Digiqole ad

Menya igihe cyiza cyo kwihana icyaha wakoze?

Nkuko bisobanurwa icyaha ni ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa se kudakora ibyo idusaba gukora, uku kugomera Imana rero kukaba ari ko guhora gusabwa abantu ngo bakwihane, tukaba tugiye kurebera hamwe igihe cyiza cyo kukwihana.

Iki cyaha  cyavuzwe harugura bigaragara na none ko abantu benshi bagikora babizi kandi banababishaka, binasobanuye ko nta muntu ukora icyaha ayobewe ko ari kibi ku mana kabone n’aho cyaba kinezeza umubiri w’umuntu, imbere y’ Imana yo nta gaciro igiha, gusa na none ntigikorwa uwo mwanya nk’umurabyo ahubwo kirategurwa nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ngo kibanzirizwa n’irari kigaherurwa n’urupfu ( Yakobo 1:15).

Nk’uko kandi tubisoma mu ijambo ry’Imana mbere y’uko umuntu wakoze icyaha acyihana cyangwa abwirizwa ku cyihana, agomba kubanza kwemera ko koko yakoze icyaha akumva ububi bwacyo yarangiza akanamenya n’ingaruka agomba kugira mu gihe atakihannye bityo bimufasha kwihana no kuzinukwa ndetse akifuza no kuzabona ingororano z’abihannye ibyaha ( abaroma 6:23) “ kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu”.

 

Ikindi na none ni uko bigaragara ko iki cyaha iyo kimaze kumenyekana, ariko nyir’ubwite akaba atarumva ububi bwacyo ashaka gusibanganya ibimenyetso ari nako yongeraho ibindi byaha byinshi, akaba ari muri iryo rwego bikwiye ko mu gihe umuntu ari bwo agikora icyaha ari nawo mwanya mwiza wo guhita yihana bidafashe iminsi cyangwa ngo age kugisha inama abantu batandukanye hato utazamera nka Dawidi wasambanyije Batisheba mwene Eliyamu muka Uriya Umuheti ku bwo gushaka gusibanganya ibimenyetso bituma yicisha Uriya (2Samweli 11: 2-4).

Nshuti mwene data wumva iri jambo mirashoboka ko waba warihannye cyangwa utarihana ariko nagiraango nkwibutse ko ntawe uri we ngo Satani yagutinya, Satani washutse Dawidi kandi Imana  ubwayo yaravugagako afite umutima ireba ikishimira ntago wayinanira, wibuke ko na Yesu Umwami wacu nawe itatinye kugerageza ku mushuka, none se wowe uri muntu ki yatinya? Bamaso kandi niba waraguye mu mutego ufate icyemezo wihane.

Birashoboka ko hari imigambi wacuraga yo gusibanganya ibimenyetso by’ibo umutima wawe ugushinja ariko hagararira aho zibukira wihane, nta mahoro wabonera mu byaha mugenzi wanjye, Yesu wagupfiriye dore agutegeye amaboko n’imbabazi nyinshi ni wemera arakubabarira. Mwemerera arakugirira ibambe naho ubundi ibindi byose ni ubusa.

20 Comments

  • Erega burya umuntu agizwe n’imbaraga nyinshi zitagaragara (cosmic energy) zose zituruka ku Mana. Icyaha rero icyo gikora, kigabanya izo mbaraga (weakening of the divine cosmic energy) zitugize, ibyo bigatuma hari izindi mbaraga rushenyi (destructive cosmic energy)zibyuriraho zikatwangiza arizo ahanini zitera uburwayi,imyitwarire mibi y’ingeri zitandukanye, n’ibindi bibi byinshi, kuko ugukomera k’umwuka w’Imana wacu kuba kwagabanutse. Ibi ni ibintu rimwe na rimwe bigorana kumvikana, ariko abantu bize “elementary physics” barabyumva. Niyo mpamvu Bibiliya itubwira ko icyaha cyica (destruction). Iyo wicujije, ugafata ingamba yo kureka icyo cyaha, imbaraga z’Imana (imbaraga Yesu yasandaje mw’Isi yose igihe adupfira ku musarab) zikora akazi ko gusana ibyacu byari byangijwe n’icyaha. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati “unyizera wese azakiza ubugingo bwe”. Mechanism yo kwihana igizwe rero no kumenya ko ibyo wakoze ari bibi, gufata umwanzuro wo kubireka burundu, no gusaba Umwami wacu (yesu) ngo atubabarire (Bibiliya itubwira ko nta rindi zina twahawe ryo gukirizwamo uretse irya Yesu). Ibi ni ibintu biri ‘spirituel”, ariko ni ko bimeze. Mubitekerezeho.

