Digiqole ad

Hari ibyakwereka ko ROHO yawe yigeze kubaho ku Isi mbere y’ubu

Imyizerere y’uko roho y’umuntu iyo apfuye ishobora kugaruka mu buzima nk’undi muntu, abigisha iyi myemerere bavuga ko roho zigaruka mu binyabuzima bindi kubera ko ziba zishaka kwiyeza ( purification, Karma), izindi zishaka kurushaho gukora ngo zizagere ku butungane bwuzuye ndetse ngo hari n’izigaruka zije kurushaho gukorera abantu ibyiza no kubafasha gutera imbere.

Reincarnation ikunda gukoreshwa cyane mu Buhinde
Reincarnation ikunda gukoreshwa cyane mu Buhinde

Ni gute umuntu yamenya ko yigeze kubaho mbere y’ubuzima afite ubu ?

Kugira ngo ubimenye, wakegera abaganga bita hypnothérapeutes, ni inzobere mu gufasha abantu gusubiza amaso inyuma, ukamenya uko wari uriho mu buzima bwabanjirije ubwo urimo ubu.

Ubu buryo busaba kwicara hamwe ugafunga amaso ugatekereza cyane (meditation) ku buzima bwawe bwahise, kandi ngo urabishobora ukamenya uko  mbere y’uko ubayeho ubu wari uriho mu bihe byabanje.

Ese haba  hari ubwo ujya witegereza umuntu uri imbere yawe ukabasha kumenya icyo yatekerezaga cyangwa yari agiye gukora ?

Niba warabishoboye, ukabasha kumenya icyo mugenzi wawe yatekerezaga kandi koko ukabona aragikoze, menya ko ufite roho yigeze kubaho mbere, ubu ikaba ibasha kumenya ibyo izindi roho zitekereza gukora na mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa.

Uwo muntu ureba ukaba wamenya  ibyo atekereza ni uko uba warahoze umuzi, bityo ukaba ufite ibyo uzi ku mitekerereze ye kuko muba musangiye ibice bimwe by’ubuzima.

None se ko uba warabonye abantu benshi baguciye  mu jisho kuki  bose udashobora kubareba ngo umenye icyo batekereza?

Kuba rero hari uwo muhura ukamenya ibyo atekereza cyangwa ashaka gukora kandi koko bikababyo ni uko na none ushobora kuba warahoze uriwe kera mbere y’uko uba uwo uriwe ubu!

Ikindi gishobora kukwereka ko wigeze kubaho mu buzima  bwo hambere  ni ugukunda kwiherera ukitekerezaho, ukirinda kujya aho abantu benshi bateraniye, nyamara ntiwumve ubangamiwe ahubwo ugahuga.

Ibi bigufasha kongera kwibuka uko ubuzima bwari bumeze mbere.

Hari n’abahitamo gutembera nijoro bonyine bareba ikirere bonyine. Ibi abahanga bavuga ko biterwa n’uko aba bantu baba badakeneye umuryango w’abantu (society) kugira ngo bumve  ko bariho  kandi bafite agaciro kuko baba barigeze kubaho kandi bashobora kongera gusubiza amaso inyuma cyane aho bahoze.

Ubundi ngo  mu buzima bwa mbere bw’umuntu, abanza kwiga imiterere y’Isi n’imibanire, ariko iyo aje kubaho bwa kabiri, aba yaramaze kumenya uko ibintu byo ku Isi biteye kandi adakeneye kuganira cyane n’abantu kuko aba azi ibyabo.

Ikintu cya gatatu kizakwereka ko wigeze kuba kuri iyi Isi mbere y’uko uza ku Isi na none, ni uko  bizakugora kubana n’abandi.

Haba ku ishuri, mu rugo ku kazi … byose bigora umuntu wigeze kubaho mu buzima bwa mbere y’ubwo abayeho ubu.

Ikibazo abantu nk’aba bahura nacyo ni uko basanga kubaho ubwabo bibahagije, bakumva ko kubaho atari ukwiteza abantu ngo  bahore bakureba bamenye uko ubayeho.

Ikindi abantu nka bariya banga, ni ukuganira ibiganiro bidafite umurongo biganishaho. Kubera ko roho zabo  ziba zarabayeho mbere, baba bazi ibintu byinshi bityo kuganira n’umuntu utagira ikindi abungura bikabagora cyane.

Kubera ukuntu umuntu wabayeho kuriya aba azi ibintu byinshi, abantu baramwubaha bakajya bamubaza ibintu byinshi bisaba inama kandi na we usanga yishimira gutanga inama asabwa.

