Digiqole ad

Mbese Haba hari ikimenyetso gihamya ko Imana ibaho?

Igisubizo: Kubaho kw’Imana ni ikintu umuntu adashobora guhamya cyangwa kunyomoza. Bibiliya itubwira ko tugomba kugendera ku ukwizera kwacu y’uko Imana ibaho:” Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6).

Twitegereje ukuntu Imana yifuzwa na bose, ubwayo byari biyoroheye kujya ahirengeye ikiyereka amahanga yose ko Ibaho. Ariko kandi Iyo Iramuka Ibigenje ityo, ukwizera tugomba kugira nta kamaro kwaba kugifite.” Yesu aramubwira ati wijejwe n’uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye’“ (Yohana 20:29).

Ibyo nyamara sibyo bisobanura ko habuze ibimenyetso bigaragara byemeza ko Imana Ibaho. Bibiliya igira iti, ” Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo. Amanywa abwira andi manywa ibyayo. Ijoro ribimenyesha irindi joro. Nta magambo cyangwa ururimi biriho, ntawumva ijwi ryabyo” (Zaburi 19:1-4).

Witegereje inyenyeri, ugatekereza ingano y’ikirere, ukareba ibitangaza haba mu bimera n’inyamaswa, ukarangamira ubwiza bw’izuba rirenga-ibyo byose ni ibyaremwe n’Imana Rurema. Niba ibyo byose bidahagije ngo tunyurwe, hari ikindi kimenyetso cy’Imana mu mutima wacu wa muntu. Umubwiriza 3:11 ati, ”Ikintu cyose yakiremye ari kiza mu gihe cyacyo.

Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze uhereye mbere na mbere ukageza ku iherezo.” Muri twe habamo gihamya y’uko nyuma y’ubu buzima dufite hari ubundi kandi tukemera ko iyi si hari uyigenga.

Dushobora guhakana ibyo byose twifashishije ubumenyi twize, ariko kandi kumva ko Imana iturimo ikaba iduhora iruhande ntibigombera ibimenyetso. Uretse n’ibyo, Bibiliya ihora ituburira ko iteka hatazabura abahakana Imana:” Umupfapfa ajya yibwira ati, ‘Nta Mana iriho’“ (Zaburi 14:1). Kuva kera mu mateka, abantu benshi, b’imico inyuranye, mu bisekuruza byose, mu migabane yose y’isi bemera ko habaho umugenga Imana, hagomba rero kuba hari ikintu (cyangwa umuntu) ubatera kugira icyo bemera.

Icyiyongera ku mpamvu Bibiliya itanga yemeza ko Imana Ibaho, hari impamvu zijyanye n’ibyo twemera iyo dushyize mu kuri. Icya mbere ni impamvu ihereye ku nyigisho y’ibirebana no kubaho kw’Imana abantu bakunze kwibandaho ihera ku kuntu twumva Imana mu gusobanura ko koko Imana ibaho. Bahera ku gisobanuro bafata Imana ko” ariyo nkuru cyane ku buryo umuntu atayiyumvisha akoresheje ubwenge bwe.”

Bakongera bati kubaho kwayo ubwabyo bisumbye cyane kutabaho kwayo kandi na mbere hose kuba ari yo nkuru nyir’ububasha ku buryo twabasha kubyiyumvisha ni uko yaba nabwo iriho. Iyaba rero Imana itabagaho, ntabwo yari kuba Nkuru Nyir’ububasha ku buryo ubwenge bwacu buyiyumvisha ibyo bikaba bivuguruza igisobanuro nyir’izina duha Imana.

Indi mpamvu ya kabiri ni iy’abanononsoye bakiga ibijyanye na Rurema. Abo bize bakanononsora ibijyanye na Rurema bavuga ko kuva isi n’ikirere byafata ishusho tureba bitikoze, hagomba kuba hari uwayihaye iryo shusho. Dufate nk’urugero, niba isi dutuye yari iri bugufi y’izuba cyangwa se ikaba kure cyane yaryo ntiyari kubasha guturwaho n’ibinyabuzima nk’uko bimeze ubu. Iyaba imiterere y’ ikirere n’ibigituye byari binyuranye gato n’uko bimeze ubu ibinyabuzima byinshi cyangwa se byose bituye ku isi byashira.

Urugero agace k’ intugamubiri (proteyine) kugira ngo kabeho ni amahirwe ya rimwe ku bihumbi cumi na maganabiri mirongo ine na gatatu (ni ukuvuga icumi rikurikiwe n’amazero maganabiri mirongo ine n’atatu). Agace gatoya cyane kangana urwara usanga karemwe na za miliyoni utabara z’utundi duce tw’intungamubiri.

