Digiqole ad

Master Fire yatanze ubuhamya bw’amasomo yaboneye Iwawa

 Master Fire yatanze ubuhamya bw’amasomo yaboneye Iwawa

Master Fire yarangije ingando mu kirwa cya Iwawa muri Kanama 2015

* “Ibibazo nahuye nabyo muri Jenoside na nyuma yaho byangizeho ingaruka,”

* “Sijyewe wize igihe kinini muri Kaminuza kuko hari abo tuganira bahize mbere ya 1994 n’uyu munsi bakihiga,”

* “Iwawa narakubiswe, nashatse kwiyahura Imana yonyine niyo yandinze…”

* “Sijyewe wateye Theoneste Mutsindashyaka umwaku ariko nifuza guhura na we…”

* “Mu bisubizo yatanze ku kureka urumogi, Hoya ntirimo”

Umuhanzi Master Fire wamamaye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) i Butare, nyuma yo kuva i Wawa yatanze ubuhamya bw’ibyo yahaboneye, n’impinduka yagize mu buzima bwe, kuva yaravuye Iwawa ngo ashima Imana ikimurinze akaba atarahapfiriye.

Master Fire yarangije ingando mu kirwa cya Iwawa muri Kanama 2015
Master Fire yarangije ingando mu kirwa cya Iwawa muri Kanama 2015

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’abanyamakuru ba City Radio FM yavuze byinshi ku buzima bwe, muri Kaminuza y’u Rwanda n’ubwo yabayemo mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Muri iki kiganiro Master Fire yanyuzagamo akanavuga amagambo ‘atameshe’ abanyamakuru bakamugarura mu murongo, ndetse rimwe na rimwe akaririmba indirmbo mu ijwi rye ‘free style’ nk’iyitwa ‘Mtoto wa kijiji’, ‘Amavubi’ n’izindi.

Master Fire bakunze kwita Fire, yavuze ko ibibazo yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na se umubyara akaza kwitaba Imana mu 1998 byamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

Ubwo yageraga muri Kaminuza mu 2006, Master Fire yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, aba ahagaritse kwiga.

Nyuma yaje gusubira muri Kaminuza ariko aza kugaragaza imyitwarire mibi imbere ya Theoneste Mutsindashyaka ahagarikwa imyaka ibiri. Master Fire yaje kujyanywa mu kigo ngororamuco cya Iwawa aho yamaze umwaka akaba yarasoje izo ngando mu kwezi kwa Kanama 2015.

Master Fire yavuze ko ageze Iwawa yakirijwe inkoni, ibyitwa ‘kwakira abashya’. Yavuze ko inkoni yakubiswe zamuteye gutekereza kwiyahura ariko ngo Imana imuba hafi.

Abajijwe niba ariwe wize igihe kirekire muri Kaminuza, Fire yavuze ko ari ukubeshya, ngo kuko hari imyaka atize muri Kaminuza bamubarira.

Yagize ati “Nibyo nageze muri kaminuza mu 2006, ariko hari imyaka narwaye, ibiri ya Mutsindashyaka yanyirukanye, n’uyu mwaka maze Iwawa. Sijyewe wize igihe kirekire, kuko hari abo tuganira bakambwira ko bize muri kaminuza mbere ya 1994 n’uyu munsi bakaba bahiga.”

Master Fire, ubu yiga mu mwaka wa gatatu muri Kolegi y’Ikoranabuhanga ya Kigali aho yiga ibyitwa ‘Applied Sciences’, yavuze ko azarangiza kwiga azi iby’amashanyarazi no gukora amaradiyo.

Abajijwe icyo yifuriza Mutsindashyaka Theoneste wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi, Master Fire yavuze ko yifuza guhura na we bakicara bakaganira, ahakana ko atigeze amutera umwaku ‘kugira ngo yirukanwe muri Guverinoma’.

Uyu muhanzi wakunzwe na benshi muri Kaminuza, yavuze ko yavumbuye mudasobwa ikoresha ingufu z’izuba kandi ngo nta na hamwe ku Isi irakoreshwa, gusa ngo afite formule, ntarayishyira ahagaragara.

Abenshi mu bakurikiye ikiganiro, banenze imvugo Master Fire akoresha kuri Radio, basaba ko yasubira Iwawa agakomeza kugorwa, ariko we yavuze ko aho kumujyana Iwawa bamujyana muri Amerika.

Uwamugiriye inama yo kureka urumogi (Fire ahakana ko atigeze anywa urumogi), ariko avuga ko nta we ukwiye kuzira ko anywa urumogi.

Ati “Ijambo ry’Imana rivuga ko ibyo yaremye byose ari byiza, iyo tubifashe tuyishima nta nakimwe kiba kibi. Irindi jambo ry’Imana rivuga ko ‘ubwami bw’ijuru atari ibyo kurya, si ibyo kunywa, ahubwo ni amahoro n’urukundo. Jyewe ubwange namaze igihe ntanywa urumogi, nshobora no kutarunywa, ariko mbona nta n’ukwiye kuzira ko arunywa kuko ca c’est normal c’est tres facile (ni ibisanzwe kandi biroroshye).”

Ati “Tubona amatungo iyo arwaye ikibagarira abantu benshi bayaha urumogi, ni ukubera iki uriya muti bawuha inka? None umuntu Imana yaremye ikamuha gutwara byose, haba inka, haba intama, haba intare,  faut t-il que quelqu’un t’attaquer ā cause d’une petite chose simple (umuntu akuzize akantu gatoya koroshye).”

Abajijwe niba atazarureka yavuze ko nubwo atarutumura nk’umwotsi, ngo hari igihe bazarukenera, “ukaruha itungo ryawe, cyangwa ukarukenera, c’est possible…”

Fire ariko yavuze ko nyuma yo kuva Iwawa ashobora kubaka inzu, kuko ngo yarabyize kandi ngo najya abona akanya ahugutse, igihe atagiye ku ishuri azajya ajya gutera ibiraka (akora akazi ko kubaka).

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Reka nagende ntakabeshye ahubwo afata ibikoresho bikaze nurwo rumogi bavuga ararunywa ye kuko jye ndamuzi niganye nawe imyaka 2 aho i Ruhande ikindi ndangije Kaminuza namubonaga i Nyamirambo za cosmos aho ajya kugura urwo rumogi avuga ko atanywa.

    Gusa nanone urwo rumogi bararubeshyera ntago arirwo rwatunye abura kuko J J Rousseaux yavuze ko ari feuilles et freuls de canabis et sativa que certains fument pour l’excitation intellectues et l’euphorie qu’ils profitent.

    Mr Fire afite ibindi bintu bimuba mu mutwe we byatumye ancangunyukirwa harimo nayo mateka ya benewabo, yashyiramo rero sans graine ubundi fusible zigasota.

    Muntu wanjye niba uziko usanzwe ufite ibibazo mu mutwe wawe cygwa uzko umutwe wawe udafite ubushobozi ntuzakinishe urumogi kuko uzajya kugase pe.,

  • MISTER FIRE NDAGUSHYIGIKIYE AT HUNDRED PER CENT, naho abaguhemukiye nabo sibo ntabwo bazi icyo iyi ihatse. mu rulimi rwa LINGALA niba hali abantu barwumva, bajya bavuga ngo SOKI OMONI MONINGA AKWEI KOSEKA TE, LELO YAYO LOBI YA MONINGA, NA MOKILI OYO SALA KEBA. MOKILI OYO TOUR A TOUR, Rasta fire, Imana ikulinde.

Comments are closed.

en_USEnglish