Umuntu wabayeho mu buzima bwo hambere abasha kwiga vuba cyane kuko ibyo abandi bamaraho umwanya munini bihinga we abifata vuba cyane.

Ibi biterwa n’uko ubwonko bwe na roho ye biba byarigeze guhura n’ibyo bintu mu bihe byahise.

Ufashe akanya ko kwitekerezaho, usanze roho yawe yaba yarigeze kuba ku isi?

UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Wallaih nabayeho
    ha ha ha ha ha ha…n’importe quoi.

  • ibi barashoboka rwose ,gusa ntiwahamya ko ari ukuri

  • uh,nonese nyine ntitwabaye spirit mbere y uko Imana itwambika imibiri?erega buriya mu ijuru hari impinja nyinshi noneho abantu bakora imibonano mpuzabitsina Imana ikazana uruhinja rwari ruri muri spirit ikarurema mu muntu habayeho guhura kw intanga hanyuma umubiri ugatangira ukiforma.nonese ijambo ry Imana ntiritubwirako yatumenye tutaraba urusoro munda ya mama?nonese nyine urumva tutariho ariko tutari muri uyu mubiri?ibi ubundi nibyo reincarnation nyayo.naho ubundi ibi byo kwibwira ngo iyo upfuye uhindukamo undi ni ikinyoma cyane kandi ni uburyo satani akoresha ngo abantu bibagirwe ko ikuzimu habaho,bityo ntibite ku Uwiteka kuko bazahinyura ko n ijuru ritabaho,so nibatita ku bya agakiza rero satani azaba abonye abazashyana nawe,kuko hariho inzira 2 zonyine,urajya kwa Yesu akajyeze ku Imana mu ijuru, cg urahitamo kujya kwa satani,it’s just as simple as that.

    • idiot que tu es!!!!

  • Ntimukazane ibintu byabatemera Imana Yaremye; Ijuru, Isi, indi mibumbe, nibyo tutarabona.
    Mba mubuhinde ariko haba ibigirwamana Miliyoni 320 birenga.
    Hashimwe Imana yacu Yaduhaye Yesu Kristo akabambwa.
    Uzizeza umutima we akatuza akanwa ke ko Yesu Kristo yapfuye akzuka, uwo azakizwa. Kandi arahirwa.
    Umusaraba wa Yesu Kristo n’isezerano ryiteka.
    Ntawabayeho uriho, ntaho Bible ibitubwira, hanahari mwanyomoza.

  • Ingano ndagushyigikiye. Ibinyuranyije na Bibiliya, cyane cyane Isezerano Rishya, Ni ibituruka kwa Sekibi.

  • Bavandimwe dusangiye ukwizera Yesu/Yezu Christ,nimukomere kuri uwo muzi kandi mwemeye.Turi mu gihe cy’iminsi ya nyuma satani ashaka kugusha benshi,nimushikame musenge,musabe imbaraga zo gukomerera mu mwami ariko musengere n’abandi nabo bakire Yesu/Yezu nk’umukiza n’umucunguzi.Imyika itobya ni myinshi,ariko uwihangana akageza ku mperuka niwe uzakizwa.
    “Nimwegere Imana nayo izabegera,nimurwanye satani nawe azabahunga”
    Abari muri Yesu,dukomere ugutabarwa kuri hafi.
    Imana ibahe umugisha cyane.

  • Roho yumuntu iba isanzweho iba ku Mana hanyuma yinjira mumubiri igihe uruhinja rwavutse ariko sukuvuga ko yigeze kubaho muwundi muntu ibyo nibinyoma bituruka kuri sekibi soma yeremiya igice cya 1umurngo wa1kugeza 10

  • Ariko murasetsa !! kuvuga ko habaho réincarnation, bihuriyehe no kutemera Yezu Kristo ??? tujye tubanza dutekereze ibyo tubonye mbere yo guhita twihutira guca imanza !! Yezu Kristo koko yaradupfiriye ntawabihakana ariko nanjye nemera neza ko rwose umuntu atabaho rimwe gusa ! umuntu abaho agapfa akazagaruka mu isi anyuze mu mugore utwite roho ikaza mu nda y’uwo mugore nyuma y’amezi 9 wa mugore akabyara uwo muntu ! si mu bahinde gusa babyemera ahubwo utabyemera yasigaye inyuma kandi ntaho bihuriye n’ukwemera Imana kuko byose byaremwe nayo !

