Digiqole ad

MEDSAR mu rugendo rwo kurwanya igituntu

Abanyeshuri biga iby’ubuvuzi mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro MEDSAR baratangaza ko umuco wo gusangirira ku miheha ukigaragara hamwe na hamwe mu Rwanda ndetse no kuba hakiri umubare munini w’abanyarwanda batajijutse ari zimwe mu mbogamizi mu guca indwara y’ igituntu.

Mu rugendo aba banyeshuri bakoreye mu karere ka Huye kuri uyu wa 26 Werurwe rugamije kuzamura imyumvire y’abaturage ku ndwara y’igituntu, bamwe muri bo baganiriye n’Umuseke.com bavuga ko indwara y’igituntu yandurira mu mwuka, mu macandwe ndetse no mu gusangira ku waba ayirwaye. Ku bw’ibyo umuco wo gusangirira ku muheha ugaragara hamwe na hamwe mu Rwanda cyane cyane mu bice by’icyaro uri mu byatuma iyi ndwara yibasira abantu benshi.

Uretse uyu muco kandi ngo no kuba umubare munini w’abanyarwanda batajijutse biri mu bituma kurwanya igituntu bitihuta. Bamwe mu baturage ngo usanga batihutira kwa muganga, igihe barwaye bakabanza guca ku baganga ba gakondo bityo bikazagaragara ko banduye igituntu batinze ari nako bagenda banduza abandi. Nyamara ngo indwara y’igituntu ubusanzwe iravurwa igakira igihe uyanduye ayivuje kare kandi agafata imiti neza.

Hakizimana Augustin ni umwe muri aba banyeshuri, akaba yiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’ubuvuzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Yagize ati: “Ukunze gusanga hamwe na hamwe mu cyaro batinda kwivuza ariko iyo baje ku bitaro hakiri kare barakira.” Ibi kandi nibyo byemezwa na Herbert Mushumba ushinzwe guhuza ibikorwa muri MEDSAR unavuga ko muri uru rugendo bari bagamije gusobanurira abantu ibijyanyye n’uko indwara y’igituntu yandura, uko yirindwa n’uko uyanduye akwiye kubyifatamo.

Habiyambere Jean Baptiste ukuriye ihuriro ry’abanyeshuri biga iby’ubuvuzi mu Rwanda, MEDSAR, avuga ko n’ubwo igituntu gikomeza kugenda cyigaragaza, umuryango ahagarariye uhura n’ingorane z’ubushobozi mu kugerageza gukora ubukangurambaga kuri iyi ndwara. Habiyambere yagize ati: “Ntabwo twe ubwacu nk’abanyeshuri tubona ubushobozi bwo kujya i Musanze, ejo i Rusizi ariko nibura kuko tuba muri communaute y’abanyeshuri buri wese iyo ageze i wabo atanga umusanzu we.”

Imibare dukesha minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2004 kugeza 2008 umubare w’abandura virus y’igituntu wavuye ku 6367 ugera ku 8014. Iyi mibare nk’uko iyi minisiteri ikomeza ibitangaza ikaba yaraje kugabanuka, aho mu mpera z’umwaka wa 2010 abandura virusi y’igituntu bari 1769.

Urugendo rw’abanyeshuri bibumbiye muri MEDSAR rukaba rukozwe mu rwego rw’umunsi ngaruka mwaka isi yose izirikana ububi bw’indwara y’igituntu uba ku itariki ya 24 Werurwe.

Johnson KANAMUGIRE
Umuseke.com

en_USEnglish