Digiqole ad

Mc Tino ashobora kwerekeza kuri KISS  FM

 Mc Tino ashobora kwerekeza kuri KISS  FM

Mc Tino ashobora kwerekeza kuri KISS FM

Nyuma y’aho hasohokeye itangazo rivuga ko KFM radio yakorwagaho na Mc Tino usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umuhanzi ifunze imiryango yayo ku mugaragaro, ngo bidatinze ashobora guhita yerekeza kuri KISS FM.

Mc Tino ashobora kwerekeza kuri KISS FM
Mc Tino ashobora kwerekeza kuri KISS FM

Mc Tino ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga kandi anakora ubuhanzi. Dore ko yagiye anyura ku maradiyo atandukanye hano mu Rwanda.

Kuba radiyo yakoreraga ifungishijwe imiryango, avuga ko ari amakuru atamuguye neza gusa nta kundi byajyaga kugenda mu gihe banyirayo babonaga ko ari ngombwa yuko ifungwa.

Yabwiye Umuseke ko bitaza gufata umwanya munini abitekerezaho ku buryo byanatuma yica na gahunda nyinshi yari afite. Ko nta gihindutse ashobora guhita yerekeza kuri Kiss Fm nubwo ataravugana n’ubuyobozi bwayo.

Imwe mu mpamvu ashimangira ko Kiss Fm ariyo radiyo ashobora guhita yerekezaho, ni uko hari abanyamakuru bagenzi be bose bahoze bakorana kuri KFM. Bityo akaba agomba kuba yabasanga.

Cynthia Umurungi (Ginti) i bumoso, Ange Soubirous Tambineze, Mc Tino,Ruth wakoraga imikino ni bamwe mu bakoraga kuri KFM
Cynthia Umurungi (Ginti) i bumoso, Ange Soubirous Tambineze, Mc Tino,Ruth wakoraga imikino ni bamwe mu bakoraga kuri KFM

Uncle Austin, Sandrine Isheja Butera na Nkusi Arthur abo bose bahoze bakorana na Mc Tino nyuma baza kwigendera ahasigara wenyine.

Mc Tino ku bijyanye n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star arimo nk’umwe mu bagize itsinda rya TBB, ngo nta kibazo na kimwe bafite ku manota bahagazeho kugeza ubu.

Ko nk’ibisanzwe biteguye gukora igitaramo kidasanzwe kuri uyu wa gatandatu cy’iri rushanwa kizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ntaho uvuye, ntaho uroye zose ntacyo zitumariye, kiss fm yo ni iyanyuma!

  • Ni ugupfa kujyayo se burya? None se kuba ataravugana n’ubuyobozi bwaho ahera he avuga ko azajyayo?Just because his friends are there?!Have utazaseba disi batakwakiriye. Gusa simbikwifuriza ariko burya uzirinde kwihutira gutangaza ibitaraba kuko bitabaye wahabwa urwamenyo!!!

Comments are closed.

en_USEnglish