Mbere yo kunganya na Etincelles, Moustapha wa Rayon yahembwe nk’Umukinnyi w’ukwezi
Nsengiyumva Moustapha ukina ku ruhande muri Rayon Sports yahembwe nk’uwahize abandi mu kwezi kwa Mata muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM. Yatangajwe anahabwa igihembo n’Umuseke IT Ltd mbere y’umukino Etincelles FC yanganyijemo 1-1 na Rayon sports i Rubavu.
Nsengiyumva Moustapha yashyikirijwe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa Mata 2017 muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League kuko mu mikino ine yakinwe muri uko kwezi yatsinzemo ibitego bitanu anatangamo umupira umwe wavuyemo igitego.
Iki gihembo yagishyikirijwe mbere y’umukino wahuje Rayon sports yabonye amanota ayemerera gutwara igikombe cya shampiyona, na Etincelles FC idafite kinini irwanira kuko yamaze kwizera kutamanuka mu kiciro cya kabiri. Byatumye iminota 90 n’indi y’inyongera itanogera abakunzi benshi ba ruhago bawitabiriye kuri stade Umuganda.
Masudi Djuma yari yongeye gusubira kuri ‘system’ ya ba myugariro batatu yaherukaga gukoresha ku mukino wa Rivers United yasezereye Rayon sports muri CAF Confederations Cup. Gusa wari umukino wa mbere Abdul Rwatubyaye agaragayemo kuva tariki 22 Werurwe 2017 ubwo yavunikiraga i Nyamata mu mikino wa Bugesera FC.
Umukino wayobowe iminota myinshi na Etincelles FC kandi abasore bayo basatira nka; Mumbele Saiba Claude, Kambale Salita Gentil na Cedric Mugenzi bita Ramires bakomeje kugera imbere y’izamu rya Ndayishimiye Eric Bakeme.
Byabyaye umusaruro kuri iyi kipe y’i Rubavu ku munota wa 37 ubwo yafunguraga amazamu ku mupira wahinduwe uvuye ku ruhande rw’iburyo usanga Kambale Salita Gentil bitaga Papy Kamanzi wahuraga n’ikipe yakiniye kuva 2011-2013 watsinze igitego cya mbere.
Mu gice cya kabiri Rayon sports yakoze impinduka. Nsengiyumva Moustapha wari wahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mata wabanje kuntebe y’abasimbura yafashe umwanya wa Mugisha Francois Master. Byatumye Rayon sports yongera imbaraga mu busatirizi.
Uyu musore wagiyemo asimbuye yahinduye umukino cyane anagora Mbonyingabo Regis murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”. Byatumye amukorera ikosa mu rubuga rw’amahina ku munota wa 67 ribyara Penaliti yatewe na Tidiane Kone utigaragaje muri uyu mukino, amakipe yombi anganya 1-1.
Impinduka zakomejwe gukorwa ku mpande zombi, Emmanuel Ruremesha yingeramo Nsengayire Shadadi asimbuye Mumbele Claude, naho Lomami Frank wa Rayon asimbura Muhire Kevin, ariko ntibyagira icyo bihindura ku mukino amakipe yombi agabana amanota.
Roben NGABO
UM– USEKE