Digiqole ad

Meddy ahanganye n’ibyamamare 21 byo muri Afurika muri MTV MAMA 2016

 Meddy ahanganye n’ibyamamare 21 byo muri Afurika muri MTV MAMA 2016

Meddy ahanganye n’ibyamamare 21 byo muri Afurika muri MTV AMAs

Bwa mbere u Rwanda rwagaragaye ku rutonde rw’ibihugu bifite abahanzi bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awads bitangwa buri mwaka. Urwo rutonde rukaba ruriho Meddy uri kumwe n’ibyamamare 21 mu kiciro cy’abahanzi bashya bitwaye neza muri Afurika.

Meddy ahanganye n’ibyamamare 21 byo muri Afurika muri MTV AMAs
Meddy ahanganye n’ibyamamare 21 byo muri Afurika muri MTV AMAs

Nubwo adakorera umuziki we mu Rwanda, Meddy ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Karere.

Mu minsi ishize indirimbo ye yitwa ‘Holy Spirit’ ikaba yaraje ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zikunzwe muri Kenya.

Ngabo Medard Jobert umaze imyaka itandatu muri Amerika, ahanganye na Adiouza (Senegal) Bebe Cool (Uganda) Burna Boy (Nigeria) Den G (Liberia) EL (Ghana) Jah Prayzah (Zimbabwe) Jay Rox (Zambia) Kansoul (Kenya) Kiss Daniel (Nigeria).

Lij Michael (Ethiopia) LXG (Sierra Leone) Meddy (Rwanda) Messias Marioca (Mozambique) Prince Kaybee (South Africa) Reda Taliani (Algeria) Saad Lamjarred (Morocco) Sabri Mosbah (Tunisia) Sidiki Diabate (Mali) Tamer Hosny (Egypt) The Dogg (Namibia) Yamoto Band (Tanzania).

Ibi bihembo bya MTV Africa Music Awards, byagiye bizamura abahanzi benshi bo muri Afurika bikanaba intandaro yo guhita bamamara cyane.

Abahanzi bo mu karere bari basanzwe bamenyerewe kubitoranywamo, ni Chameleon, Diamond Platnumz, na Eddy Kenzo wanegukanye igihembo cy’umuhanzi witwaye neza muri 2015.

Kuba yarashyizwe kuri uru tonde, Meddy avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuri we ndetse no ku Rwanda muri rusange. Kuko kuba ari hariya abikesha urukundo no gushyigikirwa yerekwa n’abanyarwanda.

Mu minsi ishize nibwo hatangajwe inkuru ivuga ko Meddy ashobora kuzaza mu Rwanda mu gitaramo kirimo gutegurwa n’abantu batazwi kizaba ku itariki ya 25 Ukuboza 2016.

Gusa kugeza ubu Meddy akaba nta kintu na kimwe arashaka kubitangazaho ahubwo bikaba bivugwa na zimwe mu nshuti ze n’abari mu itsinda rizategura icyo gitaramo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish