Digiqole ad

Mbarushimana yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ahita ajurira

Kuri uyu wa 13 Kanama mu isubukurwa ry’urubanza Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ruburanishamo Ubushinjacyaha na Mbarushimana Emmanuel ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, uregwa yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo ariko ahita atangaza ko atanyuzwe ndetse atanga ubujurire bwe.

Mbarushimana ubwo yagezwaga mu Rwanda mu kwezi gushize
Mbarushimana ubwo yagezwaga mu Rwanda mu kwezi gushize

Mu kwezi gushize nibwo uyu mugabo yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark kubazwa ibyaha bya Jenoside akekwaho.

Iburanisha ryasubukuwe hasomwa imyanzuro ku cyifuzo Ubushinjacyaha bwari bwatanze kuri uyu wa kabiri cy’uko Emmanuel Mbarushimana ukurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi yafungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere yo gushyikirizwa urukiko, ndetse n’imyanzuro ku byifuzo byari byatanzwe n’uregwa aho yasabaga urukiko kutabogama ngo hagire umuburanyi urutishwa undi.

Iki cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 cyubahirijwe n’urukiko hashingiwe ku ngingo zitandukanye zikubiye mu gitabo cy’amategeko agenga imiburanshirize n’agenga imanza zoherejwe n’inkiko mpuzamahanga.

Kuba uregwa ashobora kuzahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri hagendewe ku byaha akurikiranyweho ni imwe mu mpamvu zimerera urukiko gukatira uregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 23 y’iri tegeko.

Atanga impamvu nyamukuru yajuririye iki cyemezo, uregwa (Mbarushimana) yagize ati “ Kibangamiye bikomeye uburenganzira ntahungabanywa bwo kwiregura, kunganirwa, kwihitiramo Conseil de defence de mon choix, kureshya kw’ababuranyi imbere y’ubucamanza no kuburana imbere y’urukiko rwigenga kandi rutabogama”.

Yakomeje avuga ko kuba akatiwe gufungwa by’agateganyo iyi minsi 30 byaba binyuranyije n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu we yise “pact International de droit civile politique”.

Ku byifuzo byari byatanzwe n’uregwa, aho yasabaga urukiko kutagira umuburanyi rurutisha undi hagati ye n’Ubushinjacyaha aho yarushinjaga kuba rwemerera ubushinjacyaha kuburana rwicaye mu gihe we aburana ahagaze, urukiko rwavuze ko ibi rutabibanamo ikibazo kuko buri muburanyi aza ukwe kandi bakaza mu bihe bitandukanye.

Urukiko rwongeyeho ko kandi ababuranyi imbere yarwo banganya uburenganzira ndetse ko hari n’uburyo iburanisha rigomba kugenda aho ababuranyi bose bagomba kwisobanura bahagaze bakaba bemerewe kwicara mu gihe bagaragaje ko bafite ikibazo runaka urukiko rukabibemerera.

Aho Mbarushimana ari kuburanira mu murenge wa Nyarugunga
Aho Mbarushimana ari kuburanira mu murenge wa Nyarugunga

Naho ku mbogamizi yatanzwe n’uregwa ku kuba aburana adafite umwunganira, Urukiko rwatangaje ko ari uburangare bw’uregwa kuko yigeze kwaka urutonde rw’abunganizi bo mu rugaga rwabo mu Rwanda nk’uko yari yabisabye kugira ngo ahitemo uzamwunganira akarushyikirizwa nyuma akaza kubagaya bose inshuro ebyiri avuga ko badafite ubushobozi bwo kumwunganira mu mategeko.

Nyuma y’iki gifungo cy’iminsi 30 yakatiwe, biteganyijwe ko Emmanuel Mbarushima azashyikirizwa urukiko rutari urwa Gisirikare cyangwa urukuru agatangira kuburanishwa mu mizi.

Mbarushimana Emmanuel yagejejwe mu Rwanda kuwa 03 Nyakanga aturutse mu gihugu cya Danemark aho yari yarahungiye amazeyo imyaka 13.

Emmanuel Mbarushimana wahoze ari umwarimu mu mashuri abanza i Butare akurikiranyweho kugira uruhare mu icurwa ry’umugambi no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Komini Ndora Musanza muri Perefegitura ya Butare.

Photos/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • niko iyo minsi 30 ariyo amategeko asaba ariko yakagombye kuba myinshi kurushaho kuko uyu mugabo ni interahamwe ahubwo aba akwiye gusomerwa agahita afungwa.

  • Nimubafate bo ka……….puuuuu! ariko nahindukire arebe abo bana bamufashe ,ngo bazica ubwoko babumare!!! Nta narimwe ikibi kizaganza ikiza mwaribeshye ,mwari mufite imibare n’ubwenge bucye. Gusa uzabibona akemera agasaba n’imbabazi z’ibyo yakoze ,tuzamubabarira kandi n’Imana izamubabarira.

  • Ko mbona se anezerewe ra?ariko abana bacu mugira ikinyabupfura uziko wagira ngo n’umurwayi bafashe kandi ari interahamwe badi!dore ukw’asa yo kaaaaaa.ngiricyo nanga kabisa.

  • Uyu mugabo ni Rutwerukomeye!Kunaniza ubucamanza sibyo bizamuhanaguraho inkaba y’amaraso.Imana ihora ihoze!

  • nta nisoni afite ngo arajurira ariko yeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee??????

  • Bamujane

Comments are closed.

en_USEnglish