Digiqole ad

Isimbi Melissa ni we nyampinga w’Amajyaruguru

Nyuma y’aho hakomeje kugenda hakorwa amajonjora y’abakobwa bagomba kuzahatanira kuba nyamping w’ u Rwanda mu mwaka wa 2014, ku itariki ya 11 Mutarama, 2014 ni bwo icyo gikorwa cyabaye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Isimbi Melissa n'ibisonga bye
Isimbi Melissa hagati agaragiwe n’ibisonga bye

Ntabwo byari byoroshye kumenya umukobwa uri buhige abandi kuko urebye bose uko bari bane yaba intambuko, imisubirize ndetse n’uburanga wabonaga bari mu kigero kimwe.

Gusa haje gukurikizwa amategeko agenga irushanwa biba ngomba ko Isimbi Melissa ari  we uba nyampinga w’Amajyaruguru bitewe n’uko yahize abandi bakobwa mu cyiciro cya kabiri cy’ibibazo babazwaga.

Igisonga cya mbere cyabaye Umutoni Uwase Marlene na ho igisonga cya kabiri aba Agasaro Grace.

Gusa icyagaragaye mu Karere ka Musanze ni uko abakobwa bari muri iryo rushanwa bari bacye cyane ugereranyije n’uko ubundi umubare w’abiyamamariza kuba nyampinga uba utari mucye, hagaragaye abakobwa bagera kuri bane gusa.

Nyuma y’Intara y’Amajyaruguru hatahiwe Intara y’Iburengerazuba, aho ibikorwa bizabera  mu Karere ka Rubavu tariki ya 18 Mutarama 2014.

Isimbi Melissa ni we wegukanye umwanya wa Nyampinga 2014 mu Ntara y'Amajyaruguru
Isimbi Melissa yifotozanya n’ababaye ibisonga bye
Active Group yashimishije abantu muri icyo gikorwa
Active Group yashimishije abantu muri icyo gikorwa
Claude Kabengera niwe wari Mc muri iki gikorwa
Claude Kabengera niwe wari Mc muri iki gikorwa
Aba ni bo bakemurampaka bashinzwe gutoranya ba nyampinga
Aba ni bo bakemurampaka bashinzwe gutoranya ba nyampinga
Aba nibo bakobwa bane bahatanaga gusa
Aba nibo bakobwa bane bahatanaga gusa
Icyumba cyari cyuzuye abanti baje kureba iki gikorwa
Icyumba cyari cyuzuye abanti baje kureba iki gikorwa
Salle yaruzuye bigabiza amadirishya
Salle yaruzuye bigabiza amadirishya
Nyampinga ucyuye igihe w'Amajyaruguru
Nyampinga ucyuye igihe w’Amajyaruguru
Iyi ntebe yari itegereje kwicarwaho nyampinga
Iyi ntebe yari itegereje kwicarwaho nyampinga w’Amajyaruguru
Uyu ni we wabaye igisonga cya mbere
Uyu ni we wabaye igisonga cya mbere
Wari umwanya w'ibibazo
Isimbi yitwaye neza mu mwanya w’ibibazo ari naho yarushirije abandi
Uyu ni we wasezerewe mbere
Uyu ni we wasezerewe mbere
Melissa yashyikirijwe ibihembo n'uwa ahagarariy Minispoc
Isimbi Melissa yashyikirijwe ibihembo n’uwa ahagarariye Minispoc

Photo/M.Plaisir

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uriya wasezerewe mbere byagaragaraga

    • kabisa ntibamurenganyije!

  • Ba Nyampinga b’iki gihe barasekeje pe!

  • erega amajyaruguru ararera kabisa murabonako ntawe umuruta pe ntakabuza numwanya w’igihugu azawegukana bamuhate ibirayi tuzatsinde.

    • hahahhahha- bamuhate ibirayi???!!! hohohoho!!! cyangwa bamuhate imvungure!!!! mbega abanyaruhengeri!!!!

  • mukosore kuko uwo mwise Izimbi siwe miss kuko uwasezerewe niwe witwa Isimbi.miss yitwa Basindi Ornella

  • koko abanyaruhengeri nibo bazi agacyiro kabyo icyo tuziko nuko uyumwaka tuzatwarara iryo kamba rya nyambinga imusanze nkuko ari umugi wakabiri mugihugu niho rigomba kwimukira rikava ikigari baryi hariye.

Comments are closed.

en_USEnglish