Digiqole ad

Melodie agiye gushyira hanze album ya kabiri yise ‘Ntundize’

Itahiwacu Bruce umuhanzi umaze kwigaragaza cyane mu njyana ya R&B mu Rwanda uzwi ku izina rya Bruce Melodie, agiye gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ntundize’ nyuma y’aho ashyiriye hanze iya mbere yise ‘Ndumiwe’.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B mu RwandaBruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B mu Rwanda
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B mu RwandaBruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B mu Rwanda

Nicyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi agiye gukora kuva yatandukana n’inzu bakoranaga isanzwe ifasha abahanzi mu bikorwa bya muzika izwi nka ‘Super Level’ ibarizwamo n’itsinda rya Urban Boys.

Bruce Melodie yatangarije Umuseke ko iyo umuntu afite ubuzima nta kindi aba abura uretse gutekereza cyane ku kintu cyatuma urushaho kubaho neza mu buzima wowe witeguriye utateguriwe n’abandi.

Yagize ati “Nahuye n’abaca ntege benshi, ariko ndashima Imana ko ibyo nifuzaga gukora mbona ngenda ndushaho kubisatira.

Mu gitaramo cyo gushyira hanze album ya kabiri nise ‘Ntundize’, ndateganya kuzaririmba igihe kigera ku masaha abiri nta wundi muhanzi uje kuri stage mu buryo bwo kwereka abafana banjye uwo ndiwe”.

Melodie akomeza avuga ibyo yakoze ubwo yamurikiga album ye ya mbere yise ‘Ndumiwe’ ari nka ½ cy’ibyo yumva ashaka kuzereka abantu bose bazaza muri icyo gitaramo.

Uyu muhanzi ni umwe mu bafite amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5. Nyuma y’aho yegukaniye umwanya wa gatatu w’iryo rushanwa ku nshuro ye ya mbere yari aryitabiriye.

Icyo gitaramo kizabera mu isoko rishya rya Kabeza ahitwa ‘Keizen Club’ kwinjira bikazaba ari 5000 frw na 10.000 frw muri VIP ku itariki ya 14 Werurwe 2015 guhera saa moya z’umugoroba.

Biteganyijwe ko muri icyo gitaramo hazazamo abandi bahanzi nka Riderman, Jay Polly, Christopher, Amag The Black, Dream Boys na Allioni mu buryo bwo kumushyigikira.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish