‘Mayweather’ izina rya 13 Senderi yamaze kwiyita
Nzaramba, Eric, Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvad, Inkeragutabara, International Hit, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, 3D, Mayweather niyo mazina kugeza ubu uyu muhanzi amaze kugira. Ngo kuri we nta muhanzi n’umwe ugomba kwitwa amazina menshi muri muzika kumurusha.
Mu minshi ishize Senderi International Hit yabwiye Umuseke ko ibyo abantu bamwita byose ntacyo bishobora kumutwara. Ahubwo ko yababazwa nuko bamuvuga akaburara cyangwa akabwirirwa.
Ni nyuma y’aho uyu muhanzi amaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda. Bamwe bakavuga ko atazi ibyo arimo abandi nabo bakabona ko ibyo akora ari nk’umunyarwenya (Comedian).
Uretse ayo mazina rero, ngo Senderi mu minsi iza ashobora gufata izina rindi ry’umuhanzi nyarwanda bitewe n’uburyo amukunda ndetse anamwubahamo.
Uwo muhanzi ni Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Senderi avuga ko yatangiye kumunda ubwo yazaga ku munsi we w’amavuko yuzuza imyaka 29 mu mwaka wa 2009.
Ku nshuro ya gatatu yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Senderi ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi urebye ahanini bashimishwa n’ibikorwa akorera kuri stage birimo imyambaro n’utundi dukoryo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
17 Comments
Ariko uyu mutype mbona ashobora kuba afite akabazo psychologique? kuko mbona ibyo akora impamvu yabyo itumvikana!
Kuki mumugabanyiriza amazina? Irya Chris Brown riri he?
tumwongereyeho na SEMBWA
Iryu Ububwa rirakamuhama!!!
@ Jye,SENDERI Ndamwemera #kuko azi icyo ashaka,nuko yakigeraho….
Nakomerezaho tu!!!
Ariko njya nyoberwa n’Abantu ubwo SEBDERI muratuka uwiki koko?niba yitwa ayo mazina bivuze ko afite ikibazo cyo mu mutwe koko cyangwa nibyo bimugize imbwa?nyamara yigeze kuvuga ko indirimbo yee yaciye kuri cnn mugihe abo mwita abagabo ntanumwe urayicishaho,ikindi Senderi ajya ahimba akurije na Politique za leta ziriho urugero ndi umunyarwanda,isuku,vision 2020,Agaciro,ubumwe n’ubwiyunge,Iterambere(Umuvuduko),indirimbo zo mucyunamo igihe tuba twibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994,Indirimbo zo kwibohora etc Senderi yagiye muri Rwanda day,none muhera he mumwita umusazi cyangwa imbwa kandi ibikorwa bye byivugira ndetse afasha na leta yacu kumvikanisha poliques zayo binyuze mubihangano byee?
ni SEMBEBA
senderi ahubwo sinzi icyo abamufata nkutuzuye mutwe aho babihe kuko azi icyo ashaka. ahubwo se baherahe bavuga ko adashoboye?
ubu n’uburyo akoresha bwo kwipromotinga muri media,iyo abonye atari kuvugwa, ahita yiyita izina maze ubwo abanyamakuru bakabona inkuru
azi ibyo akora mwimutuka
Hello! Nitwa Sue ntuye muri USA ariko ntamuhanzi undutira Senderi! Ndamwemera ahubwo nifuza kuzakoresha imipira iriho Senderi mu rwego rwo kumutera inkunga. Nta blague zirimo, Senderi niwe muhanzi, kuko ahanga udushya buri munsi. Senderi izinaniryo muntu uzaba international, abacontre ssuccess bsveho. Tukuri inyuma! Muzatungurwa na Page ua facebook byamamaza Senderi inamushakira inkunga. Banyarwanda muhange udushya, mureke kwicara mupingga. Senderi oyeeee
Muri kimwe!!
Waou umuhungu w’iwacu ndumva mwamwihaye, ariko mbona ashoboye kandi andutira abashishura indirimbo z’ahandi.
comedian . yiyibagije umuhamagaro we awuvanga na music .yaravangiwe ntiyabimenya.
Jye simuykunda nä gato ariko sinabura kuvugavko Ari umunyamitwe!!!tjr ashaka icyatuma avugwa mu itangazamakuru
Reka mbabaze abasebya SENDERI Hit ni Hit! Kuko muzarebe na Jose Morinho niyo yabura igikombe ntabura kuvugwa kandi buriya biri mubintu bimwubakira izina cyanee kuburyo mutabasha kubyumva! Uretse kuba umuntu utamurenganyiriza ubujiji bwe ariko Senderi aririmba ibintu bifitiye Abaturage akamaro ndetse n’Igihugu muri rusange. Ubuse ibyakora ntibimutunze? Nziko namwe mumuseka abarusha kubaho neza! Ubundundi c niki gituma umuntu akora: si ukugirango abeho neza? Ce type est en bon chemin! Congz guy.
MWONGEREHO NA STROMAE, AAAHHH
Comments are closed.