    • Uyu muhungu rwose ngo ni Mwalimu ndamushimiye kandi n’uyu watanze iyi nkuru ni uko Imana ibahe umugisha.

      See you in the Heaven

    • kabisa wowe uri mwalimu.urarenze.njye ejo natutse umuntu none ubu ndicuza cyane ariko nafashe ingamba

  • God bless u. ndakangurira abantu bose kwihana bakareka inzira mbi n’imirimo mibi ya kamere ya kera ariyo kamere y’icyaha iri mu muntu. nimwihane nimwihane kugira ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza iturutse ku Mwami Imana (Ibyakozwe n’Intumwa 3.19) kuko Yesu Kristo Umwami agiye kugaruka gutwara abamwizeye bose, hindukira imperuka y’isi n’ibihe iraje.

    • nuko nuko umuntu niyizera yesu akareka inzira mbi yagenderagamo azakizwa ariko utizera amaze gucirwaho iteka. nkuko bibiliya ibivuga mu minsi ya nyuma ishyanga rizatera irindi shyanga, urwango ruzaba rwinshi, imitingito, imyuzure n’ibindi byago byinshi bizatera isi kandi abababi aribo banyabyaha bazarushaho kuba babi bivuga ko ibyaha bizagwira yewe n’ibyo tutazi bizavuka urugero: ni nka homosexuality biboneka ko yamze kugera no mu Rwanda n’ibindi ariko ibyo byose nibiba Umwami wacu yesu aratubwira ngo Muzubure amaso yanyu murebe hejuru. so Plz MWUBURE AMASO YANYU MUREBE HEJURU!! NONE MUTEGEREJE IKIHE KINDI KANDI?

  • IBYO NUKURI MAY the almighty GOD BLESS U

  • Kwihana ni byiza ariko tukihanira kureka kuko udakiranuka cyangwa udakunda mwene se , si uw’Imana

  • Amen!

  • Murakoze cyane, Imana ibongerere ubumenyi! Nanjye nakongereho ko mu kurwanya icyaha bidusaba kuba maso no kubona urumuri rw’Imana. muti kuki? kuko kuri ubu byinshi mu byaha byambitswe isura nziza: amanyanga, falicification, gukoresha ibyo kukazi mu nyungu zanjye, guhimba za facture zitabayeho,… ntibikitwa kwiba no kubeshya ahubwo kwirwanaho, hateye imvugo ngo mba isugi se iwacu bararoga! ubusambanyi n’ubuhabara ngo ni faire l’amour ra n’ibindi nkibyo bigamije kutujijisha no kuduca intege zo gukora icyo Imana ishaka. Ikindi nasorezaho nuko kubabyemera kandi bireba bajya bibuka guhabwa isakaramentu ry;imbabazi kenshi nuwari yarabiretse akarigarukira kuko rirakiza ndabarahiye, utaha wumva uruhutse kandi ufite akabaraga ko guhangana na sekibi n’imitego ye. Uhoraho tubabarire kuko twagucumuyeho.

  • Mwalimu Yesu akurinde,akwiteho kandi aguteteshe,aguhe icyo umutima wawe usaba mu izina rya Yesu,kandi amaraso ya Yesu akugote kuko umwanzi ntiyishimira abavuga
    ukuri kw’ijambo ry’Immana.Immana ibane nawe.

