Digiqole ad

Masudi abona ahazaza ha Imanishimwe hashobora kwicwa n’abajyanama babi

 Masudi abona ahazaza ha Imanishimwe hashobora kwicwa n’abajyanama babi

Umutoza wa Rayon sports Masudi Djuma abona abajyanama babi bashutse Emmanuel Imanishimwe agasinyira Rayon sports na APR FC umunsi umwe, bashobora kumwicira ahazaza.

Masudi Djuma nyuma y'imyitozo kuri uyu wa gatanu
Masudi Djuma nyuma y’imyitozo kuri uyu wa gatanu

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ni iya Emmanuel Imanishimwe wasinyiye Rayon sports, nyuma y’amasaha make agasinyira APR FC.

Uko byagenze:

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 12 Nyakanga 2016, nibwo Rayon sports yagiye i Rusizi irara yo yitegura umukino na Espoir FC bagombaga gukina kuwa gatatu. Mu ijoro ryo kuwa kabiri, byavuzwe ko intumwa za APR FC zagerageje kwegera uyu musore w’imyaka 21, ariko ntibyashoboka ko bahita bamusinyisha.

Nyuma yo kunganya 0-0 na Espoir FC, Rayon sports yahise igaruka i Kigali. Abayobozi ba Rayon sports bari bamenye ko Imanishimwe yamaze kumvikana na APR FC, bategerereje ikipe i Muhanga, ihagera saa sita z’ijoro. Bahita basaba ko Emmanuel Imanishimwe yavamo abandi bagakomeza urugendo ruza i Kigali.

Abayobozi ba Rayon baganiriye n’uyu musore, ahagana mu ma saa saba n’igice birangira yemeye kongera amasezerano y’imyaka ibiri. Bahita bamuha Sheki ya miliyoni enye n’igice ya ‘recruitment’.

Imanishimwe ageze i Kigali, mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016, yahamagawe n’abayobozi ba APR FC, bamusezeranya kumuha miliyoni umunani za ‘recruitment’ bakanamuha umushara w’ibihumbi 500. Uyu musore nabo yemera kubasinyira.

Gusinyira amakipe abiri umunsi umwe, Masudi Djuma abibona byaratewe n’abajyanama babi, kandi bashobora kwica ahazaza ha Emmanuel Imanishimwe.

“Uyu mwana naganiriye nawe isaha n’igice mbere y’umukino twanganyije na Espoir. Ibi bintu nabibaye mo kuko simaze igihe kinini mpagaritse gukina. Namubwiye ko ibyiza ari uko yareba mu makipe yombi amushaka, akareba imuha ibyo yifuza, ikanamuha amahirwe yo gukomeza guteza imbere umupira we. Gusa nyuma ntiyanyumviye.

Ariko nyuma yemeye inama yagiriwe n’abajyanama babi. Kandi bashobora kwica ahazaza he. Gusinyira ikipe ebyiri umunsi umwe, bishobora gufatwa nk’ubutekamutwe, kandi mu by’ukuri Emmanuel si umwana mubi. Ni abajyanama babi bamushutse.”– Masudi Djuma

Emmanuel Imanishimwe ntiyagaragaye mu myitozo ya nyuma Rayon sports yakoze yitegura umukino wa nyuma wa Shampiyona, bazakina na Musanze FC kuri iki cyumweru.

Kwizera Pierro na Davis Kasirye bakoze imyitozo kuyu munsi
Kwizera Pierro na Davis Kasirye bakoze imyitozo kuyu munsi
Biteguye Musanze FC
Abasore ba Rayon sports biteguye Musanze FC
Bamwenyura
Mu myitozo baba bamwenyura
Abakinnyi ba Rayon sports mu nama nyuma y'imyitozo
Abakinnyi ba Rayon sports bakoze imyitozo, nta Emmanuel Imanishimwe urimo

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • nimumureke agende uko mwamubonye muzazamura abandi. Gusa amategeko yagombye guhinduka ubushukanyi bw’amakipe akomeye bugahagarara naho ubundi nta football dufite.

  • harya Apr NGO ni ikipe y,ingabo z,igihugu? birababaje kubona ingabo zishora mu butekamutwe no guteranya abanyarwanda. ni agahinda gakomeye rwose.ubu se ingabo zacu nta mategeko zizi koko? ni agahinda katoroshye.

  • Nibamuhane hanyuma amakipe yombi amurege niba adashubije amafranga yahawe maze bimuce kubeshya!
    Ariko niba uko bivugwa ariko byagenze umuntu yakwibaza impamvu APR FC yamusinyishije izi neza ko yamaze gusinyira indi kipe. Harahagazwe ntakurahiye!

  • FERWAFA ikwiye kugenera uyu mukinnyi ibihano agahagarikwa gukina for a certain period; agasubiza amafaranga yahawe na buri kipe kandi ikigeretse kuri ibyo ikipe ya APR FC nayo ikwiye guhanwa igacibwa amafaranga kuko si ubwa mbere iteza rwaserera mu makipe isinyisha abakinnyi bamaze gusinyira andi makipe. Amafaranga ndetse menshi YAGOMBYE GUCIBWA APR FC agashyirwa mu isanduku ya FERWAFA.

  • Ari wabigenzwabigenza uhawe cheque atazigamiye? Bashakaga uburyo bwo kukugumana, kuki batamusinyishije mbere hose barihe?,kuki mwagiye kumufatira munzira.

    • @ Oswald

      Niyo baba baramuhaye check itazigamiye, icyo cyaba ari ikibazo ukwacyo amategeko yakurikizwa uko ameze. Ariko gusinya amasezerano no kwishyurwa ni ibintu bitandukanye kuko hari n’abasinya ku ideni cyangwa bakishyurwa mu byiciro nk’uko no mu bihugu byateye imbere muri ruhago bijya bigenda nka ba Antony Martial!

    • ubundi ugomba gufatira umuntu he…..!!!?ngo mu nzira….!!umufatira uho ushakiye n’igihe ushakiye upfa kuba ufitanye nawe gahunda.gusa waba umwavocat mubi;wegeze wumva Imanishimwe hari ikirego yatanze kivuga ko yafatiwe ahadakwiriye….!!!Mbega gufana birimwo ubupfapfa…!!!

  • PAR ntabwo ari ikipe izahoraho kuko umunsi umwe izazim nka Penther Noir, ariko rayon izahoraho

Comments are closed.

en_USEnglish