Digiqole ad

Mbabazi ku mwanya wa 2 mu rubyiruko 30 rw'icyitegererezo muri Afurika

Esther Mbabazi, Umunyarwandakazi wakuze afite inzozi zo kuzaba umupilote ndetse akaza kubigeraho, ari ku mwanya wa kabiri mu rubyiruko 30 rw’icyitegerezo muri Afurika.

Esther Mbabazi, Umupilote w’indege za Rwandair. Photo: Sean Jones
Esther Mbabazi, Umupilote w’indege za Rwandair. Photo: Sean Jones

Ibi ni ibyashyizwe ahagaragara n’ Urubuga Youth Village Africa rwavuze ko uyu mukobwa w’imyaka 24, yafashe icyemezo cyo kuzaba umupilote nyuma y’aho Se umubyara ahitanywe n’impanuka y’indege.

Ubwo yafataga icyo cyemezo ngo bamwe mubo mu muryango we ntibabyakiriye neza, ariko kugeza ubu niwe Munyarwandakazi wa mbere utwara indege nk’uko yari yarabyifuje kuva ku myaka umunani.

Youth Africa Village, ivuga ko mu gushyira ahagaragara uru rutonde rw’urubyiruko 30 rw’icyitegererozo muri Afurika yagendeye ku byo bagezeho mu byo bakora, aho bakorera, mu bihugu ndetse no ku mugabane w’Afurika.

Abantu bagaragara kuri uru rutonde kandi ni abantu bakiri bato dore ko bari munsi y’imyaka 30 ariko bakaba ari bamwe mu bantu bagize ibyo bageraho bigaragarira buri wese bagamije guteza imbere ibihugu byabo n’umugabane w’Afurika muri rusange.

Uwa mbere ugaragara kuri uru rutonde ni umusore wo muri  Sierra Leone witwa Kelvin Doe, ufite imyaka 16 yonyine. Uyu mwana ngo yifashishije ibyuma n’insinga akora batiri zitanga umuriro ubundi acanira amazu y’abantu bamukikije, yakoze umuyoboro ukwirakwiza amakuru wa Radio anakora moteri y’amashanyarazi yongera ingufu uwo muyoboro kugirango ajye abona uko asakaza amakuru. Kuba yarashoboye kugera ku bintu nk’ibi ku myaka nk’iyi afite nibyo byamushyize ku isonga y’abandi.

Esther Mbabazi yaje ku mwanya wa kabiri kubera ko ariwe munyarwandakazi wa mbere wabashije kuriza rutemikirere mu bicu, ibi ngo ni urugero rwiza ku bakobwa b’u Rwanda n’umugabane wose, kuko byerekana kwitinyuka kuko n’abakobwa bashoboye.

Ibi bishimangira ibyo uyu mukobwa yatangarije The Guardian ubwo yagiraga ati “Ibintu biri guhinduka mu Rwanda, abagore bahawe amahirwe nabo. Mbere, ni abagore bacye batwaraga imodoka, ariko mu mihanda ubu batwara naza Taxi. Nta mugabo watekaga byari iby’abagore gusa, ariko ubu abagabo barateka, muri Africa si henshi biba. Mu Rwanda ibintu biri guhinduka.

Ubu urebye nta n’abapilote b’abagabo b’Abanyarwanda benshi dufite. Bityo rero nubwo ari jye mugore wa mbere, na bagenzi banjye b’abagabo urebye nibo bagabo ba mbere b’Abanyarwanda bari gutwara indege z’ubucuruzi. Ndatekereza rero ko ari amahirwe menshi Abanyarwanda bafite ko umurimo wose ufunguye kuri buri wese uwukunda.”

Umuntu wa gatatu uza kuri uru rutonde ni Ludwick Marishane wo muri Afurika y’Epfo, uyu musore niwe muntu wa mbere wabashije gukora umunti witwa DryBath ushobora gusimbura amazi yo gukaraba. Ngo umuntu iyo agiye gukaraba ashobora gukoresha amazi make, ubundi akisiga uyu muti wica udukoko tuba turi ku ruhu rw’umuntu, ukarwanya impumuro mbi, kandi ugatuma umubiri uhorana itoto.

Abandi bagagara kuri uru rotonde ni aba bakurikira:

  • Grace Ihejiamaizu – Nigeria
  • Evans Muchika -Kenya
  • Bewa Joannie- Benin
  • Joel Mwale- Uganda
  • NoViolet Bulawayo- Zimbabwe
  • William Kamkwamba- Malawi
  • Toyosi Akerele- Nigeria
  • Thulani Madondo- South Africa
  • Fanele Chester- Swaziland
  • Dayo Israel – Nigeria
  • Ory Okolloh-Kenya
  • Gilmore T. Moyo-Zimbabwe
  • Deborah Ahenkorah- Ghana
  • Abana bane bo muri Nigeriya aribo Duro-Aina Adebola, Akindele Abiola, Faleke Oluwatoyin, na Bello Eniolabaza
  • Ashish thakkar-Rwanda
  • Hadeel Ibrahim- Sudan
  • Boniface Mwangi- Kenya
  • Michael Mulunga- Namibia
  • Eddy Gicheru Oketch- Kenya
  • Sandra Appiah-Ghana
  • Richard Turere- Kenya
  • Foglabenchi Lily Haritu- Cameroon
  • Brian Bwesigye- Uganda
  • Simon Ssenkaayi- Uganda
  • Esther Mbabazi- Rwanda
  • Erasmus Mweene- Zambia
  • Fungai Machirori- Zimbabwe

Soma hano inkuru ivuga kuri Esther Mbabazi

©Yvafrica.com

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyumwana wumukobwa nanjye ndamushyigikiye akomereze aho kuko busha ni ugushobora.

  • kuko u rwanda rukwiye ibyiza gusa, komereza aho rwanda, si kuri Mbabazi gussa kuko ndahamya ko n’abandi banyarwanda bakomeje kwigaragaza neza mu ruhando rw’amahanga.

  • ko nta zina rya MBABAZI mbona kuri uru rutonde ari ku mwanya wa kangahe mwe muzi kureba?

    • UWA GATATU UVUYE HASI MWAGIYE MUSOMA MWITONZE.

    • Ariho ariko, reba kuri list uhereye hasi ujya hejuru ni uwa 3.

  • eva, iyo bavuze abandi, we baba barangije kumuvuga singombwa ngo agaruke kurutonde, bariya ubona ni abandi nyine bagize ibyo bakora.

  • man ntawembona kabisa . ntambabazi uri kuri list . mukosore amazina kuko uwomwashizeko siwe nyundi muntu

  • ariko ubwo muba mureba he?ari ku mwanya wa gatatu uturutse inyuma

  • Ariko mwagiye musoma neza mutiruka mugacengera inkuru neza ubwo urabona atari kuri iyo liste uwa gatatu uturutse hasi.

  • ariho bana murebe batatu banyuma, ni Esther MBABAZI.

  • bamushyizeho nonaha mu kanya ntawari uriho, hari hariho Rwanda imwe gusa, uriho afite amazina ameze nk’igihinde.Uyu mwana najye ndamukunda cyane kandi ndanamwera

  • None ko aruwa 3 uvuye inyuma abaye uwaka 2 ute mubana mi 30?

  • mumumbarize aka number ka 4ne niba atarashaka mwitendekeho kbsa!!

  • Muzatubwire icyo uriya witwa Ashish uri ku rutonde nk’umunyanrwanda nawa yakoze

Comments are closed.

en_USEnglish