  • Kwihana rero ni ukubabazwa n’icyaha kd ukagicikaho.Ibyo rero bishoboka gusa iyo umwuka w’Imana wagutsinze akakwemeza icyaha ukamenya ko icyo wakoze ari kibi ndetse aricyo cyatumye Umwana w’Imana apfa,ibyo rero bihita birema agahinda kenshi mu mutima bigatera uwo muntu kubabara nom kuzinukwa ibyo yakoze bikamutera kwihana yizinutswe ndetse akagambirira kutagisubira kd Imana imuha imbaraga inesha ariyo kwizera kunesha ibyisi byose uko byaza bisa kose.Iyo uwo murimo utakorewe mu mutima w’umuntu rero arihana ark ejo akongera niho usanga abantu bavuga ngo nananiwe kureka iki cg se ngo mfite icyaha cyambase nananiwe kureka impamvu nuko tuba twihanye binyuranije na BIBLE. Dukeneye gushakisha Imana umutima tukamenya kwihana icyo aricyo.THENKS.

  • Icyakora muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura. aya ni amagambo adatandukana no kwihana. abantu benshi bavuga ko bihannye ariko batazi ni icyo bihana icyo ari cyo. Rero umunyabyaha ubireka akongera akabisubiraho ni uko ni ubundi aba atararasirwa n’umucyo wa Kristo. Kuko iyo uyu mucyo ukurasiye ugutera kwimenya no kwizinukwa kuko usanga uri mubi kuva wabaho bityo ukumva ko ntanicyo wagera ho uramutse utisunze Yesu Kristo. Yesu iyo muri kumwe agutera inyota n’inzara byo guhora umurarikiye bityo uko umutima wawe utera ukumva urushaho kurwana ushaka komatana nawe. Ibyo ubigera ho uyubowe na Mwuka muziranenge ariwe ukwemeza ibyaha kandi akaguhanira kubicikaho ukabizinukwa burundu. Imana niduhe komatana n’uwadukunze kandi akatwingira Yesu Kristo. Izna rye nirishyirwe hejuru.

  • Imamana ishimwe!yo itimanye umwana wayo ngo atugobotore ku ngoyi y’icyaha,none mwenedata witinya kwihana ibyaha byawe ngo uhabwe imbabazi,kuko kubaha uwiteka aribwo bwenge kuva mu byaha ariko kujijuka”uwiteka yanga icyaha agakunda umunyabyaha wisubiraho”byose bishobokera abizera Imana

  • Kuko Imana yakunze abari mwisi cyane byatumye itaga umwana wayo w’ikintenge kungirango umwizera wese atarimbuka ahubwo abone ubugingo buhoraho.
    Mujye mwiringira imana yonyine.

  • IMANA IGIRA IMBAZI ,IYO UYISABYE
    IMBABAZI

  • OH HALELUA MBEGA INKURU YUBAKA UMUNTU,IMANA IKUGASANIRE,EREGA NIWE BUYE RYANZWE NABUBATSI ARIKO KU IMANA RYATORANYIJWE YO TWAKUVAHE TUKAJYA MANA.IJAMBO NGO IYO IJYA KUBA ARI IMANA YIBUKA GUKIRANIRWA KWACU NINDE WAGARARA IMBERE YAYO ADATSINZWE?ARIKO KUGIRA NEZA KUBA AHO URI KUGIRA NGO ABANTU BOSE BAGUTINYEEEEEEEE KANDI BAKUBAHE.