    • nagatangaye ubwenge bwawe, koko wateye imbere ntugasekwe

  • Bavandimwe nimubyemere rwose réincarnation ibaho ! nibwo buryo Imana yakoresheje ngo roho ihore igaruka ku isi ishobore kwitunganya yivaneho ubwandu yapfanye ! so réincarnation ibaho rwose kandi kuyemera nta bupagani burimo icyangombwa ni ugusenga Imana kwemera umusaraba na Yezu Kristo

  • Ibi nanjye ndabyemera uko turiho ubu nibyo bizaduha kubaho ejo hazaza, twitwararike kugira ngo tuzagirirwe ubuntu, tuzagaruke tubeho neza.

  • Ndumva mwese mwabyemeye,abatabyemera nibo batazi gutekwreza mbere yo kuvuga!
    None se mwe muvugako musobanukiwe,reincarnation muyisoma he muri Bible?Umwuka w’ubuyobe urazerera cyane,buei wese nakomeze yijajabire naho ubundi ntabwo byoroshye.

  • Ko numva ubwenge bw’abantu arobwo bujyiye gusobanura imirimo y’Uwiteka!Tuyoborwe na Bible naho ubundi ubuyobe buragwiriye cyane mu biyita abanyabwenge nyamara bataziko byinshi cg byose babihishwr!

  • Iyo numva ari nka Philosopy pe!

  • Gusa twemera ibyo ijambo ryimana rivuga naho ibyo bo babikurahe? iyo umuntu apfuye roho ishobora kujya Paradise naho roho zabera ziruhukira cg akajya Hades, aho roho zabatizera zirindira kuzacibwaho iteka naho kugenda tugaruka izo ninzira za Satani zokujijisha arko twaramumenye .

  • bavandimwe

    Aya ni amayeru ya sekibikagambiriye kuyobya abana b’Imana.

    YeZu niwe nzira ukuri n’ubugingo nimukurikire ntimuzayoba sinon ubwo bumenyi bw’umwijima nimubukurikira buzabageza mu muriro utazima nta kindi bugamije.

  • Ni hatari

  • None ivyo vyose kubimenya bidufasha iki mubuzima bwa misi yose?
    Nimubure kurazwa ishinga no kumenya Yesu n’inkomezi zo kumukorera.

  • Bene data mushikame mu mwami Yesu/Yezu. Niwe twizeye kandi niwe uzatugeza kwa Data Imana ishobora byose.
    HARI INYIGISHO Z’UBUYOBE ZIRI GUTURUKA IKUZIMU KANDI UGASANGA ZIRYOHEYE AMATWI ARIKO MUSHISHOZE KANDI MUKOMEZE G– USENA MUSABA IMBARAGA ZO KUNESHA UMWANZI SATANI.
    IZI NIGISHO NO MU MADINI ZIZAHAGERA; ARIKO NIWITOZA G– USENGA UKEGERA IMANA NAYO IZAKWIYEREKA KANDI IZABANA NAWE IKUBERE UMUBYEYI MUBANA IMINSI YOSE

  • mamaweee!!! yemwe isigeze kure pe,niko mwagiye muso ijambo ry’imana cy mugasenga ikabahishurira.imana itubgirako nyuma yurupfu,ntamirimo,ntanimigambibayo.ibindibyo nububeshyi bupfuyamatwi namaso,mubure gukizwa no gukoribyimana ishaka mugihumeka,ninzira zikigendwa,mukomeze mwishinge,ubu phyilosophy,bwabahakanamana.iyo nimitwe ya devil .

  • Uwiteka udushoboze kuko ikigaragara Anti-Christ yatugazemwo pee.ibyo byose muvuga ntakuri kurimwo ni musoma Bible.kubwibyo rero muve mu byaro yasatani kuko niyo muri kutubwira.ndahamya ko muriyisi ntamwana wumuntu wabasha kubona icyo mugenziwe atekereza atari Imana yonyine.wab utabasha kumenya uko uzaramuka ejo ukamenya ibyamugenzi wawe?ngo nicyo kimenyetso cya Roho yigeze kuba.barabashuka pee nimusome Bible neza muhere mwitangiriro kugeza mubyahishuwe nibwo muri bumenye Ibyimana.naho ubundi muzarimbuka.iyo nimyuka mibi.murakoze.

  • nimuve mubyaba philosophe bene data.ndababaye kubyagifite imyuka nkiyi.nimushake uwiteks hakirikare pe

Comments are closed.

en_USEnglish