Indi mpamvu ya gatatu ishingirwa ho ukurikije imyumvire n’ubwenge busanzwe mu kwemeza ko Imana ibaho ni ihera ku miterere y’isi n’imibumbe iyikikije. Bavuga ko ikibaye cyose hagomba kuba hari impamvu zigiteye. Ku isi no mu kirere n’ibihatuye usanga ari ingaruka z’ibyahabaye. Hagomba iteka kuba hari igitera iki n’iki kubaho

. Ni ukuvuga ko, hagomba kuba hari ikintu cyahozeho ku buryo buhoraho noneho ibindi bikaba ari cyo bikomora ho kubaho. Ni Imana kuko niyo itararemwe. Impamvu ya kane ni iyo muri kamere n’umuco. Buri muco nk’uko byagiye bibaho mu mateka wagiye ugendera ku itegeko. buri wese akamenya ikiri icyiza n’ikibi. Kwica, kubeshya, kwiba n’ibiterasoni ku isi hose barabyamagana. None se wavuga ko iyi myumvire yo kumenya igikwiye gukorwa n’ikidakwiye ikomoka he handi niba atari ku Muziranenge Imana?

Nyamara hejuru y’ibi byose, Bibiliya itubwira ko abantu batazabura guhakana ubuhanga bugaragara kandi bw’ukuri bw’Imana ahubwo bakihitiramo kwemera ikinyoma. Abaroma 1:25 bati, ”kuko baguraniye ukuri kw’Imanagukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwebakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen.” Bibiliya ikongera iti nta mpuhwe bari bakwiriye kugirirwa iyo banga kwemera Imana:” kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremwe kugira ngo batagira icyo kwireguza” (Abaroma 1:20).

Abantu bashobora kuvuga ko banze kwemera ko Imana ibaho kuko bavuga ko” bitagaragazwa mu buryo bwagenzurwa kimwe n’ibindi byigwa” cyangwa ”kuko nta gihamya ndakuka”. Impamvu nyayo ibitera ni uko mu gihe bazemera ko Imana Ibaho ni uko bagomba no kwemera ko Imana hari ibyo yababaza ku bikorwa byabo bakagomba gukenera kuyisaba imbabazi (Abaroma 3:23, 6:23). Niba Imana iriho, bivuga ko tugira icyo tuyigomba kijyanye n’imyitwarire yacu.

Niba rero Imana itabaho, ni ukuvuga ko dushobora gukora ibyo twishakiye nta guhangayika ngo Imana izaducira urubanza. Niyo mpamvu benshi mu bahakana ko Imana ibaho bihambira ku nyigisho z’imihindagurikire y’imiterere y’umubiri w’umuntu kuva ku bunyamaswa kugera ku bumuntu-ibyo rero babisimbuza ukwemera bakagombye kugirira Imana Rurema. Imana ibaho kandi amaherezo buri wese azamenya ko Ibaho. Burya nyine impamvu bamwe bayihakana bafite ubukana ko itabaho iyo mpamvu ubwayo yerekana ko ibaho koko.

Tuzi dute ko Imana Ibaho? Twebwe abakristu, tuzi ko Imana ibaho kuko tuvugana na yo buri munsi. Ntituyumva n’amatwi yacu ituvugisha, ariko twiyumvamo ko ihari, twumva uburyo Ituyobora, tuzi urukundo rwayo, tunyoterwa n’ingabire zayo. Hari ibintu byinshi byabaye mu buzima bwacu tutabonera ikindi gisobanuro gishoboka uretse kuvuga ko ari Imana yabikoze. Imana yaraturokoye ku buryo bw’igitangaza kandi ihindura ubuzima bwacu tukaba ntacyatubuza kuyemera no kuyisingiza kuko iriho.