  • ntabwo ntandukanya cyane n’uwanditse iyi nkuru ahubwo ndamwongeraho ko ibibi dukora(dukunze kwita ibyaha)atari byo byaha ahubwo icyaha cyacu ni kimwe ni imibereho yo kubaho dutandukanye n’Imana. Naho ibibi dukora ni imbuto z’iyo mibereho dufite kdi twese ntawe udafite iyo mibereho kukoo twayokojwe na Adam. Urugero: ntabwo umuntu ushobora kumubuza gukora ibyaha kdi afite ya mibereho yavukanye imutandukanya n’Imana (Kamere y’icyaha, nature pecheuresse, sinfull nature, igiti cya avoka gifite imizi n’amashami ntiwakibuze kwera imbuto za avoka keretse ukirimburanye n’imizi yacyo nibwo kitakongera kwera imbuto. Kamere y’icyaha iri mu bantu bose kuko ngo uhereye mu bworo bw’ikirenge nta hazima bameze nk’ibisebe binuka bitigeze gukandwa, ntawukora ibyiza numwe. Ariko insinzi yarabonetse Kristo yadupfiriye urupfu twajyaga gupfa ubu twunzwe n’Imana kubwa Kristo, ubu turi abaragwa. Nkuko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe urupfu rukazanwa n’ibyaha niko urupfu rugera kubantu bose kuko bose bakoze ibyaha (icyaha twakomoye kuri Adam). Ariko impano y’ubuntu bw’Imana ntigira ihuriro n’icyo gicumuro kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateje abantu benshi urupfu, niko ubuntu bw’Imana n’impano y’ubuntu bw’umuntu umwe ariwe Yesu Kristo byarushijeho gusaga kuri benshi. Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirirwaho iteka naho iherezo ry’ubwo buntu ni ugutsindishirizwa kubwo kwizera. Abaroma 5:12. Tuzakira iteka ry’Imana aruko twakiriye n’amaboko yombi impano itagita akagero twahawe (Yesu) akaba mu mitima yacu niwe uzarandura imizi ya kamere iturimo idutera gukora ibyo Imana idashaka. Nongere nibutse ko inyigisho zidushishikariza kureka gukora ibyaha ntaho yatugeza kuko nta mbaraga ziturimo zo kureka gukora ibibi ahubwo tumenye akaga twari dufite, tumenye n’uwakadukuyemo tumwakire tudashushanya niwe uzadukiza ikibi cyose akadutera n’umutima wo kukizinukwa. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga

  • With clearness and power Peter bore witness of the death and resurrection of Christ: “Ye men of Israel, hear these words: Jesus of Nazareth, a man approved of God among you by miracles and wonders and signs, which God did by Him in the midst of you, as ye yourselves also know: Him . . . ye have taken, and by wicked hands have crucified and slain: whom God has raised up, having loosed the pains of death: because it was not possible that He should be holden of it.”
    Peter did not refer to the teachings of Christ to prove his position, because he knew that the prejudice of his hearers was so great that his words on this subject would be of no effect. Instead, he spoke to them of David, who was regarded by the Jews as one of the patriarchs of their nation. “David speaketh concerning Him,” he declared: “I foresaw the [42]Lord always before My face, for He is on My right hand, that I should not be moved: therefore did My heart rejoice, and My tongue was glad; moreover also My flesh shall rest in hope: because Thou wilt not leave My soul in hell, neither wilt Thou suffer Thine Holy One to see corruption. . . .
    “Men and brethren, let me freely speak unto you of the patriarch David, that he is both dead and buried, and his sepulcher is with us unto this day.” “He . . . spake of the resurrection of Christ, that His soul was not left in hell, neither His flesh did see corruption. This Jesus hath God raised up, whereof we all are witnesses

    “Then Peter said unto them, Repent, and be baptized every one of you in the name of Jesus Christ for the remission of sins, and ye shall receive the gift of the Holy Ghost. For the promise is unto you, and to your children, and to all that are afar off, even as many as the Lord our God shall cal.

    Under the influence of this heavenly illumination the scriptures that Christ had explained to the disciples stood out before them with the luster of perfect truth. The veil that had prevented them from seeing to the end of that which had been abolished, was now removed, and they comprehended with perfect clearness the object of Christ’s mission and the nature of His kingdom. They could speak with power of the Saviour; and as they unfolded to their hearers the plan of salvation, many were convicted and convinced. The traditions and superstitions inculcated by the priests were swept away from their minds, and the teachings of the Saviour were accepted.

    I’m concluding by telling u, that the true repentance is a fruit of receiving, the word of God, as it’s written in Roman 10: 14,10:17. The holy spirit told his disciples. So such repantance that comes from the way, ending by knowing jesus as ur own saviour.

  • ndananiwe cyane nifuza kwihana ariko is I irankurura cyane pe

    mungire Inama

  • ngerageze uko nshoboye kwibuza inama mbi nibyaha nyamara njya mbyibonamo gusa uwiteka jya umboneza iteka kuko njye nkumuntu satani yanyibasira rwose ariko wowe mana ubanye nanjye yantinya rwoseee ……bene data Imana ibahe umugisha ku mpuguro zanyu nziza imirimo yabera izibukwa.amen

Comments are closed.

en_USEnglish