Digiqole ad

Meddy ngo abona ubu akunzwe cyane kurusha mbere

 Meddy ngo abona ubu akunzwe cyane kurusha mbere

Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe

Ngabo Médard Jobert wibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi cyane muri muzika nka Meddy, avuga ko ataramenyera neza uburyo abona akunzwemo muri iki gihe kandi abona benshi bakunze muzika ye ubu kurusha mbere.

Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe
Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe

Nubwo amaze igihe akora muzika ndetse anakunzwe n’abantu batari bake, ku ruhande rwe abona muri iki gihe aribwo afitiwe urukundo n’abantu benshi.

Mu myaka ine amaze muri Amerika, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gukora indirimbo zitari nyinshi ariko zikunzwe kurusha iza bamwe bakorera muzika yabo mu Rwanda.

Meddy yatangaje ko ibitaramo amazemo iminsi akorera ku mugabane w’i Burayi yifuza kuba hari icyo yakorera no mu Rwanda.

Yagize ati “Mu gihe cyose maze muri muzika ubu nibwo ndimo kugenda mbona ko mfite abafana benshi bakurikirana ibihangano byanjye.

Bitandukanye cyane na mbere twese tugishakisha aho twahera ngo tube twakumvisha neza abanyarwanda ko muzika yacu yagera aho igakundwa.

Ariko ntabwo ndimo kwiyumvisha neza uburyo abantu bakomeje kunyereka ko banshyigikiye. Ndanashimira cyane buri muntu wese ukomeje kumba hafi muri gahunda zanjye ndimo za muzika”.

Abajijwe niba hari umukunzi yaba afite, yavuze ko bitari ngombwa ko yabitangaza kubera ko umuntu mutarafata gahunda ihamye yo kuba mwabana ejo n’ejo bundi mushobora gutandukana ugasanga byangije isura y’umuhanzi.

Meddy yakomeje avuga ko bikunze ashobora kuza mu Rwanda mbere y’Ukuboza 2015 akaba yahakorera igitaramo nubwo ataramenya neza itariki.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aribeshya cyane rero

    • “The Ben” arakurya mwana!

  • Buriya kariya,kaboko kibumoso gafashe he? Bisobanuye iki? Iyi foto ni?????

  • Nukuri najye ndumukunziwe na komerezeho natwe naze iwacu dutaramane nawe kdi turamukunda.

Comments are closed.

en_USEnglish