Nta n’imwe mu mpamvu twatanze yatuma uwo ari we wese uyihakana yisubira akemera akabona ukuri kwigaragaza. Dusoza, twumve ko kumenya ko Imana ibaho tugomba kubikesha ukwemera (Abaheburayo 11:6). Tubikesha ubugingo.com

14 Comments

  • Nshuti z’Imana nejejwe no kubamenyesha ko ibimenyetso bihari ko ibaho.Usomye ijambo ry’Imana ritubwirako itwegereye kurusha imyenda twambaye ikindi nababwira ni uko iyo ushatse neza ikintu urakibona ariko iyo umenyereye kukibwirwa hari igihe bakubwira ibitari byo muri make gira amatsiko noneho uyishakashake urebe uzayibona.ndabaha urugero rwo mubuzima busanzwe.Abantu bahunze igihugu bumva impuha zivugwako iyo utashye uhita wicwa ko kandi mugihugu ntakigenda abantu bahorana ubwoba ariko nyamara ababashije kwihara amagara bakaza baje kureba uko bimeze nibo batanga ubuhamya ko basigaye inyuma.Kandi koko Igihugu kirateye imbere umutekano urahari abataha bakirwa neza kandi baratuje.Nawe rero gira amatsiko uyisenge uyisaba ko wifuza kuyibona izakwiyereka!Ariko strategie ni mwe gusa kuko yo ikiranuka,banza nawe wihane ingeso mbi n’ibyaha bigutandukanya nayo hanytuma uyisabe izagusubiza.Ukeneye ibisobanuro birambuye uzanyandikire kuri [email protected] hanyuma nguhe ubuhamya uzasanga ibimenyetso bihari ahubwo abantu batazi aho babishakira.Murakoze mugira amahoro y’Imana

  • Imana Iriho yahozeho,izahoraho iteka!! we wibaza utyo koko ubona Isi n’Ijuru n’ibiriho byose ntaho bikomoka??? Gerageza Gusoma BIBLE!! ntekereza ko yashobora kukuyobora nubwo waba utayemera,kuko ivuga byiza bitwubaka gusa!!

  • ishobora kuba iriho cg itariho. the earth is too perfect to be the result of a hasardous event.
    ariko se niba iriho, iba hehe? iri mu biki bituma yibagirwa isi. murabona ibintu biri kuyiberamo. ko hari ibintu byinshi yitirirwa ko yaremye ariko kuri ubu tukaba tuzi uko bigenda. tukaba tunashobora kubyikorera.
    ko yiyita imana ya israel. israel ikaba ubwoko bwayo twe abanyarwanda, abashinwa,… biturebaho iki ko nta maraso ya israel dufite? ariko ubundi ibuzwa niki kuza ku isi kugirango n`abafite doutes zishire?
    isi imaze imyaka 6000 cg 3 billion?
    iyo ndi gusoma bible numva ndi gusoma igitabo cy`ama contes atarabayeho.
    niba imana izi ibizabaho then izi ko ntazajya mu ijuru kubera ndi umunyabyaha, then what hapens to my free will? whats the point of it all?
    il y a plus de contres que de pour a l`existance d`un dieu mais je refuse a me decider en faveur du contre parce que au fond 2 moi je sais qu`il ya quelqu`un plus fort et superieur a moi. si c`est un dieu aimant ou un quelqu`un d`autre qui se fiche complement de ce que je deviens, je sais pas.

  • @smith my friend u have a serious problem yr arguments shows well that u may not believe in God but the God’s existence is real for sure let me tell u how i have come to conclude this statement, one day i was wondering about the same issue then i try to experiment that God they always say, what i did was vry simple i prayed the short prayer by that time i had a very serious issue related to income then i told that God while praying if u release e from this situation of zero income raising to some tangible income generation i will be giving the tenth of my income as yr bible says and after conclude that u exist and listen to yr people’s claim; my friend here i am to day earning around 400 000 and has came in vague situation i can not say it was due to my competition to earn this income generating stuff! what u have to do is to pray and test that God instead of sitting somewhere and u conclude baseless facts try it u will tell me.

  • Imana ibaho!The Creator!. ariko Imana amadini akenshi yigisha ntayibaho!. Kereka ibaho kuberako bo bayiremeye cg se bayihoza mu magambo. Imana ihora, Imana yica, Imana igira umujinya, etc…..

  • Imana ibaho bigaragazwa cyane n’imirio n’ibitangaza ikorera abantu batandukanye kandi ukabona birenze ubwenge bwa mu ntu rwose wabyemera wabihakana Imana ibaho.

  • Ndasengera abantu bose bavuga ko Imana itabaho, Mana humura amaso yabo bakubone,kuko uriho kandi uzahoraho, umwuka wera abibasobanurire, kandi birebe ubwabo barabona ibitangaza by’Imana, batarinze bashakisha ibindi bisobanuro, guhumeka kwacu niyo, kugenda niyo, kuvuga niyo, Ihore ihimbazwa iteka ryose, nta mpamvu yo kwibaza ikibazo nk’iki, kuko Imana nabavuga ko itabaho barayemera, Imana ibafashe.

