Digiqole ad

Menya bimwe ku muhanzi Aaron Nitunga

Aaron Nitunga niyo mazina ye, nubwo ajya atintwa “Tunga wa Tunga”  yavukiye i Burundi amenyekana cyane no mu Rwanda mu myaka yashize. Ubu akunda kuba ari muri Canada rimwe na rimwe akaba no mu Bubiligi.

Aaron Niitunga
Aaron Niitunga

Yavutse mu  1964, arubatse. Ni umuhanzi uzwiho ubuhanga ucuranga umuziki ukundwa, ni umucuranzi, anatunganya indirimbo.

Yatangiye kuririmba no gukora ibijyanye n’umuziki akiri umwana muto i Burundi aho yavukiye, yaje kuza mu Rwanda mu mwaka wa 1972, ni bwo yatangiye iby’umuziki mu Rwanda.

Yemeza ko u Rwanda ari igihugu kuko yahakuye byinshi mu byo afite ubu mu bumenyi bw’umuziki. Aaron yavuye mu Rwanda mu 1990, ajya mu Bubiligi na Canada aho yakomeje kwiyungura ubuhanga mu bijyanye na muzika.

Mu minsi ishize Aaron Nitunga yaje mu Rwanda aho yari umwe mu bahitagamo abahanzi bitwaye neza muri Guma Guma yari ibaye ku nshuro ya Gatatu we na Kidumu ndetse na Aimable Twahirwa.

Ubwo aheruka mu Rwanda uyu muhanzi yabwiye ikinyamakuru Izuba-Rirashe ko abona umuziki mu Rwanda usubira inyuma kuko abahanzi batakiririmba umuziki wabo gakondo.

Mu buhanzi bwe akora hari umuhanzi w’umunyarwanda akunda kurusha abandi nubwo asanga benshi ngo bashoboye, uwo muhanzi nta wundi ni Muneza Christopher.

 Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • I agree with you MUNEZA is doing well.

  • kariya gapetit gashyiremo imbaraga. Akora neza cyane azatera imbere natigira nkibayabandi bigira he is still very young bdw he has a great future

  • Ngo muri 1972 yaje mu Rda…nibwo yatangiye kwiga iby’umuziki? Autrement yawutangiye afite imyaka umunani? Nyamara ndumva ntabushakashatsi buhagije mwamukozeho! Amashuri abanza n’ayisumbuye nzi ko ari mu Rwanda! Na ndetse secondaire presque sûre que yayize i Butare mubihe bimwe na J.P Samputu kuko bahakoreraga umuziki! Yaje kumenyekana cyane Kubera ariwe wacurangiraga J.C Matata muri za album ze zose, no Kubera Music Fabric yabakoreraga!

  • Yewe ni byiza kutugeza ho uyu mucuranzi ukomeye! Gusa burya tujye twitondera ijambo UMUHANZI. Nemera ko A. Niyitunga ari umucuranzi kurusha uko ari umuhanzi kuko aho muherukira nta bihangano yagiraga uretse indirimbo yumvikanamo yitwa SIMON YANANIYE na yo bavuga ko atari iye!Azwi nyine Kubera kumenya gucuranga cyane guitare solo ndetse n’ibindi byuma nka drum piano,etc. Yamenyekanye kandi Kubera Matata J.C bari bafatanije NIL BAND no kuba yaracurangiye na BYUMVUHORE J.B
    Mubud

Comments are closed.

en_USEnglish