Digiqole ad

Masudi Djuma ntiyishimiye imisifurire nyuma yo kunganya na Etincelles FC

 Masudi Djuma ntiyishimiye imisifurire nyuma yo kunganya na Etincelles FC

Nyuma yo kunganya Masudi Djuma ntiyishimiye imisifurire

Ku cyumweru-Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona yatakaje amanota abiri nyuma yo kunganya na Etincelles FC 0-0. Masudi Djuma ntiyishimiye imisifurire muri uyu mukino.

Nyuma yo kunganya Masudi Djuma ntiyishimiye imisifurire
Nyuma yo kunganya Masudi Djuma ntiyishimiye imisifurire

Kuri stade regional ya Kigali niho Etincelles FC yasuye Rayon sports yaburaga abakinnyi benshi basanzwe babanza mu kibuga nka Ndayishimiye Eric Bakame, Jean d’Amour Mayor, na Moussa Camara.

Mu gice cya mbere impande zombi ntizabonye uburyo bwinshi bushobora kubyara igitego kuko bakiniraga hagati cyane, amakipe yombi yigana.

Mu gice cya kabiri Etincelles FC itozwa na Ruremesha Emmanuel yagarutse mu kibuga yugarira cyane. Byatumye Rayon sports igumana umupira cyane ariko kugera ku izamu ryarinzwe na Rukundo Protogene bita Tiger birananirana.

Ku munota wa 59 uyu munyezamu yavuye mu izamu amara iminota icyenda (9) yanze gukina kuko yibwe ‘Gants’ zari mu izamu rye. Umutoza we Ruremesha yamusabye gusubira mu izamu umukino ugakomeza.

Iminota isigaye yaranzwe cyane no kuryama kwa bamwe mu bakinnyi ba Etincelles FC, umukino urangira ikipe zombi zinganya 0-0.

Ibyabaye mu gice cya kabiri ntibyishimiwe na Masudi Djuma kuko abyita gutinza iminota. Mu kugaragaza ko atishimiye abasifuzi yagize ati:

“Mu gice cya kabiri nta mupira twakinnye. Umunyezamu wa Etincelles FC yazanye intego yo kuryama. Yaryamye gatatu atinza iminota. Njye numva umukinnyi wanze gukina akwiye gusohorwa mu kibuga, cyangwa bakamuha ‘Matelas’ niba aricyo cyamuzanye. Umusifuzi yabibonye byose ariko yongeje iminota itanu gusa. Sinumva ukuntu umuntu atinza iminota atanatsinze, ntabihanirwe hakanongerwaho iminota mike. Ibi birasebya umupira w’u Rwanda. FERWAFA n’abasifuzi nibadufashe. Nibagira abo bahana ntibizongera.”

Ibi arabivuga nyuma yo gutakaza amanota abiri kandi habura icyumweru kimwe ngo akine na APR FC imukurikiye ku rutonde rwa shampiyona. Rayon sports iyoboye n’amanota 33, APR FC yo ifite 30.

Kambale Salita Gentil yitegura guhura na Rayon sports yakiniye, aha yishyushyaga mbere y'umukino
Kambale Salita Gentil yitegura guhura na Rayon sports yakiniye, aha yishyushyaga mbere y’umukino
Abakinnyi 11 babanjemo muri Rayon sports
Abakinnyi 11 babanjemo muri Rayon sports
Nyuma yo guhembwa nk'uwahize abandi mu Ukuboza, Nahimana Shasir yifuzaga amanota atatu ariko ntibyashoboka
Nyuma yo guhembwa nk’uwahize abandi mu Ukuboza, Nahimana Shasir yifuzaga amanota atatu ariko ntibyashoboka
Evariste Mutuyimana na Abouba Bashunga nibo banyezamu Rayon sports yari ifite kuko Bakame Ndayishimiye Eric yakomeretse
Evariste Mutuyimana na Abouba Bashunga nibo banyezamu Rayon sports yari ifite kuko Bakame Ndayishimiye Eric yakomeretse
Rukundo Protegene bita Tiger urindira Etincelles yakuyemo imipira myinshi yabazwe
Rukundo Protegene bita Tiger urindira Etincelles yakuyemo imipira myinshi yabazwe

 

Kayigamba Jean Paul arwanira umupira na Kwizera Pierrot
Kayigamba Jean Paul arwanira umupira na Kwizera Pierrot
Yamaze iminota myinshi aryamye
Yamaze iminota myinshi aryamye
Rukundo Protegene bita Tiger aha yari yavuye mu izamu ajya kuvugana n'abatoza
Rukundo Protegene bita Tiger aha yari yavuye mu izamu ajya kuvugana n’abatoza
Masudi Djuma yinginga bakinnyi ba Etincelles ngo bareka gutinza iminota
Masudi Djuma yinginga bakinnyi ba Etincelles ngo bareka gutinza iminota
Rukundo Protegene yasubiye mu izamu abisabwe n'abatoza be
Rukundo Protegene yasubiye mu izamu abisabwe n’abatoza be
Masudi asa n'ubwira Ruremesha ati, kuki mutinza iminota kandi mutatsinze
Masudi asa n’ubwira Ruremesha ati, kuki mutinza iminota kandi mutatsinze
Umukino wabereye kuri stade regional ya Kigali
Umukino wabereye kuri stade regional ya Kigali

Roben NGABO

UM– USEKE

4 Comments

  • masudi we ndagukunda nkabura uko ngira

    • Nagende ajye areka amatiku niba ariyo umukundira!Umuntu ananirwa gutsinda akitwaza imisifurire, ninde wamubujije gutera mu izamu.

  • Nareke kwitwaza ko Etincelles yatindije umukino! Biramenyerewe ko Etincelles ariyo kipe izonga Rayon sport cyane! None se bamaze iminota 90 baryame mu kibuga kuburyo Rayon yabuze n’Igitego na Kimwe. Masudi napfe kigabo

  • ahubwo nashimire Imana ntiyamutsinze, yamurushije occasion nette nyinshi…..erega mujye mwemera ko n’ abakinnyi baananirwa otherwise se real Madrid cg na za barca ntizitsindwa cyangwa zikanganya…njye mbona rayon yaragize Imana ntiyatsindwa kuko yarashoswe pe!

Comments are closed.

en_USEnglish