  • Imana iriho cyane rwose . kandi ni Imana idasa ni kintu na kimwe . nkunda abankunda kanda abanshakana umwete bazambona. nuyishaka izakwiyereka . so try !

  • smith@ ‘uti nukubera iki Imana itiyereka abantu ngo twese twizere’ kuvuga gutwo nukwibesha cyane, icyo dukeneye zibimenyetso kw’Imana ibaho, twese turabizi, nabavuga ngo intibaho numutima wubugumutsi udutandukanya n’Imana gusa. Kumusozi Sinai Imana yaramanutse just kugira ngo abaisrael bose bayibone bizere (usome mugitabo cyo KUVA) ariko mubyukuri nticyatumye bagendera munzira z’Uwiteka, kandi ntiwibwire ngo wenda twebwe ntitwagira imitima yinangiye gutyo. icyo dukeneye nimitima imenetse kugira ngo twunve ijambo ryagakiza twakire Umwami Yesu!!. Amen!

  • ndagirango mbabwireko Imana ibaho kandi tuyibonera mubantu yaremye nicyo kimenyetso cyahafi gihari kuko kugusubiza ikifuzo ntahandi izaca nimubantu kuko turi abambassadeur bayo mwisi kuko nudakunda mugenzi wawe wabonye musangira ntago uzakunda Imana utarabona namaso yawe

  • imana ibaho kuko maze kubona imirimo yayo inkorera, kandi yanambwiyeko ariyo ibikoze icyongeye kuribyo imana iravuga.

  • Abo bantu bashidikanya bakeneye ubuntu bw’Imana ngo bahumuke.Barashaka se ikihe kimenyetso ngo bemere.Uwo muntu utabyemera niba ashaka ibitangaza nahere ku bimwegereye, arebe uburyo asinzira akamere nk’uwapfuye, igihe kikaza kugera agasubizwa ubuzima agakanguka, amanywa agasimburana n’ijoro n’ibindi…. no kugeza kuri uyu mwuka duhumeka urahenze cyane, nshuti muvandimwe va mubyo kuvuga ngo ntiwemera Imana kubera phylosophy yawe ahanini ngo bitewe no kwiga cyane, ahubwo uyisabe imbabazi igihe cyose wamaze utayemera ariko yo ikanga kukwihakana.

  • Umuntu wese utemera ko Imana ibaho kumunsi wimperuka izakugaragariza ko ibaho kandi ntabwo yigeze igunshira hano kwisi ngo witware uko wewe ubishaka.wakwemera uuakwemera waba umupagani cyangwa usenga mumyemerere yawe uzabazwa pfakuba gusa ufute ubwenge haribintu tujya twikora ngo nubufirozofi tukabugenderaho ibyo wabigenderaho utabigenderaho uzabazwa ibintu bitatu icya mbere,ni yihe mana yawe,icya kabiri nikihe gitabo cyakumenyesheje iyo mana usenga ,icya3 niyihe ntumwa wakurikiye ikakumenyekanisha kumenya ibibintu bibiri twavuze haruguru ibyo uko ari bitatu wakwe mera utakwemera uzabibazwa kandi uzasubiza ibyo wakoraga Imana iravuga ngo ntabwo nzibensha kwinjiza umuntu mwijuru yarikujya mumuriro kandi tabwo nzibensha kwinjiza umuntu mumuriro yari kujya mwijuru.

  • Imanaibaho yahozeho kandi izahoraho,so kubahakana ibyaho kuko twe tuzi ko hari abantu benshi yagiye ivugana nabo: Twavuga Musa wavuganye nayo ikamuha namategeko umuryango wayo ugenderaho, abahanuzi batandukanye,bahanuraga ibyayo kandi byarangiye bibaye, Daniel na bagenzi be bayiringiye ikabakiza intare, umuriro nibindi byinshi bitandukanye. Hashize imyaka isaga ibihumbi bibiri na cumi nibiri(2012)itweyeretse imbona nkubone Jambo yigira umuntu abana natwe kandi jambo yahozeho,mbere na mbere kandiyabanaga nImana Jambo akaba Imana Yezu niwe shusho nyakuri yimana ishobora byose. twizere Imana tuzabona ikuzo ryayo kandi ingororanao yacu izaba nyinshi mu ijuru.Kandi niba dushidikanya turebe urusobe rwibiriho biremenywe ubuhanga bwinshi bityo twibaze uwabishyizeho igisubizo kizaba IMANA

Comments are closed.

en_USEnglish