closed.

en_USEnglish